Ukraine: Abakobwa b’impanga bishwe n’ibisasu by’Uburusiya bababaje benshi

Yuliya na Anna bishwe n'ibisasu by'Uburusiya i Kramatorsk

Ahavuye isanamu, Telegram

Insiguro y'isanamu, Yuliya na Anna bishwe n'ibisasu by'Uburusiya i Kramatorsk

Abategetsi mu mujyi wa Kramatorsk batangaje ko abakobwa babiri b’impanga bari mu bantu 10 bishwe n’ibisasu by’ingabo z’Uburusiya byatewe kuri uyu mujyi.

Yuliya na Anna Aksenchenko b’imyaka 14 bishwe n’ibisasu byatewe mu ijoro ryacyeye kuri uwo mujyi wo mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ubutegetsi bw’uyu mujyi bwatangaje ubutumwa bwihanganisha ababyeyi b’aba bana kuri Telegram buvuga ko “igisasu cy’Uburusiya cyahagaritse gutera kw’imitima y’aba bamarayika”.

Bongeraho bati: “Twifatanyije mu gahinda namwe ababyeyi b’aba bakobwa, kandi twese hamwe twubitse imitwe mu gahinda”

Ibisasu byaguye kuri uyu mujyi abantu bakikutse imirimo bari mu ngo zabo

Ahavuye isanamu, National police of Ukraine

Insiguro y'isanamu, Ibisasu byaguye kuri uyu mujyi abantu bakikutse imirimo bari mu ngo zabo

Mu butumwa yatangaje nijoro, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko kurasa ibisasu kuri Kramatorsk ari “igikorwa cy’iterabwoba” kandi cyereka isi ko Uburusiya bukwiye “gutsindwa hamwe n’urukiko”.

Yagize ati: “Uburusiya bukwiye gusa ikintu kimwe nk’ingaruka z’ibi byose bwakoze: Imanza ku Barusiya bose b’abicanyi n’abaterabwoba”.

Kramatorsk igenzurwa na Ukraine nubwo itari kure cyane y’igice cyigaruriwe n’Uburusiya.

Ejo kandi Uburusiya bwohereje ibisasu ku wundi mujyi wa Kremenchuk, nubwo nta muntu byahitanye cyangwa ngo bikomeretse.

Kramatorsk

Abantu 10 bapfuye mu ijoro ryo kuwa kabiri nibo benshi bishwe kuva mu kwezi kwa kane bivuye ku gisasu cyo mu kirere kirashwe ku nzu y’abasivile.

Muri Mata(4) igisasu cyarashwe ahatuye abasivile mu mujyi wa Uman hagati muri Ukraine cyishe abantu 23, barimo abana batatu.

Imijyi myinshi muri Ukraine yashyizweho uburyo bwo kurinda ibisasu biva mu kirere mu mezi ya vuba, ahanini kubera ibikoresho bahawe n’Uburengerazuba.

Ibi byagabanyije cyane umubare w’abantu bicwa n’ibisasu biraswa n’Uburusiya ku mijyi ya Ukraine, ariko ibyarashwe kuri Kramatorsk birerekana ko Uburusiya bugishobora kwica no gusenya ibikorwaremezo mu mijyi itandukanye ya Ukraine ahatuye abasivile.

Aho Uburusiya bugenzura