Rwanda: Wari uzi ko uwakubiswe n'inkuba nta kintu yakorerwaga ataragangahurwa?

Ahavuye isanamu, Rutangarwamaboko
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa & Gisele Berwa
Mu mpera z'icyumweru gishize, abantu icyenda bakubiswe n'inkuba barapfa mu karere ka Ngoma mu burasirazuba bw'u Rwanda.
Jean De Dieu Ndaruhutse, ukuriye Umurenge wa Jarama aho ibi byabereye, yabwiye BBC News Gahuzamiryango ko abo bantu bakubiswe n'inkuba bari bavuye guhinga mu gishanga cya Jarama, imvura ibafatira mu nzira maze bugama mu kazu k'abarinzi.
Yagize ati: "Bagezemo ni bwo inkuba yakubise, maze icyenda barapfa abandi barahungabana.
"Tukimenya ayo makuru, twavuganye n'ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'inzego z'umutekano badutabara bwangu, maze abahungabanye bagezwa kwa muganga ku bitaro bikuru bya Kibungo, kandi ubu bameze neza."
Ndaruhutse avuga ko abapfuye babajyanye mu buruhukiro kugira ngo hategurwe uburyo bazashyingurwa.
Inkuba mu gihe cy'imvura mu Rwanda ni ibisanzwe, ariko kwica abantu icyenda icya rimwe ni ikintu kidasanzwe.
Mu myemerere y'Abanyarwanda ba mbere y'ubukoloni bavugaga ko habaga hari impamvu yatumye 'umwami w'ikirere' - nk'uko bajya bayita, arakara bigeze aho.
Ibyo byatumaga mbere yo kugira icyo bakorera umuntu wakubiswe n'inkuba barabanzaga kuraguza no kugangahura abo yakubise.
Umupfumu Rutangarwamaboko avuga ko ibi byahindutse ubu kuko abakoloni bazanye n'ukwemera gushya mu Rwanda, maze ibyo byose ubu bikaba bisa n'ibitagikorwa.
Ndaruhutse avuga ko mu "gufata mu mugongo ababuze ababo" barimo kubahumuriza no "kubafasha gushaka ibikenewe nk'amasanduku yo gushyinguramo, ndetse no kubagira inama y'uko bakwirinda inkuba."
Mbere y'abakoloni, umuhango wo gushyingura abakubiswe n'inkuba hari uko wagendaga nk'uko Rutangarwamaboko ukuriye Ikigo cy'ubuzima bushingiye ku muco abivuga.
Yagize ati: "Hakorwaga imihango bita ubugangahuzi. Ntibavuga ko yanamwishe, ahubwo bavuga ko umwami yatwaye umugeni cyangwa yarongoye. Ni igikorwa cyitwa ubugangahuzi, kugangahura".
Yongeraho ati: "Iyo inkuba yakubise, icya mbere kiba ni ukuraguza. Kuko baribaza bati ni iki cyatumye umwami wo hejuru atugenderera? Noneho indagu baraguje, ni zo zigaragaza kabitera k'iyo nkuba.
"Icyo gihe uwabaraguriye aranabagangahurira akabatera icyuhagiro, akabaha n'imiti y'imitsindo yo gutsinda ibyo ngibyo kugira ngo bitazongera kubabaho."
Rutangarwamaboko uvuga ko ari imandwa nkuru avuga ko atazi niba muri iki gihe, abantu bacyita ku by'ubugangahuzi ku buryo aba bakubiswe n'inkuba na bo bakorerwa iyo mihango.
Avuga ko niba binakorwa bishobora gukorwa n'umuntu ku giti cye kuko "abantu usanga baratwawe n'imyemerere bisanzemo mvamahanga y'abakoroni ibabwira ko ibyo bintu ari ibishenzi."
Kugangahura ni iki?
Rutangarwamaboko avuga ko kugangahura ari ugukuramo ubuganga.
Ati: "Ubuganga rero ni ubwandu. Burya umuganga ni impine y'umugangahuzi. Ubwo hano twavuga guhumanura, akabikora akoresheje imiti itandukanye."
Yasobanuye ko mu byo bakoreshaga harimo urubingo, amazi y'ubuhoro, n'ibindi.
Ati: "Bafataga ayo mazi bakayatera hahantu inkuba yakubise - haba hari imiti itandukanye bakoresheje, ubwo mvuze ibyo abantu bashobora kumenya. Noneho bijyanye n'indagu bereje, bagahumanura aho hantu."
Rutangarwamaboko avuga ko ibyo bikorwa kugira ngo hatazagira uwo byongera kubaho aho hantu cyangwa se n'umuzimu w'abo bantu akaba yatera abasigaye.
Ati: "Ese wari ko icyo gihe, ubundi uwo inkuba yakubise batamukoragaho, nta n'ikintu bashoboraga kumukorera hataragera umugangahuzi ngo amugangahure?
"Yewe n'igiti cyakubiswe n'inkuba, ntawe ugicana batabanje kukigangahura."
Ndaruhutse ukuriye Umurenge wa Jarama asaba abantu kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma bakubitwa n'inkuba.
Yagize ati: "Niba ufite telefomi ntukayikoreshe imvura irimo kugwa, ntukugame munsi y'igiti, niba uri mu rugo ntugacomeke ibikoresho by'ikoranabuhanga, ntukareke [amazi] mu mvura, mujye mwitwararika ku bintu byose byatuma ubuzima bwanyu bujya mu kaga."
Ibi kandi abihurizaho n'ubutumwa butangwa n'ikigo cy'igihugu cy'iteganyagihe (Meteo) hamwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi (MINEMA), aho bakunda gukangurira abantu kwirinda inkuba, cyane cyane mu bihe by'imvura.













