Rwanda-jenoside: Abashinjura Jean Twagiramungu bose bavuga ko nta cyaha yakoze

Jean Twagiramungu
Insiguro y'isanamu, Abaregura Jean Twagiramungu bavuze ko batigeze bamubona mu bwicanyi

Urugereko rw'urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda uyu munsi rwakomeje urubanza rwa Jean Twagiramungu ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside.

Urukiko rwumvishe abatangabuhamya batatu bo ku ruhande rushinjura, bose bemeza ko nta ruhare na ruto yagize mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu 1994.

Jean Twagiramungu woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubudage muri 2017 aregwa kuba yari mu itsinda ry’abavuga rikijyana ryagize uruhare mu bwicanyi bwakozwe muri kiliziya ya Cyanika n’ahandi, we akaba abihakana.

Didace Hategekimana wahoze ari Burugumestri w’icyahoze ari komine Rukondo, yabwiwe n’urukiko ko atari bufatwe nk’umutangabuhamya, ahubwo nk’umutangamakuru ku mpamvu z’uko akatiye igifungo cya burundu kubera ibyaha bya jenoside.

Yavuze ko azi neza Twagiramungu Jean ariko abwira urukiko ko nta hantu na hamwe yigeze amubona cyangwa se amwumva mu bitero byo kwica abatutsi byavuzwe muri uru rubanza.

Muri byo hari ibitero by’ahitwa kwa Kamondo, Kiliziya ya Cyanika n’ahandi henshi ngo hari hihishe abatutsi.

Mu kigaragara nk’icyatangaje cyane urukiko, Didace Hategeka abajijwe niba hari ibikorwa yiboneye bya jenoside, yavuze ko nta bitero ibyo aribyo byose byo kwica abatutsi muri komine Rukondo yari ayoboye ashimangira ko nta n’ibyo yumvise ndetse ko nta n’inama zo gutegura ubwicanyi yigeze yumva ko zabayeho.

Hari imodoka ya komini yavuzwe cyane muri uru rubanza ko yifashishijwe mu gutwara interahamwe, abapolisi n’abasirikare ngo bajyaga mu bitero ahantu hatandukanye.

Abajijwe kuby’iyo modoka yavuze ko atajyaga ayigendamo ko yakundaga kwigendera n’ipikipiki ye cyangwa se akagenda n’amaguru ngo kuko yumvaga kugenda mu modoka atizeye umutekano we.

Jean Twagiramungu agejejwe mu rukiko mu rubanza rw'ubushize
Insiguro y'isanamu, Jean Twagiramungu agejejwe mu rukiko mu rubanza rw'ubushize

Yavuze ko iyo modoka itigeze ikoreshwa mu gutwara abajyaga kwica ko ahubwo yahoraga iparitse ku biro bya komini Rukondo.

Abandi batangabuhamya babiri bose nabo bavuze ko Jean Twagiramungu nta ruhare bamuziho rw’ubwicanyi cyangwa kujya mu bitero byo kwica abatutsi.

Nkuriyumwami Emmanuel, wakatiwe imyaka 30 ku cyaha cya jenoside akaba yari umupolisi wa komini Rukondo, yavuze ko muri 97 yahatiwe n’abasirikare gushinja Twagiramungu Jean.

Ati "hari bagenzi banjye bane bari bamaze kwicwa mbareba", nawe ngo arakubitwa cyane bimuviramo ubumuga bwo kutumva, ati "nicyo cyatumye nemera gusinyira kumushinja’’.

Urubanza ruzakomeza mu mpera z’uku kwezi.