Rwanda: Urubyiruko rushyize icyizere cy'ejo hazaza mu migano...Uwera Delphine na bagenzi be

- Umwanditsi, Yvette Kabatesi
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Uwera Delphine yemeza ko imigano ari isôko y'akazi, imibereho, n'ubukungu nyuma y'uko yigishijwe kuyibyaza umusaruro ubu nawe akaba abyigisha abandi i Kigali.
Mu myaka ya vuba ishize abashinwa nibo batangiye kwigisha abanyarwanda uko umugano uvamo ibiryo, ibikoresho, amajyani, ndetse n'inzoga!
U Rwanda rwugarijwe n'ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko, mu gihe leta yihaye intego yo guhanga imirimo miliyoni 1.5 hagati ya 2017 na 2024, icyuho kiracyari kinini.
Ibarura rya leta ku bakozi n'umurimo ryatangajwe muri Gicurasi (5) 2021 rivuga ko ubushomeri buri ku kigero cya 23%, kandi buri hejuru mu bagore (26%) ugereranyije n'abagabo(19%).
Ubumenyi-ngiro ni imwe mu nzira leta yahisemo mu guhangana n'ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko, bamwe babona nk'igisasu gishobora guturika mu gihe kizaza niba nta gikozwe.

Uwera Delphine yize gutunganya imigano muri Masaka Business Incubation Center i Kigali, ubu abyigisha abandi aho nyine, ari nako abikoramo business imutunze.
We na bagenzi be babiri, bamaze kumenya ibyo gutunganya imigano, bashinze ikigo cy'ubucuruzi bise "Byose ni Bamboo".
Imigano (bamboo) bayibohamo ibikoresho birimo intebe, ibitanda, ameza, za poubelles, udukoresho tubika ibintu bitandukanye n'ibindi…
Uwera ati: "Bisaba ubuhanga… nko kugonda umugano kugira ngo utavunika kandi ukaba unoze."
Denise Igirimbabazi bakorana avuga ko isoko ry'ibyo bakora rigenda riboneka buhoro buhoro.

Ati: "Ku kwezi dushobora kugurisha 60% y'ibyo dukora, mbere byari gacye cyane, kwari ukubanza kwigisha abantu, hari abumvaga ikintu kivuye mu mugano akumva ntibishoboka."
Delphine we ati: "Iyo ubwiye abantu uti iyi product ya bamboo ni nziza kurusha plastique nawe ubwe arabibona, ku bidukikije ho byumvikana vuba, kandi urebye no ku jijo nibyo byiza."
Minisiteri y'ibidukikije ivuga ko harimo gukorwa ibikorwa byo kubungabunga ibishanga, ibiyaga, imigezi n'indi miyoboro inyuramo amazi birimo kugenda byongera ubuso buhingwaho imigano bukava kuri hegitari 530 bukagera kuri hegitari 5,000.
Abagura ibikoresho bikoze mu migano bagenda biyongera kubera umuhate ababikora bashyira mu kubimenyekanisha, no kuba plastique igenda icibwa mu Rwanda.
Uwera ati: "Ubu ntabwo nava hano ngo njye mu mujyi ntafite ikintu gikozwe mu mugano kandi simburayo numero eshatu [z'abantu babishaka] cyangwa umbaza ati 'mukorera hehe?'."
Kwigisha abahungu hazamo akantu ko gusuzugura

Delphine Uwera aho yize ubu yahahawe akazi ko kwigisha abandi gukora ibi bikoresho, mubo yigisha harimo abasore n'inkumi.
Mugisha Izabayo Olga ati: "Nkurikije ukuntu yigisha byatumye nanjye numva nzigisha abandi nkaba nka we, ikindi ni uko mbona atari umukobwa wasabiriza kandi najye niyo ntego mfite."
Twagirayezu Theophane avuga ko byabanje kumugora kwigishwa na Uwera, ati: "ariko naraje anyereka ubwiza bw'umugano, ko hari n'imigano barya, iy'imitako, iyo bakoramo amajyani y'icyayi... Abitweretse turavuga tuti 'ibi bintu tugomba kubijyamo tukabikora'."
Kuri aba yigisha baba biganjemo abahungu, Uwera ati: "usanga hazamo akantu ko kugusuzugura bavuga bati 'nk'uyu mudada kweli'!
"Ariko nawe ntabwo wiremereza, ugenda ubana nabo ubaha amagambo meza atuma babikunda na ka kantu ko gusuzugura kakagenda kavamo."

Uwera avuga ko atangira gukora ibyo gutunganya imigano hari abantu bagiye bamuca intege ariko ntiyabivamo "kuko uba uzi icyo ushaka".
Ati: "Iyo kabiri gatatu babonye upakije imodoka ukoze 'delivery' y'ibikoresho baravuga bati 'kiriya kintu burya ni cyiza'."
'Uvuze umugano nabi twaserera!'
Delphine avuga ko mu bibazo bahura nabyo harimo kubura imigano ihagije, ariko ko bafite icyizere kuko nabo ubu hari iyo bateye iri kumera bazakoresha.
Kuri we umugano ni ibintu byose.

Atanga urugero rw'akamaro kawo ati: "Ushobora kubyuka ku gitanda cy'umugano, ugafata ifunguro rya mugitondo ririmo umugano, ukajya muri office yawe harimo intebe n'ameza by'umugano, na computer yawe ifite 'cover' y'umugano.
"Nyuma ushobora kujya gusangira n'inshuti zawe ku nzoga ikozwe mu mugano wataha nimugoroba ugasubira mu gitanda cyawe cy'umugano."
Umugano niwo umubeshejeho kandi niwo abonamo ejo hazaza he n'ah'urundi rubyiruko rushobora kwiga kuwutunganya mu kurwanya ubushomeri.
Uwera Delphine, aseka, ati: "Uvuze umugano nabi nkumva twaserera! Nta boss nigeze niwo natangiriyeho gukora, urumva rero uwuvuze nabi twaserera!"













