Kigali: Imyiyereko y'abapfasoni barengeje ibiro100

Iyi myiyereko ibaye iya mbere mu Rwanda yahuje abari n’abategarugori banini bafite ibiro biva ku 100 kuzamura .
Mu gihe bimenyerewe ko abakora imyiyereko nk’iyi ari abafite urubavu ruto , Ikigo Irebe gikora ibyo kumurika imideri cyo gisanga n’aba banini bakwifashishwa mu kumurika imideri .

Umwe mu bahiga ubunini , Wivine Uwizeye yabwiye BBC ko yumva yishimiye uko ameze kandi ko nta burwayi yiyumvamo.Kuri we ngo kuba munini ntibyakubuza kuba mwiza cyangwa se ngo bikubuze gukora ibkugirira kamaro
Abakobwa n’abagore 8 ni bo biyerekanye muri ibi birori byashimishije abantu.
Imurika nk’iri ngo rizajya riba buri mwaka kandi abiyerekana bahabwe amahirwe yo kumurika imideri by’umwuga bibanda cyane ku myamboro uagenewe abantu banini ndetse n’igaragaza umuco w’U Rwanda






