Rutangarwamaboko: Umupfumu urimo kugarura ‘Imana y’i Rwanda’

Samba Cyuzuzo

BBC Gahuzamiryango i Kigali

Igikorwa cyo gutamba igitambo (hano ni isake) cy'umuterekero kiza gusangirwa n'abaje guterekera bagahaho n'abakurambere
Insiguro y'isanamu, Igikorwa cyo gutamba igitambo (hano ni isake) cy'umuterekero kiza gusangirwa n'abaje guterekera bagahaho n'abakurambere

Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana ya Israel… umupfumu w’i Kigali yibaza impamvu abanyarwanda ‘baterekera’ abakurambere b’ahandi kandi bafite ababo n’Imana y’i Rwanda.

Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste, ni umwe muri bake bakorera ku mugaragaro ibikorwa by’ubuvuzi gakondo no kwambaza Imana mu buryo bwa kera bw’abanyarwanda. 

Mu gihugu hejuru ya 80% ari abakristu, benshi bemeza ko ubu buryo bw’ukwemera ari ‘ubupagani’, ‘ibishitani’, ‘ibishenzi’, cyangwa se ‘kutamenya’, nk’uko umwe mu bapasteri abivuga. 

Umupfumu akaba n’umuganga Rutangarwamaboko, we avuga ko amaherezo uku kwemera gakondo kuzongera gushinga imizi, kuko ‘ubuzima ari uruziga’ kandi ko ‘ibintu bizasubira aho byavuye’. 

Uyu mugabo afite impamyabumenyi ebyiri za kaminuza za Masters mu ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, n’ibigendanye n’umuco, ubukerarugendo n’amateka.

BBC yamusuye aho atuye ku Gisozi, ahitegeye ikibaya cya Kabuye gihingwamo isukari, niho hari ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco ni naho akorera ubuvuzi gakondo, n’ibikorwa byo kuragura, no kwambaza abakurambere.

Bigendanye n’ukwemera kwe n’umuco, Rutangarwamaboko amaze imyaka myinshi atogosha umusatsi n’ubwanwa, kandi iyo afite urubanza we n’umugore n’abana barakenyera bakanitera umwambaro ukannye nk’inkanda ikoze mu ruhu rw’inka.

Ku kwemerimana, Rutangarwamaboko agira ati: “Abanyarwanda ntabwo basenga Imana, basenga abakurambere…kubera ko Imana ntacyo bayisaba, yabahaye byose… 

“Yitwa iri hose, ntacyo uyereka, ntacyo ugombera kuyibwira. Ariko so na nyoko na sokuru, ukeneye kubabwira ko ukeneye umwambaro, nabo ntiwirirwa ubibabwira ubundi barabiguha, kuko bahagaze mu mwanya w’Imana.”

Basenga bate?

Cya gitambo cy'umuterekero, abari aho bagomba kugisangira ibyateguwe byose bigashira. Aha Rutangarwamaboko arasangiza umugore we
Insiguro y'isanamu, Cya gitambo cy'umuterekero, nyuma yo gutekwa abari aho bagomba kugisangira ibyateguwe byose bigashira. Aha Rutangarwamaboko arasangiza umugore we
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Kubandwa no guterekera bigizwe n’ibintu bibiri nyamukuru, nk’uko Rutangarwamaboko abivuga; gusaba cyangwa gushimira.

Bikorwa mu mihango, igizwe n’imigenzo itandukanye nko ‘kwiyeza mbere yo gutangira guterekera, gutamba igitambo (cyo gusaba cyangwa gushima), gusangira icyo gitambo nyuma yo gucyura ubuhoro (gushya), no kugisangizaho abakurambere bashyira mu muriro uduce duto tw'ibiribwa n'ibinyobwa birimo gusangirwa.

Ibyo ni bimwe mu bigize umuhango nyirizina wo guterekera. 

Nta munsi wihariye wagenwe wo kubandwa cyangwa guterekera, umuntu abikora kubera impamvu n’igihe abyifuje, nk’uko Rutangarwamaboko abivuga. 

Nta koraniro ry’ababandwa cyangwa abaterekera riba ku munsi runaka kwa Rutangarwamaboko cyangwa se ahandi, kuko “bitari mu muco” kandi “bitagamije inyungu ahubwo ari ubuzima”, nk’uko akomeza abivuga. 

Uku kwemeramana mu gihugu ubukristu bushinzemo imizi hari abagenda bakuyoboka, barimo n’abakiri bato.

 Nta mubare uzwi neza w’abakurikira uku kwemera kuko atari idini ryandikwa mu buryo nk’ubwo ayandi cyangwa insengero byandikwa bikamenywa na leta. 

Mahoro Angel mu rugo rwe niho akorera umuhango wo guterekera iyo yumvise ko bikwiriye
Insiguro y'isanamu, Mahoro Angel mu rugo rwe niho akorera umuhango wo guterekera iyo yumvise ko bikwiriye

Mahoro Angel, n’umugabo we, ni umuryango w’abantu bakiri bato mu myaka bemera kandi basenga muri ubu buryo gakondo bwa Kinyarwanda. 

Igihe bibaye ngombwa bakorera umuhango wo guterekera mu rugo rwabo, cyangwa bakajya ku mupfumu Rutangarwamaboko.

Mahoro yinjiye muri uku kwemera, nyuma y’imyaka myinshi yararwaye igifu akakivurwa na Rutangarwamaboko, avuga ko nyuma ari bwo yajijutse akabona ko akwiye gusubira ku kwemera gukondo kw’abanyarwanda.

Mahoro yabwiye BBC ko hakiri ingorane muri sosiyete kuko benshi batumva uku kwemera kandi aho kumwegera ngo babimubaze basanga umubyeyi we (nyina), akaba ari we babwira banegura umukobwa we. 

Mahoro Angel n'umugabo we, aha barimo guterekera basangira n'abakurambere babo babaha kubyo bari gusangira bacishije mu muriro
Insiguro y'isanamu, Mahoro Angel n'umugabo we, aha barimo guterekera basangira n'abakurambere babo babaha kubyo bari gusangira bacishije mu muriro

Mahoro abona ko abanyarwanda bakwiye guhinduka, bakagaruka ku muco wabo n’ukwemera kwabo “byariho mbere y’uko bazanirwa Imana y’ahandi”. 

Ati: “Ntabwo najya gusenga ngo nindangiza mvuge ngo Yesu udusabire, mutagatifu Mariya udusabire… ngo nzane abakurambere b’ahandi… 

“Nsenga abakurambere bacu, n’abazimu bacu batazima. Iyo umuntu avuye ibuzima aba agiye ibuzimu, aba abaye umuzimu, twumva ko roho ye iba iri mu isanzure ikagira uburyo ki idufashamo.” 

Abakurambere be avuga ko ari abantu bo mu muryango we bapfuye, n’abandi muri rusange b’u Rwanda, ati “hejuru yabo hakaba Imana”. 

Mahoro iyo asenga agira ati: “Bakurambere bacu, bazimu bacu batazima, Mana y’u Rwanda…mwakire igitambo cy’umuterekero twakigeneye amashimwe…” 

Ati: “Ntabwo twebwe amasengesho ajya kure ngo tujye kurondogora abazimu b’ahandi bose, hoya, niba ari ugushimira urashimira ibyo wasabye, niba ari ugusaba urasaba usoze.”

‘Tuzi agaciro k’abazimu’

Umuhango usorezwa ku guterekera ku giti cy'umurinzi, hano muri uru rugo rushya kikirimo gushibuka
Insiguro y'isanamu, Umuhango usorezwa ku guterekera abakurambere ku giti cy'umurinzi, hano muri uru rugo kikirimo gushibuka

Muri uku kwemera gakondo kwa Kinyarwanda, abazimu ni abantu bavuye mu bazima, bakajya mu isanzure bakaba bashobora kugira uruhare mu buzima bw’abazima. 

Mu madini ya gikristu, abazimu ni ijambo rikoreshwa mu gusobanura imyuka mibi igamije inabi ku bazima, iyo basenga birukana abo bazimu. 

Mahoro Angel we ati: “Ntabwo bazi umumaro w’umuzimu…Twe tuzi agaciro kabo. Nonese bazi ko Yesu ari umuzimu? Bazi ko Mariya (nyina wa Yezu) ari umuzimu? Ntabyo bazi ariko nibo bambaza. Niyo mpamvu natwe twambaza abazimu bacu batazima.” 

Pastor Nkurikiyinka Marie Claudine wo itorero Bethesda Holy Chuch naryo riri ku musozi umwe wa Gisozi n’ikigo cy’ubuzima bushingiye ku muco abona ko ubu buryo bwo gusenga bwa gakondo ari nko “kutamenya”. 

Pastor Nkurikiyinka avuga ko Imana yatanze umwana wayo Yesu Kristo ngo ibindi bitambo biveho ku bamwemera
Insiguro y'isanamu, Pastor Nkurikiyinka avuga ko Imana yatanze umwana wayo Yesu Kristo ngo ibindi bitambo biveho ku bamwemera

Yabwiye BBC ati: “Iyo mihango bacamo kenshi ibasaba ibitambo, rero twebwe tubabwira ko twabonye Imana idasaba ibitambo ahubwo yaduhaye igitambo kimwe aricyo Yesu Kristo kugira ngo ibitambo bikurweho.” 

Yongeraho ati: “Usanga abakiri muri izo nzira bahura n’ingorane zo kwakwa ibyabo bakabitambira ibyo bitambo, mu gihe twebwe twabonye ko igitambo Imana yaduhaye kitadusaba byinshi kidusaba gusa kumwizera.” 

Rutangarwamaboko we avuga ko azi ko amaherezo abanyarwanda bazasubira ku muco wabo urimo n’uku kwambaza Imana y’i Rwanda biciye mu bakurambere.

Ati: “Njye nzi ko umuntu ari indatandukanywa n’umuco we, kandi ubuzima ni uruziga, byanze bikunze ibintu bizasubira aho byavuye.” 

Insiguro ya video, Reba Video ya Rutangarwamaboko yerekana iyi mihango anayisobanura