Floribert Bwana Chui: Papa agiye kugira umuhire uyu uvuka i Goma

Floribert Bwana Chui Bin Kositi yambaye indorerwamo n'ishati y'umweru iriho imirongo ibiri y'ikigina ku mpande zombi, na karuvati ijya kuba ikigina

Ahavuye isanamu, Vatican News

Insiguro y'isanamu, Umulayiki Floribert Bwana Chui Bin Kositi yahoze ari umukuru wa gasutamo i Goma

Papa Francis yatanze uruhushya ko Floribert Bwana Chui Bin Kositi ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo agirwa umuhire, intambwe ya mbere muri Kiliziya Gatolika yerekeza ku kugirwa umutagatifu, nkuko bitangazwa n'urubuga rw'amakuru rwa Vatikani.

Urubuga rw'amakuru Vatican News rwa Kiliziya Gatolika rwatangaje ko Papa Francis yatanze urwo ruhushya ku wa mbere kandi ko Bwana Chui azagirwa umuhire "vuba aha".

Bwana Chui, umulayiki wari komiseri mukuru kuri gasutamo wagenzuraga ibicuruzwa ku mupaka wa Goma, yaranyurujwe ndetse yicwa mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira ku wa 8 Nyakanga (7) mu mwaka wa 2007 muri uwo mujyi yavukiyemo, afite imyaka 26, nkuko Vatican News yabitangaje.

Uyu wari warize ubukungu muri kaminuza, witaga no ku bana bo mu muhanda, yari mu muryango wa Sant'Egidio w'abalayiki bo muri Kiliziya Gatolika.

Inyandiko ya Sant'Egidio n'inkuru ya Vatican News bivuga ko Bwana Chui yishwe nyuma yo kwanga kurya ruswa kugira ngo yemerere kwinjira ku isoko rya Congo ibiribwa bitujuje ubuziranenge n'ibyangombwa byo gucuruzwa bivuye mu Rwanda, ahubwo arabimena.

BBC Gahuzamiryango ntiyashoboye kugenzura ayo makuru mu buryo bwigenga.

Vatican News isubiramo ubuhamya bw'abamuzi bavuga ko Bwana Chui yahisemo gupfa aho kwemerera guhita ibiribwa byashoboraga guhumanya umubare munini w'abaturage, yanga "amafaranga yanduye" ya ruswa.

Urwo rubuga rw'amakuru rusubiramo amagambo ya Faustin Ngabu wari Musenyeri wa Goma icyo gihe, avuga ko Bwana Chui yazize "ubunyangamugayo bwe".

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Uwo Musenyeri yasubiwemo agira ati: "Ni umuntu washoboye kugumana ubwisanzure bwe mu bihe bigoye cyane. Ibyo yaciyemo ni ikimenyetso gikomeye cy'ukwemera kwe kwa gikristu."

Bwana Chui yari yatangiye akazi akorera mu murwa mukuru Kinshasa mu kigo cy'igihugu gishinzwe gasutamo (Office Congolais de Contrôle, OCC), nyuma yaho yimurirwa i Goma kuba umukuru w'ishami ry'icyo kigo ryaho.

Abanye-Congo batatu basanzwe baragizwe abahire.

Uwa vuba aha cyane ni Padiri Albert Joubert, Umufaransa wari ufite ubwenegihugu bwa Congo (nyina yari Umukongomanikazi), wagizwe umuhire na Karidinali Fridolin Ambongo ku itariki ya 18 Kanama (8) uyu mwaka, wari uhagarariye Papa Francis muri uwo muhango wabereye mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y'Epfo.

Umubikira Marie-Clémentine Anuarite Nengapeta, wari mu babikira b'Umuryango Mutagatifu, yagizwe umuhire na Papa Yohani Pawulo wa II ku itariki ya 15 Kanama mu mwaka wa 1985 – itariki abo muri Kiliziya Gatolika bizihizaho umunsi mukuru w'Asomusiyo (L'Assomption) ufatwa nk'uw'ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.

Hari kandi na Isidore Bakanja, umulayiki wabumbaga amatafari wahoze afasha abafundi b'abakoloni b'Ababiligi, wagizwe umuhire na Papa Yohani Pawulo wa II ku itariki ya 24 Mata (4) mu mwaka wa 1994.