Gachagua wahoze ari Visi Perezida wa Kenya avuga ko bashatse kumwicira mu rusengero

Ahavuye isanamu, AFP/Getty Images
- Umwanditsi, Alfred Lasteck, BBC Afurika, na Lucy Fleming
Umunyapolitike ukomeye utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Kenya, Rigathi Gachagua, yavuze ko habaye igerageza ryo kumwica mu rusengero ku cyumweru.
Gachagua, wirukanwe ku mwanya wa visi perezida mu 2024 binyuze mu rubanza rwo kumweguza, yavuze ko igico cy'abapolisi bataye umurongo bateye mu rusengero rwo mu mujyi wa Othaya, mu ntara ya Nyeri kari rwagati mu gihugu, bakoresheje amasasu n'imyuka iryana mu maso.
Nta gihamya atanze, yashinje uwahoze ari inshuti ye akaba ari na Perezida wa Kenya William Ruto, kuba ari we wategetse igabwa ry'icyo gitero.
Ruto nta cyo yari yatangaza ariko Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Kipchumba Murkomen yamaganye urwo rugomo, avuga ko rutakwihanganirwa.
Polisi yavuze ko iperereza ryatangiye, yongeraho ko nta bantu bakomeretse batangajwe.
Amakuru yahawe polisi agaragaza ko umwiburungushure ushyirwamo imyuka iryana mu maso wajugunywe mu rusengero rw'Abangilikani rwa St Peter's Anglican Church saa tanu z'amanywa (11:00) zo muri Kenya (saa yine z'amanywa zo mu Rwanda no mu Burundi), bidobya amasengesho.
Polisi yongeyeho ko amakuru avuga ko imodoka nyinshi zangiritse mu mbuga y'urwo rusengero, yinginga ababibonye ngo bayihe amakuru.
Gachagua, umucuruzi w'umuherwe ukomoka mu karere ka Mount Kenya, kitiriwe umusozi wa mbere muremure cyane muri Kenya, kari rwagati mu gihugu, ubu unenga bikomeye Perezida wa Kenya, yavuze ko itsinda ry'abamucungira umutekano ryamuherekeje rimujyana ahatekanye.
Ku rubuga nkoranyambaga X, yatangaje amafoto agaragaza ibyabaye, ndetse nyuma yaho yakoresheje ikiganiro n'abanyamakuru aho yamaganye ibyumvikanishijwe n'abatangaza amakuru ku mbuga za interineti babogamiye kuri leta, bavuze ko icyo gitero cyari cyateguwe ku bushake n'uruhande rwa Gachagua.
Gachagua, umukuru w'ishyaka Citizens Party, yabajije ati: "Ni hehe twe twakura imyuka iryana mu maso?... Ni hehe twe twakura imbunda njya rugamba za AK-47?"

Ahavuye isanamu, @rigathi
Murkomen yavuze ko umukuru wa polisi yamusezeranyije ko abagabye icyo gitero bazashyikirizwa ubucamanza.
Uwo Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu yatangaje ku rubuga X ati: "Urugomo ahantu aho ari ho hose, cyane cyane noneho ahantu ho gusengera, ntirushobora kwihanganirwa."
"Polisi igomba gukora nta bwoba cyangwa kugira uwo ibera ubundi igahashya byimazeyo abaterankunga hamwe n'abakoze iki gikorwa hatitawe ku cyo bari cyo muri sosiyete cyangwa uruhande baherereyemo muri politike."
Hashingiwe ku itegekonshinga rya Kenya, kuba Gachagua yarahamijwe ibyaha na sena (bikamuviramo kweguzwa ku mwanya wa visi perezida), bisobanuye ko adashobora kongera kugira umwanya akoramo wo muri leta.

Yahakanye ibyaha 11 yarezwe, muri byo bitanu bikamuhama, birimo gushishikariza abantu amacakubiri ashingiye ku moko no kurenga ku ndahiro ye ijyanye n'umwanya yari arimo muri leta.
Ariko uwo munyapolitike, uzwi cyane ku kabyiniriro ka Riggy G, ashimangira ko azaba ari ku rupapuro rw'itora mu matora ya perezida yo mu mwaka utaha kuko arimo kujurira ndetse urukiko rw'ikirenga ntirurafata icyemezo ku kweguzwa kwe.
Ruto na Gachagua batowe mu mwaka wa 2022 ku itike imwe bari bahuriyeho - ndetse ubwo bufatanye bwabo bwafashije Ruto gutsinda binyuze mu gukusanya amajwi mu karere ka Mount Kenya, igicumbi cy'abo mu bwoko bw'Abakikuyu, ba mbere benshi cyane mu batora bo muri Kenya.













