'Nyuma ya Uvira…tuzafata Bukavu, Goma, Bunagana hose' – Guverineri wa Kivu y'Epfo ageze muri Uvira avuye aho yahungiye

Guverineri Pulusi avugana n'abaturage ba Uvira baje kumwakira

Ahavuye isanamu, UGC

Insiguro y'isanamu, Guverineri Pulusi avugana n'abaturage ba Uvira baje kumwakira

Guverineri w'intara ya Kivu y'Epfo - ahagenzurwa na leta - yagarutse mu mujyi wa Uvira aturutse i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa gatanu nyuma y'uko umutwe wa M23 uvuye muri uwo mujyi mu cyumweru gishize.

Ubutegetsi bwa guverineri Jean Jacques Pulusi bwari bumaze iminsi bukorera i Bujumbura, nk'uko biboneka ku matangazo aheruka yabo, nubwo we mu cyumweru gishize yabwiye BBC Gahuzamiryango ko ari mu mujyi wa Baraka wo muri teritwari ya Fizi ya Kivu y'Epfo.

Umupaka uhuza umujyi wa Uvira n'u Burundi uracyafunze kugeza ubu, nk'uko umunyamakuru wigenga ukorana na BBC wahageze abyemeza, avuga ko umupaka wafunguriwe gusa Pulusi n'abari kumwe na we ubwo bari basubiye muri Uvira.

Abaturage b'ako gace bategereje cyane ifungurwa ry'umupaka kugira ngo ubuhahirane n'ubucuruzi hagati ya Bujumbura na Uvira bwongere gutangira.

Pulusi yahunze bwa mbere muri Gashyantare(2) 2025 ava mu mujyi wa Bukavu - umurwa mukuru w'intara ya Kivu y'Epfo aho yakoreraga - ubwo wafatwaga na M23, yerekeza i Uvira umujyi wa kabiri w'iyi ntara.

Mu kwezi gushize yongeye guhunga ubwo M23 yafataga Uvira. Amakuru avuga ko Pulusi yabanje guhungira mu mujyi wa Baraka, nyuma akaza kwerekeza i Bujumbura mu Burundi.

Mu butumwa yatanze uyu munsi ageze i Uvira, Guverineri Pulusi yizeje abaturage ko ibyo batwawe bizagaruka, kandi ko abakozi ba leta "bazatangira guhembwa mu cyumweru gitaha".

Pulusi yabwiye abaturage ba Uvira baje kumwakira ko abafitiye ubutumwa bwa Perezida Tshisekedi ko intambara izarangira.

Yagize ati: "Ubundi butumwa ni ubw'amahoro no kumvikana, abanzi baravuga ngo muzica Abanyamulenge, mubatuke, mubakure hano, hoya! Ibyo ntimubikore, muranyumva?"

Pulusi yavuze ibi nyuma y'uko imiryango itegamiye kuri leta, nka Human Rights Watch, itangaje ko ifite impungenge ko Abanyamulenge mu mujyi wa Uvira bashobora kugirirwa nabi mu bikorwa byo kwihorera basanishwa na M23.

Imiryango igera ku 1,000 y'Abanyamulenge babaga muri Uvira yavuye mu byabo irahunga ijyana n'umutwe wa M23 ubu iri mu mujyi wa Kamanyola.

Uvira

Pulusi yongeyeho ati: "Perezida wa Repubulika yantumye ngo nze mbabwire ko tuzakomeza kurwana kugira ngo nyuma ya Uvira ibe Kamanyola, nyuma ya Kamanyola tuzafata Bukavu, Goma, Bunagana…hose."

Ingabo za FARDC n'ubutegetsi bagarutse mu mujyi wa Uvira nyuma y'uko abarwanyi ba M23 bawuvuyemo ku gitutu cya Amerika nk'umuhuza wifuza ko amasezerano ya Washington, yasinywe mbere y'uko M23 ifata Uvira, yubahirizwe.

Guverineri Pulusi ntiyasobanuye niba ubutumwa yatanze bwo kurwana bwa perezida busobanuye gukomeza kurwana intambara y'amasasu cyangwa iya dipolomasi.

Umutwe wa M23 ushinja uruhande rwa leta ko ingabo za FARDC ari zo zigaba ibitero ku birindiro bya M23 bikaba ngombwa ko yirwanaho igakurikirana ibitero by'izo ngabo aho bituruka, bityo igafata uturere dushya.

Uruhande rwa leta, ruvuga ko M23 ifatanyije n'ingabo z'u Rwanda ari bo bagaba ibitero kuri FARDC. U Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23.