Ni gute kandi ryari Perezida w'u Rwanda yemerewe gutanga Ubwenegihugu?

DJ Ira na Paul Kagame

"Mbega umunsi! Inzozi zibaye impamo"

Ayo ni amagambo y'ibyishimo y'Umurundikazi Iradukunda Grace Divine wamamaye mu kazi ko kuvanga umuziki nka DJ Ira nyuma y'ukoku cyumweru asabye Perezida Paul Kagame ubwenegihugu bw'u Rwanda, na we akamusubiza ngo "Mu biteganywa ndabikwemereye ahasigaye ubikurikirane".

Ubusabe bwa DJ Ira n'igisubizo cya Perezida Kagame ni kimwe mu bihe by'ingenzi byagarutsweho mu ikoraniro ryabereye muri BK Arena ku cyumweru.

DJ Ira ahawe umwanya yavuze ko yagiriye "umugisha udasanzwe" mu Rwanda aho ajya akora mu bitaramo bikomeye birimo na Perezida Kagame, ati: "Kariya kaziki ujya ubyina nanjye ndi mu bajya bakubyinisha."

DJ Ira yasabye Kagame ko amuha ubwenegihugu, ati "Nanjye nkitwa umwana w'Umunyarwandakazi", na we amusubiza ko "mu biteganywa" abimwemereye.

Ubwenegihugu nyarwanda buratandukanye

Itegeko Ngenga ryo mu 2021 rigenga ubwenegihugu nyarwanda ryemerera"ubwenegihugu nyarwanda bw'inkomoko" uwabyawe "nibura n'umwe mu babyeyi w'Umunyarwanda utarahawe ubwenegihugu nyarwanda, ahubwo yarabuhererekanyije mu buryo bw'igisekuru gituruka mu Rwanda".

Ubundi bwenegihugu ni "ubwenegihugu nyarwanda butangwa", ubu itegeko riteganya impamvu zishingirwaho mu kubusaba no kubutanga, zirimo;

  • Kuhavukira mu Rwanda - ku babyeyi bombi b'abanyamahanga
  • Gushakana n'Umunyarwanda
  • Ubumenyi cyangwa impano byihariye
  • Ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye;
  • Icyubahiro
  • Kuba umwimukira
  • Inyungu z'Igihugu
  • Kutagira ubwenegihugu n'izindi…

Nyuma yo kubwemererwa na Perezida Kagame, DJ Ira ashobora guhabwa ubwenegihugu n'ababishinzwe hashingiwe ku ngingo zirimo iy'icyubahiro.

Perezida yemerewe gutanga ubwenegihugu?

U Rwanda ni igihugu cyemera ubwenegihugu burenze bumwe, bityo abanyamahanga bashobora gusaba no guhabwa ubwenegihugu nyarwanda bitabaye ngombwa ko batakaza ubw'inkomoko yabo.

Ingingo ya 24 y'Itegeko Ngenga rigenga ubwenegihugu nyarwanda ivuga ko ububasha bwo gutanga ubwenegihugu nyarwanda bufitwe n'inama y'Abaminisitiri.

Iyi ngingo ariko yongeraho iti: "Icyakora, ububasha bwo gutanga ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku cyubahiro bufitwe na Perezida wa Repubulika."

DJ Ira yabwiye Perezida Kagame ati: "Kariya kaziki ujya ubyina nanjye ndi mu bajya bakubyinisha"

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro

Insiguro y'isanamu, DJ Ira yabwiye Perezida Kagame ati: "Kariya kaziki ujya ubyina nanjye ndi mu bajya bakubyinisha"

Ubwenegihugu Perezida Kagame yemereye DJ Ira, agasaba ababishinzwe kubikurikirana, bushobora gushingira ku bivugwa n'iyi ngingo ya 24.

Ubwo bwenegihugu butangwa hashingiwe ku cyubahiro, itegeko ngenga rivuga ko umuntu abuhabwa hashingiye kuri kimwe muri ibi;

  • Guha agaciro imyitwarire y'umwihariko y'umuntu
  • Guha agaciro ibikorwa by'indashyikirwa by'umwihariko by'umuntu
  • Cyangwa indi mpamvu yagenwa

Ku bwenegihugu DJ Ira yasabye, mu kubumuha, ababishinzwe bashobora gushingira kuri kimwe muri ibyo.

Ubu bwenegihugu ushobora kubwamburwa

Ubwenegihugu nyarwanda butangwa bushobora kwamburwa kubera imwe mu ngingo enye ziteganywa n'ingingo ya 30 ya ririya tegeko ngenga. Izo zirimo;

  • Iyo uwabuhawe yabubonye akoresheje amakuru atari yo
  • Iyo uwabuhawe yabusabye agambiriye kugambanira u Rwanda
  • Iyo imyitwarire y'uwabuhawe ihungabanya umutekano w'Igihugu cyangwa ibangamiye izindi nyungu z'Igihugu
  • Iyo wabuhawe kubera gushyingirwa nyuma ababishinzwe bakamenya ko iryo shyingirwa ryabaye hagamijwe kubona ubwenegihugu nyarwanda

Gusa iyi ngingo ivuga ko uwahawe ubwenegihugu nyarwanda atabwamburwa mu gihe bishobora gutuma asigara nta bundi bwenegihugu afite.

Ingingo ya 31 ivuga ko uwambuwe ubu bwenegihugu butangwa adashobora kongera kubusubirana, cyeretse uwambuwe bwa bwenegihugu butangwa hashingiwe ku cyubahiro, we ashobora kubusubirana.

Itegeko kandi rivuga ko ububasha bwo kwambura bwa bwenegihugu butangwa hashingiwe ku cyubahiro bufitwe na Perezida wa Repubulika.

DJ Ira ni nde?

Ku makuru yagiye atangariza ibinyamakuru byo mu Rwanda mbere, Iradukunda yavuze ko yavukiye i Gitega mu Burundi mu 1997, ko yaje mu Rwanda mu 2015 gusura abo mu muryango we.

Yinjiye mu kazi ko kuvanga imiziki abishishikarijwe na 'nyirarume' DJ Bisoso yaje asanga mu Rwanda, uyu ni umwe mu ba DJ bazwi cyane mu Rwanda kandi babimazemo imyaka myinshi.

DJ Ira

Ahavuye isanamu, DJ Ira/IG

DJ Ira yagiye aboneka mu bitaramo bitandukanye bikomeye mu Rwanda, no kuri televiziyo y'igihugu muri ako kazi.

Mu gusaba ubwenegihugu ku cyumweru, yabwiye Perezida Kagame ko ashima "ukuntu abana b'abanyamahanga duhabwa amahirwe nk'undi mwana wese w'Umunyarwanda".

Mu butumwa yatangaje kuri Instagram nyuma yo kubwemererwa, DJ Ira yashimiye Kagame n'Abanyarwanda muri rusange ko "banyakiriye neza" bigatuma yisanga akunda u Rwanda, igihugu avuga ko "cyuzuye amahoro n'umutekano".