Imyaka ni imibare gusa - umubyinnyi w'imyaka 71 uri mu mashusho y'indirimbo nshya ya Taylor Swift

Ifoto igaragaza umugabo n’umugore bageze mu zabukuru bicaye hamwe ahantu hatari urumuri rwinshi. Bombi bafite isura igaragaza kurambirwa, kandi bambaye imyambaro ya ballroom y’ubururu.

Ahavuye isanamu, Taylor Swift - Opalite

Insiguro y'isanamu, Denise w'imyaka 71, ubyina imbyino za ballroom ukomoka muri Wales, yavuze ko atari azi ko yatoranyijwe kugaragara mu mashusho y'indirimbo nshya ya Taylor Swift kugeza hasigaye iminota icumi ngo itangire gufatwa ry'amashusho
    • Umwanditsi, Amelia Shone-Adams
    • Igikorwa, BBC Wales
  • Igihe co gusoma: iminota 4

Umubyinnyi wa 'ballroom' w'imyaka 71 yavuze ko atari azi ko yatoranyijwe kugaragara mu mashusho y'indirimbo ya Taylor Swift kugeza iminota 10 mbere y'ifatwa ry'amashusho yayo.

Denise Sides wo muri Wrexham yatoranyijwe n'uyu muhanzi w'icyamamare ku rwego rw'isi kugira ngo agaragare muri "Opalite", filime ngufi y'urukundo ishingiye ku buryo bwa filime zo mu myaka ya 1990, yahuriyemo n'abakinnyi bagaragara mu kiganiro cya The Graham Norton Show.

Uyu mwarimu wo kubyina yavuze ko yakoze igeragezwa (audition) yibwira ko ari iry'umuhanzi utazwi.

Amaze gutoranywa, akemererwa gukora ako kazi mu ibanga rikomeye, byasabaga ko ajyanwa aho bafatiraga amashusho mu buryo na bwo bw'ibanga.

Yagize ati: "Hanyuma haza umukobwa ukiri muto yambaye neza cyane, aza aho ndi arambwira ati 'Muraho, nitwa Taylor.' Numvise ntabyemera, nti 'Oya rwose, Mana yanjye!'"

Denise Sides, umaze imyaka 60 abyina kandi wigisha amasomo ya 'ballroom', yavuze ko yari yariyandikishije mu kigo gishakira abantu kugaragara muri filime no kuri televiziyo nk'abakinnyi b'inyongera (extras).

Yitabye umuhamagaro wasabaga ababyinnyi bakuze, mu izina ry'"umuhanzi utazwi".

Amaze gushyirwa ku rutonde rw'abatoranyijwe mu cyiciro cya mbere, yahamagawe abwirwa ko yatoranyijwe by'umwihariko n'uwo muhanzi, mu bantu amagana bari basabye.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Icyakora, ntiyari azi ko uwari wabisabye ari icyamamare Taylor Swift, umuhanzi ubarirwa umutungo urenga miliyari imwe y'amadorari kandi umaze gushyiraho uduhigo twinshi mu mateka ya muzika

Denise Sides yavuze ko gahunda zose zari "ibanga rikomeye," kandi ko icyo yari yabwiwe gusa ari uko akazi kari kagizwe no kongera kugarura ishusho y'amarushanwa yo kubyina.

Hasigaye iminota icumi gusa ngo batangire gufata amashusho, ni bwo yamenye ko iyo videwo yari iy'indirimbo yo kuri alubumu nshya ya Swift yitwa 'The Life of a Showgirl'.

Sides, na we ukunda cyane Swift, yavuze ko yatunguwe cyane igihe umuhanzi yinjiye.

Yagize ati: "N'ubu kubyibuka ubwabyo biranezeza."

Sides yavuze ko Swift, ari we waririmbye kandi akayobora ifatwa ry'iyo videwo, yatumaga buri wese yumva atekanye kandi yisanzuye mu gihe cyo kuyifata, kandi ko yashimiye ababyinnyi ku bw'igihe cyabo.

Uyu mwarimu w'imbyino yagize ati: "Yari azi neza icyo ashaka. Yaravugaga ati, 'gerageza ibi, gerageza biriya,' kandi yabivugaga mu buryo bwiza kandi bwubashye uwo abwira."

Yakomeje agira ati: "Hari abashobora kuba bakakaye cyangwa bavuga ibintu batitonze, ariko we si uko yari ameze. Yari mwiza mu mico kandi afite impano idasanzwe."

Muri iyo videwo, Sides agaragara yambaye umwambaro w'ubururu bwijimye wo kubyinira mu marushanwa ya ballroom, umwambaro yari atunze kuva abaye umubyinnyi wabigize umwuga mu 1988.

Yavuze ko Swift yashimye uwo mwambaro we maze akamubwira ati: "Nkunze imyenda yawe. Ijyanye neza n'imitunganyirize y'aho turimo gufatira amashusho."

Igihe Sides yabonaga iyo videwo, yafashwe amashusho mu kwezi k'Ugushyingo ariko igasohoka mu ntangiriro z'uku kwezi, yavuze ko yatunguwe cyane.

Yagize ati: "Ntushobora kwemera ko ari wowe ubwawe ugaragaramo."

Yongeyeho ko no kubigira ibanga byari bigoye cyane: "Byari bikomeye; nabibwiye abantu bake gusa bo mu ishuri ryanjye ry'imbyino n'umuryango wanjye."

Iyo videwo ivuga inkuru y'umugore wigunze ukoresha umuti w'ubumaji mu isura ya 'spray' kugira ngo ahindure ubuzima bwe bukaba bwiza kurushaho, maze agasanga urukundo ku wundi muntu na we wigunze.

Abagaragara mu mashusho y’indirimbo Opalite ya Taylor Swift bari mu kiganiro cya Graham Norton.

Ahavuye isanamu, Matt Crossick / PA Media

Insiguro y'isanamu, Abagaragara bose mu mashusho y'indirimbo bari barigeze no kugaragara mu kiganiro cya Graham Norton mu kwezi kwa cumi, umwaka ushize.

N'ubwo amaze ubuzima bwe bwose abyina kandi afite uburambe bw'imyaka myinshi mu gukina filime, Denise Sides yavuze ko igikorwa cyo gufata amashusho ari kumwe na Taylor Swift ari cyo cy'ingenzi kurusha ibindi byose mu mwuga we.

Yavuze ko yizeye ko ubunararibonye bwe buzatera abandi inkunga yo kugerageza kubyina.

Yagize ati: "Ahari abantu bazatekereza bati, 'Niba Taylor yaramuhisemo, kuki natwe tutamuhitamo?'"

Yongeyeho ati: "Ntushobora kuba mukuru cyane ku buryo utabyina. Byari ibintu bidasanzwe, sinzigera mbyibagirwa."

Uretse kuyobora Dens Dance Studio kuva mu myaka ya 1990, Sides anakora amahugurwa afasha abantu bose, harimo n'abafite ubumuga.

Yagize ati: "Niba ntigisha, mba ndimo kubyina nanjye ubwanjye. Aho ni ho nezererwa, ni byo nkunda cyane."