"Urubyiruko rw'u Rwanda turakennye" – Kuki ijambo ry'uyu mukobwa ryateje impaka?

Amashusho y'umukobwa utanga igitekerezo cy'uburyo ubukene bwugarije urubyiruko mu Rwanda yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko bamwe bashatse guhuza ibyo yavuze no kurwanya ubutegetsi.
Ntibizwi neza igihe uyu mukobwa yatangarije iyi 'video' bwa mbere, ariko kuva mu cyumweru gishize yabaye ikiganiro cy'abafite ibitekerezo bidahuye ku ngingo yavuze y'ubukene mu rubyiruko rw'u Rwanda.
Uyu mukobwa yumvikana agira ati: "N'ubwo tutabivugaho ariko turakennye, urubyiruko rw'u Rwanda turakennye cyane…." Yitangaho urugero ko n'ubwo agaragara neza ariko afite amafaranga 300 gusa.
Yongeraho ati: "Ibi ni ibintu leta ikwiye gukemura kurushaho, kuko turakennye ariko ntabyo babona… turakennye, ntimukatubone dusa neza…urubyiruko rw'u Rwanda turakennye".
Ibyo yavuze, kuri bamwe ni ishusho nyayo y'uko ibintu byifashe mu rubyiruko rwinshi mu gihugu, ku bandi nta shingiro afite kuko babona leta yashyize imbaraga mu guteza imbere urubyiruko.
Mu ntangiriro z'uku kwezi, 'kuri TikTok 'video' ye yakoreshejwe na bamwe mu banenga ubutegetsi bw'u Rwanda mu gushimangira ibyo banenga mu gihugu birimo ubukene, aha kuri TikTok benshi bayitanzeho ibitekerezo mu buryo butandukanye.
Impaka zarushijeho ubwo umwe mu bakozi ba leta bazwi ku gukoresha imbuga nkoranyambaga yashyize uyu mukobwa mu bo bita "Ibigarasha" – ijambo ryakoreshejwe bwa mbere na Perezida Paul Kagame mu gusobanura bamwe mu barwanya ubutegetsi bwe nk'abadafite icyo bamaze – n'ubu rikoreshwa na benshi mu gusobanura abatavuga rumwe n'ubutegetsi.
Bamwe bagaragaje ko gushyira uyu mukobwa muri icyo cyiciro ari ukurengera no kumushyira mu bibazo bikomeye, bavuga ko gutanga ibitekerezo ku buryo ubona ibintu bidakwiye gutuma yitwa cyangwa ashyirwa mu barwanya ubutegetsi.
BBC yamenye amakuru ko guhuza uyu mukobwa n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi byagize ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe.
Abamunenze bavuga ko ibyo yavuze nta shingiro bifite bahereye ku muhate wa leta mu guhanga imirimo ku rubyiruko, ndetse abandi bahejeje inguni bakavuga ko uyu mukobwa yakoreshejwe n'abanyapolitike barwanya ubutegetsi, n'ubwo nta bimenyetso bagaragaza.
Ku rubuga X, asa n'uvuga kuri izi mpaka, Abdallah Utumatwishima Minisitiri ufite urubyiruko mu nshingnao yavuze ko "ugaragaje ko akennye, ko ashonje, cangwa ko ari kwirwanaho, ni ukumutega amatwi tukamwereka amahirwe dushyira hamwe nk'inzego zose".
Impaka nk'izi zisobanuye iki?
Umwe mu banenze uyu mukobwa yatangiye avuga ko mu Rwanda "kuvuga macye, kwitonda no kwifata" ari umuco ushyirwa imbere.
Mu bamusubije bamwe bavuga ko igihe cyo "guceceka no kwifata imbere y'ibibazo" atari icy'urubyiruko rw'iki gihe.
Kimwe mu bibazo byugarije urubyiruko rw'u Rwanda ni ubushomeri, ari na bwo bushobora kuba ari intandaro y'ibyavuzwe n'uriya mukobwa, yitanzeho urugero.
Kuva mu myaka irenga 15 ishize ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi ryiyemeje ko leta izajya ihanga imirimo nibura 200,000 itari iy'ubuhinzi buri mwaka.
Kugeza mu mwaka wa 2020 mu mbwirwaruhame zabo zitandukanye abategetsi bavugaga ko iyo ntegeo yagezweho ko leta ihanga iyo mirimo buri mwaka, ndetse urubuga rw'ishyaka FPR rwerekana ko mu byo ryagezeho harimo guhanga imirimo 250,000 buri mwaka, ibyo kandi bikaba biri muri gahunda izwi nka 'National Strategy for Transformation' (NST2) cyangwa se 'Umugambi wa kabiri wo guhindura igihugu' mu ntego leta yihaye ya 'Vision 2050'.
Imibare iheruka ku murimo itangwa n'ikigo cya leta cy'ibarurishamibare igaragaza ko mu Rwanda abantu miliyoni 5.6 ari bo bari mu gihe cyo gukora – abo barimo abafite akazi n'abashomeri.
Iyo mibare yo mu gihembwe cya gatatu cya 2025 yerekana ko ubushomeri buri ku gipimo cya 13%, bivuze ko muri rusange umuntu umwe ku bantu barindwi bageze igihe cyo gukora ari umushomeri.
Imibare y'ubushomeri mu rubyiruko iri kuri 15% kandi mu bagore iri hejuru (16%) ugereranyije no mu bagabo (11%).
Imibare itangwa na leta ku bushomeri muri rusange, n'ubushomeri mu rubyiruko by'umwihariko inengwa n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuga ko iri hasi cyane bagereranyije n'uko ibintu byifashe mu gihugu.
Mu gihe urubyiruko rugize igice kinini cy'abaturage b'u Rwanda nta gushidikanya ko imibare itangazwa yemeza ko ubushomeri ari ikibazo gihari mu rubyiruko. Ubushomeri bufatwa nka kimwe mu by'ibanze bitera ubukene.
Impaka ziri ku mbuga nkoranyambaga ku gitekerezo uyu mukobwa yatanze, no kuri we ubwe - zishobora kandi kwerekana urugero rw'ubuhezanguni mu bitekerezo, kutihanganira no kutumva abatabona ibintu kimwe nawe, no kwibasira uruhande mutabona ibintu kimwe.
Ibyo bikaba birimo kuboneka ku mpande zombi z'abashyigikiye leta n'abatavuga rumwe na yo muri izi mpaka.
Bamwe mu bifuza gushyira mu gaciro ibitekerezo byabo basabye ko impaka n'ibitekerezo bitavuga rumwe ku byatangajwe n'uriya mukobwa bikwiye gushingira ku kibazo kiriho no gusaba leta kurushaho kugikemura kurusha kwibasira umuntu ubwe kubera kuvuga icyo atekereza ku bukene abona mu rubyiruko.









