Menya uko ikawa ishobora kugufasha igihe urwaye umutwe, n'ubundi buryo bw'ingenzi

Umugore urwaye umutwe, arahumirije, ibiganza bye bifashe ku mutwe. Bigaragara ko arimo kubabara.

Ahavuye isanamu, Getty Images

    • Umwanditsi, Yasmin Rufo na Michelle Roberts

Kurwara umutwe ni uburwayi abantu hafi ya bose bahura na bwo igihe runaka.

Ushobora kurwara umutwe ukamara iminota micye cyangwa iminsi, kandi ugasanga ni ko uburibwe buri kurushaho gukara, rimwe na rimwe hari igihe uburibwe bukwira mu bindi bice ukumva bwakwiriye umutwe wose, mu maso cyangwa mu ijosi.

Dr Xand van Tulleken, ukora ikiganiro "What's Up Docs" kijyanye n'ubuzima, gica kuri BBC, avuga ko na we azi neza ubwo buribwe kuko akunda kurwara umutwe byibuze rimwe mu kwezi cyangwa buri byumweru bitandatu. Ati: "Biba bimeze nkaho hari umuntu uri kunjomba ikintu mu maso."

Nubwo umuntu ashobora guhita ahangayika cyane akibaza ikiri inyuma y'ubwo buribwe, Dr Katy Munro, usanzwe avura indwara zitandukanye ndetse akaba n'inzobere mu bijyanye n'umutwe ukabije mu kigo cya "National Migraine Centre", cyo mu Bwongereza, yavuze ko rimwe na rimwe biba bikomeye.

Ati: "Birasanzwe kugira impungenge ukumva ko hari ibindi biri inyuma, ariko amahirwe y'uko byaba bikomeye ni macye cyane."

Mu nama yatanze, yagize ati: "Niba ari bwo bwa mbere urwaye umutwe ukakurya cyane ihutire kujya kwa muganga bagusuzume."

Ariko niba ukunze kurwara wa mutwe woroheje ariko ugahora ugaruka, hari uburyo bworoshye ushobora gukoresha mu rugo kandi ukanareba muganga wawe usanzwe agusuzuma.

1. Kurwara umutwe byahungabanyije gute umunsi wawe?

Dr Xand yavuze ko gusobanukirwa umutwe wawe bishobora kugufasha cyane nubwo akenshi usanga uwurwara ariko bidaterwa n'impamvu imwe gusa, bityo kugira aho wandika igihe umutwe ukunze kugufatira bishobora kugufasha kubona aho bituruka ndetse n'impamvu ibitera.

Hari abantu bamwe umutwe ushobora guterwa n'ikirere, cyane cyane mu gihe cy'imvura irimo inkuba n'imirabyo, n'abandi bakabiterwa n'urumuri rwinshi (n'umucyo).

Dr Munro yagize ati: "Igihe kibi kuri jye ni igihe mba ntwaye imodoka mu gihe cy'umuhindo n'izuba ridahagije ugasanga uko njyenda ni ko riri kugenda risimburana n'ibiti, ibyo rero bigatuma umutwe urushaho kundya."

Birakwiye kwita kuri ibi bintu:

  • Ni iki wakoraga igihe umutwe watangiraga kukurya?
  • Ni iki wariye cyangwa wanyweye?
  • Ese wasinziriye neza?
  • Ikirere kimeze gute?
  • Ku bagore, ni byiza kumenya igihe cyawe cy'imihango, kuko umutwe ushobora guterwa n'imihindagurikire y'imisemburo

Ariko kandi Dr Munro avuga ko umuntu agomba gukora ibi mu rugero.

Ati: "Jye nakoze ikosa ryo kwandika buri kantu kose, biragenda birampangayikisha." Mu buryo bworoshye, andika mu ncamake nko kuva kuri 1-10 urebe uburyo byagize ingaruka ku munsi wawe.

"Ni byiza kandi kwandika n'iminsi wumva uri muzima neza, atari iminsi urwaye gusa."

Bituma muganga abona uko afata ishusho rusange y'uko bimeze.

2. Koresha caffeine mu rugero

Ushobora gutekereza ko caffeine (ikawa) ari ikintu ukwiye guhita wirinda mu gihe warwaye umutwe, ariko Dr Munro avuga ko atari ko buri gihe biba bimeze.

Nunywa ikawa iri mu rugero, bizatuma imiti ivura umutwe ikora neza kurushaho niba utayinywa cyane buri munsi.

Dr Munro yagize ati: "Caffeine ifasha umuti kurushaho gukora neza mu kugabanya uburibwe", ariko ko nanone ukwiye kwirinda kuyinywa nyuma ya saa sita z'amanywa na nimugoroba kuko ishobora gutuma udasinzira neza.

Ni byiza kandi no gutekereza ku buryo ukoresha caffeine muri rusange, kuko kuyinywa cyane bishobora gutera umutwe uterwa n'ikoreshwa ryayo, no guhita uyireka burundu nabyo bigatera umutwe uhora ugaruka bitewe no kuba warayiretse.

3. Ntugasibe gufata amafunguro

Ibyo urya, n'igihe ubirira, na byo bishobora kugira uruhare mu gutuma urwara umutwe.

Dr Munro agira inama abantu yo gufata indyo irimo intungamubiri, irimo amavuta meza ku mubiri, n'irimo isukari ifasha mu kugira imbaraga.

Yavuze kandi ko umuntu agomba no kwirinda ibiribwa bifite isukari nyinshi ntahagarike no gufata amafunguro kuko nabyo bishobora gutuma urwara umutwe.

Yavuze ko yabonye umutwe we waragabanutse nyuma yuko aretse kurya ibirimo amata n'ibiribwa bikungahaye mu ngano n'ibindi binyampeke, nubwo atari ibintu bikora kuri buri wese.

Ati: "Nasanze kurira ku gihe no kujyana amafunguro ku kazi byaramfashije cyane."

Uretse ibyo kurya gusa, Dr Munro avuga kandi ko gukora imyitozo ngororamubiri, kuryama neza (bihagije), kumenya kwirinda guhangayika no kunywa amazi ahagije byose bifasha.

Ati: "Ugomba kunywa amazi ahagije buri munsi kuburyo inkari zawe zera ntiwumve ufite n'inyota."

4. Irinde imiti igabanya ububabare isinziriza (codeine)

Dr Munro avuga ko hari imiti myinshi, nk'irwanya uburibwe cyangwa isesemi, ushobora kugura ikagufasha kugabanya uburibwe bw'umutwe.

Yagiriye abantu inama ko bagomba kwirinda imiti isinziriza, kuko ishobora gutuma urwara umutwe bya hato na hato ndetse ukagira n'ibimenyetso birimo kugira isesemi.

Yongeyeho ati: "Niba umutwe wawe usigaye uza kenshi cyane cyangwa wariyongereye, jya kwa muganga aguhe imiti ikwiriye kurushaho."

Irinde kandi gufata imiti igabanya uburibwe kenshi, nturenze iminsi ibiri mu cyumweru, kuko bizagabanya kurwara umutwe uhora ugaruka.