Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ni gute Ubuyapani bwamenyereye kubaho mu mitingito ikaze?
- Umwanditsi, Rupert Wingfield-Hayes
- Igikorwa, Yahoze akorera BBC i Tokyo
Hashize imyaka hafi 13 kuva umutingito ukabije na tsunami biteye impanuka mu ruganda rw’ingufu za kirimbuzi rwa Fukushima. Kandi ibi biracyibukwa cyane mu Buyapani.
Kuwa mbere, uruhererekane rw’imitingito irenga 150 yatigishijeigice cyo hagati muri iki gihugu maze intambaza za tsunami zirirangira hose.
Bene izi ntabaza si nshya mu Buyapani.
Bwa mbere nimukira muri iki gihugu, nasimbukiraga hanze y’uburiri uko inzu yacu itigise gatoya. Ariko mu mezi macye nari nsigaye nsinzira hari n’umutingito. Mu Buyapani, vuba vuba imitingito idakabije ihinduka kimwe mu bisanzwe. Urayimenyera kugeza ku gipimo runaka.
Ariko buri gihe uhorana ikibazo inyuma mu ntekerezo. Ni ryari ukomeye uzakubita? Inzu yacu irakomeye bihagije?
Muri iki kiragano ubwo bwoba bwose bwabaye impamo tariki 11 Werurwe 2011.
Mu minota ibiri isi yaratigise mu buryo butigeze bubonwa n’uwariwe wese wari uhari. Byarakomeje, birakomeza.
Umuntu wese wari uhari yibuka neza neza aho yari ari n’ubwoba yagize. Ariko ikibi cyari kitaraza.
Mu minota 40, tsunami za mbere zari zigeze ku nkombe, zishwanyaguza inkuta zubatswe ku nyanja maze zisakumaimijyi n’ibyaro kugera ku birometero amagana ku mwaro wo mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Ubuyapani, byose byerekanwaga kuri TV birimo kuba na kajugujugu y’amakuru yagendaga hejuru y’umujyi wa Sendai.
Umunsi wakurikiyeho wazanye amakuru mabi kurushaho – uruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa Fukushima rwaguye mu kaga. Abantu ibihumbi amagana bariho bategekwa guhunga. Yewe n’umurwa mukuru Tokyo wumvaga udatekanye.
Ibyabaye muri iyo minsi byasize ihungabana rikomeye mu gihugu. Mu mezi yakurikiyeho, nashatse ahandi hantu ho gutura i Tokyo. Umugore wanjye yize ibijyanye n’imiterere y’ahantu kugira ngo turebe ahakomeye twajya, higiye hejuru kure y’amazi. Yarebaga cyane imyaka inzu zimaze.
Yari azi neza icyo ashaka: “Ntidushaka inzu yubatswe mbere ya 1981.”
Ubwo twimukiraga mu nzu yo mu 1985, twatangiye kuyizanamo ibiryo n’amazi byo kudutunga iminsi kubera ubwoba.
Akaga ko mu 2011 kashoboraga kugaruka kuwa mbere.
Gusa iyi mitingito iheruka ni ikimenyetso cy’indi nkuru y’intsinzi ku Buyapani.
Ubuyapani ntabwo bwo bubara ubukana bw’umutingito ku gipimo isi yindi ikoresha cya magnitude. Bo babara ingano y’ugutigita k’ubutaka. Igipimo kuva kuri 1 kugera kuri 7. Kuwa mbere muri Ishikawa gutigita kwageze ku gipimo cyo hejuru cyane cya 7.
Habaye kwangirika gukomeye kw’imihanda n’ibiraro. Byateye kandi inkangu zikomeye. Ariko inzu nyinshi ziracyahagaze.
Mu mijyi minini ya Toyama na Kanazawa, ubuzima burimo kugaruka mu buryo busanzwe.
Navuganye n’inshuti yanjye iba hafi y’umujyi wa Kashiwazaki, irambwira iti “byari biteye ubwoba cyane. Niwo mutingito ukomeye numvise hano. Twagombye guhunga tuva ku mwaro. Ariko ubu twagarutse mu rugo ibintu byose ni amahoro.”
Ni intsinzi ikomeye ku myubakire yindi ya hano yatangiye mu kinyejana gishize mu 1923, ubwo umutingito ukomeye cyane wibasiraga Tokyo.
The Great Kanto Quake, nk’uko bawita, washyize hasi ibice binini by’uyu mujyi. Inzu z’amatafati agezweho zubatswe nk’iz’Iburayi zarasenyutse burundu.
Nyuma yabwo hatekerejwe uburyo bwihariye bw’Ubuyapani bwo kubaka mu kurinda ingaruka z’umutingiro.
Kuva icyo gihe inzu nshya zigomba kuba zisigasiwe n’ibyuma n’uruvange rw’isima n’umucanga (béton/concrete), inzu z’imbaho nazo zikagomba kugira inkingi zikomeye.
Buri gihe uko iki gihugu cyakubitwaga n’umutingito ukaze, ibyangiritse byakorerwaga inyigo maze amabwiriza y’imyubakire akavugururwa. Aheruka yo mu 1981 yategetse ko inzu zose nshya ziba zifite kwitarura kurinda ingaruka z’umutingito.
Ariko na nyuma y’umutingito wibasiye ahitwa Kobe mu 1995 bize andi masomo.
Igipimo cy’umusaruro w’ibyo ni uko ubwo umutingito wa 9.0 wakubitaga mu 2011, iki gipimo cyari kuri 5 i Tokyo. Icyo ni igipimo kimwe n’icyo uyu mujyi wahuye nacyo mu 1923.
Mu 1923 Tokyo yose yagiye hasi – abantu 140,000 barapfuye. Mu 2011 imiturirwa miremire cyane yarigondagonze ikagaruka, ibirahure byayo birameneka, ariko nta nzu nini yaguye. Ni Tsunami yishe abantu ibihumbi, ntabwo ari umutingito.
Hari amafoto yo kuri Ishikawa y’inzu zishaje z’imbaho zagushijwe n’umutingito wo kuwa mbere. Inzu nyinshi z’imbaho n’izindi zishaje zarasenyutse ariko inzu nyinshi zigezweho ntabwo zasenyutse muri ako gace.
Abantu bagera kuri 30 barapfuye abandi benshi barakomereka.
Gusa biragoye gutekereza ikindi gihugu icyo aricyo cyose ku isi gishobora guhura n’umutingito nk’uyu ntigikubitike birenze.