Rwanda: Abagore bashushanya ku nyubako bakanavura inkuta z'inzu

Herniette Nishimwe na Delphine Umugwizawase mu kazi kabo
Insiguro y'isanamu, Herniette na Delphine mu kazi kabo
    • Umwanditsi, Yvette Kabatesi
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Gukora 'design' ku nkuta no kuvura ibibazo bya humidité ku nkuta z'inzu nibyo Delphine Umugwizawase na Herniette Nishimwe bakora, akazi hari abagitekereza ko gakwiye abagabo gusa.

Delphine we ibi abifatanya no kuba ari umuganga, akavuga ko abikora kuko ari impano ye kandi bikamuruhura akababaro aba yabonye mu barwayi avura.

Ubushomeri mu rubyiruko mu Rwanda bwugarije abagore kurusha abagabo, nk'uko ibarura ry'ikigo cya leta ku bakozi n'imirimo ryatangajwe muri Gicurasi(5) 2021 ribigaragaza.

Ubushomeri mu mubare w'abashoboye gukora buhagaze kuri 23%. Mu gihe mu bagore buri kuri 26% mu bagabo ho buri kuri 19%, nk'uko iryo barura ryabigaragaje.

Mu bitera ubu busumbane harimo imyumvire yahoze mu muco kandi igifitwe na bamwe ku bushobozi bw'umugore ku mirimo imwe n'imwe.

Ariko abagore bamwe bakomeje gusenya urwo rukuta rw'amateka binjira mu mirimo kenshi yakunze gusanishwa n'abagabo gusa.

Herniette Nishimwe ari gutunganya urukuta bari gukoraho design
Insiguro y'isanamu, Herniette Nishimwe ari gutunganya urukuta bari gukoraho design

Delphine ati: "Iyo umuntu atugannye akatubwira ati 'ndashaka design runaka' mbere yo kuyishyira aho yifuza turabanza tukamukorera urugero, nk'igishusho tugiye kumishyirira ku rukuta rwe.

"Igitekerezo cyose uzanye dushobora kukigushushanyiriza tukagishyirira aho wifuza mu rugo rwawe. Kandi dushushanya n'ibishushanyo bya 3D [3 Dimension images]'.

Bimwe mu bishushanyo bashyira ku nkuta z'inzu ubibonye n'amaso ushobora kugira ngo si ibyakozwe n'amaboko, bimwe wakwibaza ko ari icyuma.

Delphine Umugwizawase na Herniette Nishimwe berekana bimwe mu byo bakora

Mu ngorane Delphine avuga bahura nazo harimo imyumvire ya bamwe itarahinduka.

Ati: "Uhurira n'umuntu ku isoko [ry'akazi] akakwibazaho, ngo 'ese uyu muntu arashoboye?' Kuko gusa uri umudamu. Ariko iyo amaze kuguha akazi ahita abona itandukaniro."

Mu bakozi kompanyi ya Henriette na Delphine ikoresha harimo n'abagabo, umwe muri bo yabwiye BBC ati: "Usanga abantu bavuga ngo 'kompanyi y'abadamu imeze ite?'

"Ugasanga ntibayumva ariko nkatwe dukorana nabo ni abantu basobanukiwe bazi ibyo bakora, apatana inzu akayikora ikagaragara neza, usanga hari n'umwihariko."

Delphine na Henriette hamwe n'abakozi bakorana
Insiguro y'isanamu, Delphine na Henriette hamwe n'abakozi bakorana

Herniette na Delphine bavuga ko impano yo gushushanya bari bayifite kuva ari bato kandi ari n'inshuti, nyuma biyemeza gufatanya bakayibyaza umusaruro, nubwo bari bafite ibindi bakora bitandukanye.

Delphine usanzwe ari umuganga, yemera ko umuntu "afite ubushobozi bwo gukoresha indi mpano ye, kandi ashobora no gukora ikintu kirenze kimwe".

Ati: "Ni muri urwo rwego ubuganga ndabukora kandi ndabukunda ariko ibi byo gukora design n'amarangi nabyo ndabikora, nkanabifata nko kuruhuka.

"Kwa muganga mba ngiye kwinjira cyane mu buzima bw'abantu, mbona abababaye, abarushye, abakeneye kumbona nishimye ngo mbafashe…Ibyo byose rero utagize ikintu ukunda kikuruhura ushobora kugira agahinda cyangwa umujagararo.

aa

Yogeraho ati: "Nyuma yo kuruhuka iyo ntashye nkaza nkakora design umukiliya akishima ati 'iki kintu ni cyiza' mpita nduhuka mu mutwe ejo nasubira kwa muganga nkumva nishimye cyane."

Henriette avuga ko ubu bagenda babona amasoko kuko bamaze gukorera aka kazi abantu benshi bagenda babahuza n'abandi.

Ku gisenge bashushanyijeho mu nzu bari gutunganya
Insiguro y'isanamu, Ku gisenge bashushanyijeho mu nzu bari gutunganya