The Ben na Bruce Melodie imbere y'abafana nyuma y'iminsi bari muri 'diss' ikaze ya muzika mu Rwanda

Ahavuye isanamu, IG/The Ben
- Umwanditsi, Juventine Muragijemariya & Samba Cyuzuzo
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Abafana b'aba bahanzi bakomeye ubu mu Rwanda muri iki gihe bahora mu mpaka aho buri ruhande ruvuga ko uwo rufana ari we uyoboye umuziki muri iki gihugu.
Nta gushidikanya ko Bruce Melodie na The Ben bombi ari abahanzi bagezweho mu rubyiruko rw'u Rwanda, iyi ni yo isa n'intandaro yo kwigina ko umwe ari imbere y'undi.
Mu ndirimbo 'Munyakazi' ya Bruce Melodie abafana ba The Ben n'abandi bakurikira muzika bavuga ko yibasira The Ben, nubwo we aherutse gutangaza ko yivugaga ubwe.
Mu ndirimbo 'Indabo zanjye (Impaka)' ya The Ben abakunzi ba Melodie n'abakurikira muzika bavuga ko na we yibasiraga Melodie.
Kuri ubu bushyamirane mu muziki buzwi cyane nka 'music diss', Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda – ukunze kugaragaza ko akunda umuziki – yanditse ku rubuga X ati: "Ariko ibi bintu urubyiruko muhoramo byo guhanganisha abahanzi b'abanyarwanda muzabireke rwose!".
Ni nyuma y'uko mu cyumweru gishize yari agaragaje ko mu bahanzi arimo kumva indirimbo zabo muri iyi minsi uza imbere y'abandi ari Bruce Melodie.
Nduhungirehe wariho asubiza abantu kuri X yagize ati: "…iyo ufite abahanzi b'ibirangirire mu Rwanda nka The Ben, Bruce Melodie n'abandi barimo kuzamuka ku buryo bwihuse…" kubagereranya hagati yabo bivamo kubahanganisha.
Baraca 'impaka' mu gitaramo cy'ubunani?
Itsinda rya The Ben ryateguye igitaramo cy'ubunani kuri uyu wa kane muri BK Arena i Kigali, iki gitaramo cyatumiwemo na Bruce Melodie, cyitezwe cyane kureberwamo uwo abafana baza kwishimira cyane.
Bamwe barimo kukibona nk'uburyo bwiza bwo kuza guca izi mpaka, ku bandi n'abagiteguye ni amahirwe y'akazi n'amafaranga.
The Ben aherutse kubwira RBA ati: "Icyo tugamije ni uguha Abanyarwanda ibyishimo." Yongeyeho ko "Bruce yambereye imfura yakira ubutumire bwacu".
Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The Ben amaze imyaka irenga 20 mu muziki mu Rwanda, kandi iyi 'diss' si yo ya mbere avuzwemo. Benshi bibuka iyigeze kuvugwa kuri we n'umuhanzi w'inshuti ye Meddy mu mpera z'imyaka ya 2000.
The Ben watangiye umuziki akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye aheruka kubwira BBC News Gahuza ko urugendo rwe rwa muzika rutari rworoshye, kuko rwigeze no kumugiraho ingaruka mu mitekerereze ye n'ubuzima bwo mu mutwe.
Yagize ati: "Izina riragenda rigakura rikakuruta ndetse rikanaruta icyo winjija mu mufuka. Ibyo rero bigutera umuhangayiko (depression) ukomeye. Muri make ubunini bw'izina buraguka ariko icyo urikuramo ntukibone cyagutse nka ryo..."

Ahavuye isanamu, theben3/IG
Mu 2022 The Ben yakoranye indirimbo n'icyamamare Diamond Platnumz bise 'Why', indirimbo asobanura nk'inkingi y'ingenzi yamufashije gusobanukirwa uko ubucuruzi bw'umuziki bukorwa ku rwego mpuzamahanga, avuga kandi ko ateganya gukorana indi ndirimbo na Diamond mu mwaka utaha.
Mu kwezi gushize yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: "Nibaza ko ari indirimbo yaziye igihe cyane ku bafana banjye bakomeye ba hano mu Rwanda. Iyi ndirimbo sinyikundira gusa ko ari nziza cyangwa ko nayikoranye na Diamond ahubwo yatumye ngirana umubano na we wihariye."
Bruce Melodie, waje muri muzika nyuma ya The Ben, yazanye imbaraga zidasanzwe yigarurira urubyiruko kubera injyana ye n'amagambo aryoheye amatwi mu ndirimbo ze nka 'Ikinya', 'Ntuntinze', 'Saa moya', 'Katerina', 'Fresh', 'Rosa' n'izindi.
Kubera imbaraga yazanye, bamwe babonaga Melodie nk'umuhanzi uje 'kuzimya' abandi, nk'uko bakunze kubivuga muri muziki mu Rwanda.

Ahavuye isanamu, brucemelodie/IG
Mu kubishyira ku rundi rwego aho mu Ukwakira (10) 2023 Melodie yasubiranyemo indirimbo ye 'Funga Macho' n'icyamamare Shaggy bayita 'When She's Around'.
Iyi ndirimbo yatumye umwaka ushize agera bwa mbere mu kiganiro cyizwi cyane kuri Televiziyo ya ABC muri Amerika cyitwa 'Good Morning America'.
Kuri 'diss' ye na Ben, Melody aherutse gutangaza ko adashobora "gushyira akadomo ku mpano ya The Ben".
Yagize ati: "Njyewe ntabwo mpamya ko nashyira akadomo kuri The Ben kubera impano ni Imana iyitanga kandi ni umuhanzi mwiza aririmba neza ntabwo njyewe nshobora kurangiza impano ye ntabwo byashoboka."
'Diss' mu muziki ni ibisanzwe intego ni yo y'ingenzi

Ahavuye isanamu, theben3/IG
Umuziki ni uruganda rurangwamo guhatana hagati y'abahanzi akenshi bahuriye ku njyana no ku isoko rimwe.
Mu myaka yashize na vuba aha benshi bamenye ubukeba hagati ya;
- Nas na Jay-Z
- 2Pac na Biggie (BIG)
- Jose Chameleone na Bebe Cool
- Diamond na Harmonize
- Khaligraph Jones na Bien
- Drake na Kendrick Lamar
Guterana ubuse mu ndirimbo no gushyamirana bya hato na hato rimwe na rimwe binafasha abahanzi kumenyekanisha ibihangano byabo no kongera umubare w'abakunzi n'abagura/abumva indirimbo zabo.
Igitaramo cya The Ben cy'ejo ku wa kane, kizabonekamo na Bruce Melody, nta kabuza ko mu bishobora gutuma kitabirwa cyane ari iyi 'diss' imaze iminsi hagati yabo.
The Ben yabwiye BBC News ko intego ye ari ugukomeza kwagura muzika ye, n'iy'u Rwanda muri rusange, ikarushaho kumvwa no hanze y'u Rwanda.
Yagize ati: "Ndatekereza ko mu myaka iri imbere Nigeria iza kumva umutingito uturuka muri Africa y'iburasirazuba."













