Inkuru ibabaje y'umugore wapfiriye mu bwigunge yatumye igihugu gihagurukira kuburwanya bikomeye

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Claire Bates
- Igikorwa, Umunyamakuru, People Fixing the World
Kuvumbura umurambo w’umugore wari umaze imyaka myinshi apfiriye mu nzu ye, byatumye igihugu cy’Ubuholandi gihagurukira kurwanya ubwigunge. Imyaka 10 nyuma yaho uwo muhate w’iki gihugu ni intangarugero.
Tariki 21 Ugushyingo (11) 2013, umubiri w’umugore w’imyaka 74 bawusanze mu nzu ye mu mujyi wa Rotterdam. Yari amaze imyaka 10 apfuye nta muntu ubizi.
Uyu mugore yitwaga Bep de Bruin. Yari yaravukiye mu bice bya Aziya byahoze bikoronijwe n’Ubuholandi, aza kujya mu Buholandi ari umwangavu. Nyuma aza kwisanga ari wenyine kubera ibibazo yaciyemo, bikamutandukanya n’umwana we w’ikinege yari afite.
Igihe kimwe mu 2003 ubwo yapfaga, nta muntu wabimenye. Pensiyo ye yajyaga kuri konti ye ya banki, maze amafaranga y’ubukode agakatwaho.

Ahavuye isanamu, GOOGLE
Umubiri we waje kuboneka ubwo umukozi ukora ibya gas yari akeneye kwinjira muri iyo nzu. Polisi yahasanze umurundo w’amabaruwa yaje gutuma bamenya igihe yapfiriye.
Aka kaga katumye uyu mujyi uhaguruka. Umwe mu banyapolitike baho, Hugo de Jonge, yabwiye televiziyo yaho ko ibi byabaye “ishusho y’uburyo ubwigunge bushobora kuba ari icyago mu mujyi munini gutya”
Hugo yatangije ubukangurambaga n’abakorerabushake basura abaturage bose ba Rotterdam barengeje imyaka 75, no gufasha abakeneye guhuzwa n’ababo.
Ubwo Hugo yagirwaga minisitiri w’ubuzima, imibereho na siporo, yakomeje iki gikorwa, mu 2018 atangira ubukangurambaga bw’igihugu cyose bwo kurwanya ubwigunge mu bantu bakuze. Imibare ya vuba aha igaragaza ko bishobora kuba biri kugera ku ntego.
Biragoye kubona imibare yizewe y’uko bimeze ahandi ku isi. Ariko abakuze mu bihugu bitari bicye ku isi bugarijwe n’ubwigunge, gutabwa, no kutitabwaho.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bigize ubumwe bw’Uburayi mu mwaka ushize bwagaragaje ko umuntu umwe mu bantu umunani kenshi yumva ari wenyine, gusa iyi mibare mu Buholandi basanze iri hasi kurusha ahandi hose mu Burayi.
Ubwigunge ni ikibazo cy’urusobe, cy’impamvu kuva ku bushobozi bucye bwo kubana n’abandi, impinduka zikomeye mu buzima, cyangwa kuba/gusigara wenyine. Ubwigunge kandi bufitanye ihuriro rikomeye n’uburwayi bwo mu mutwe.
Muri buriya bukangurambaga bwiswe Een tegen eenzaamheid, cyangwa “Buri wese arwanye ubwigunge”, abakorerabushake basura uduce dutandukanye bakangurira abantu kurwanya ubwigunge ari nako basura abakuze.
Ibi byaje kuba nk’umuco muri icyo gihugu kugeza ubwo bashinze ikitwa “National Coalition Against Loneliness”. Abagize iri huriro bakaba ari abantu b’ingeri zitandukanye bahura kabiri mu mwaka kugira ngo bahuze ibitekerezo by’ibikorwa byabo.
Hugo de Jonge yabwiye Dutch TV ati: “Abantu benshi bafite ibitekerezo by’ibyo bifuza gufasha.”
Kuganirira aho wishyura
Ibi byatumye abantu batekereza uburyo bunyuranye bwafasha kurwanya iki kibazo. Urugero, supermarket ifite amashami menshi yitwa Jumbo ubu ifite ikintu kitwa kletskassa cyangwa “kuganirira aho wishyura” ku maguriro yayo.
Aho, abaguzi bifuza kumara umwanya biganirira n’umu - ‘cashier’ bajya ku murongo w’umuhongo aho bishyura bakanasanga umuntu bashobora kumara akanya bashatse biganirira.
Hagati aho Iposita nayo yashyizeho gahunda y’uko abakozi bayo bajyana inzandiko bagomba gutanga amakuru y’aho bashobora kubona umuntu wugarijwe n’ubwigunge.
Abakozi b’Iposita basabwa kwitegereza nk’ahantu amarido (rideaux/curtains) ahora kenshi afunze cyangwa se agasanduku kuzuye inzandiko – maze bagatanga amakuru ashyikirizwa ririya huriro ryo kurwanya ubwigunge.
Inshuti y’amaguru ane
Muri uwo muhate kandi ikigo kitwa Oopoeh gifite urubuga ruhuza abantu bakuru bashaka kwita ku mbwa z’abantu bahuze cyane. Ba nyiri izo mbwa bagacibwa amafaranga macye cyane.
Bamwe mu bantu bakuze usanga babona ko batagishoboye gutunga imbwa, cyangwa se badafite ubushobozi bwo kuzivuza, nk’uko umukuru wa Oopoeh abivuga, nyamara ntibikureho ko bazikunda.
Ellen Groneman wa Oopoeh ati: “Ibi bifasha bamwe muri bo kumarana umwanya n’imbwa. Bikabafasha mu buzima bwo mu mutwe n’umubiri kandi bagahura n’abaturanyi muri ayo masaha baba bari kwita ku mbwa.”

Oopoeh kugeza ubu imaze guhuza abantu 4,500. Theo Nienhuijs, 74, yahujwe na Jeanette n’imbwa ye Bickel.
Theo arimo kugendana na Bickel yarambwiye ati: “Iyo ugeza mu myaka za 70, utakaza ‘connections’ zawe. Bickel ni imbwa nziza ingarura mu bantu. Abantu ubu barambona bakamenya bakandamutsa. Jeanette nawe ubu ni inshuti yanjye. Ngize ikibazo niwe waza imbere mu bo nahamagara.”
Ubushakashatsi bwigenga busobanura ibyo Theo abayemo kurushaho. Bwasanze bitatu bya kane by’abakoresha Oopeoh amagara yabo n’imibanire n’abandi byarabaye byiza kurushaho.
Ubwigunge mu rubyiruko

Mu 2018 ubwo kurwanya ubwigunge mu Buholandi, cyane cyane mu bakuze nka Theo, bwari burimbanyije byabonetse ko iki kibazo kiri no mu bakiri bato.
Abantu batangira guhanga ibishya mu kugera ku rubyiruko rwigunze. Jolanda van Gerwe wahoze ari umujyanama w’urubyiruko muri leta, avuga ko yishimiye ko leta yabonye ko iki kibazo kiri no mu rubyiruko.
Mu myaka micye ishize, Jolanda yashinze ihuriro yise Join Us, by’umwihariko ryo gufasha urubyiruko rufite ibibazo byo kubana n’abandi.
Ati: “Dufasha urubyiruko kurenga ibitekerezo bibi kuri bo no kubaka uburyo bwo kubana n’abandi.”

Ahavuye isanamu, Getty Images
Luke w’imyaka 23 uba muri club ya Join Us, ati: “Nari mfite ibibazo mu guhura no kuganira n’abandi. Byanteraga ikintu cy’ubwoba. Amajoro menshi nabaga ndi imuhira njyenyine nta muntu wo guhamagara cyangwa wo kuvugana nawe mfite.”
Luke avuga ko yahawe ikaze muri ririya huriro. Avuga ko ryamufashije cyane kwisanga mu bandi no kubaka umubano nabo.
Amatsinda ya Join Us ubu amaze kuba 77 ahatandukanye mu Buholandi. Abayarimo basabwa kuganira ububi bw’ubwigunge kugira ngo banavane ipfunwe ku babufite.
Ibi bikorwa byo gufasha urubyiruko n’abakuze kuva mu bwigunge bigamije ko inkuru ya Bep de Bruin itazagira undi ibaho.
Arimo gukina na yam bwa Bickel, umusaza Theo ati: “Ndibana kandi nanjyaga ntebya ku muturanyi wo hejuru yanjye nti ‘dore urufunguzo’, uzinjire niwumva umunuko.
“Ariko ubu numva nkenewe kandi nifuzwa. Numva nsanzwe. Nasubiye mu bantu nanone.”













