Rwanda: Rufonsina umaze kuba umu-star muri film mu Rwanda n'inzozi ze

Rufonsina, n'umwana we ntakimwita Maman ahubwo amuhamagara iryo zina yamamayeho!
Ni umukinnyi wa film umaze kumenyekana cyane mu Rwanda kubera uburyo akina asetsa cyane avuga Ikinyarwanda mu buryo buzwi nk'Ikigoyi (kivugwa mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'u Rwanda).
Amazina ye nyakuri ni Sandrine Uwimpundu, ariko benshi ku mbuga nkoranyambaga no kuri televiziyo azwi nka Rufonsina.
"Umukobwa w'umunyacyaro, w'umunyamahane cyane", nk'uko abivuga aseka.
Yongeraho ati: "Ndabikunda cyane kandi bintera ishema kuko ndi n'umugoyikazi, biranyorohera, ariko bigitangira byansabye imbaraga nyinshi."
Mu Rwanda, ni abagore bacye bamamaye mu gukina filimi basetsa nk'uko abagabo nka Kanyombya, Nyagahene, Samusure, Papa Sava cyangwa Ndimbati bamenyekanye.
Mu gihe cyashize, 'Mukarujanga' na 'Nyinawambogo' ni bamwe mu bagore bagerageje gusetsa abantu bakunda filimi yakunzwe cyane izwi nka Kanyombya.
Umuryango kuri bamwe, imyumvire mibi ku bushobozi bw'umugore, kubasaba kuryamana kugira ngo bafashwe n'ibindi ni bimwe mu byo abagore n'abakobwa batandukanye bagiye bagaragaza nk'imbogamizi ku iterambere ryabo mu myidagaduro zibabuza gutera imbere.
Rufonsina ari mu bari kurenga izo mbogamizi kandi afite intego zo kuzaba umukinnyi mpuzamahanga.
'Scene' yamushyize ku rundi rwego
Rufonsina avuga ko hari agace yakinnye muri filimi "Ejo si cyera" katumye amenyekana cyane. Ako ni nako yakunze cyane
Ati: "Akantu nkina nkubita Seburikoko imigeri, ncanga imigeri…ako kantu naragakunze cyane gafite urwego kanshyizeho kuko karahererekanyijwe cyane… n'abantu bo hanze barampamagaraga bati 'usanzwe ukina karate?', ni gute ukubita umugabo agahunga, bimeze bite?'"
Iyi nkuru irimwo ivyatanzwe na Instagram. Dukeneye uruhusha rwawe imbere yuko bigushikira, kuko birashobora kuba bikoresha cookies hamwe n'ubundi buhinga. Wobanza ugasoma aha Instagram amategeko agenga cookien'ayagenga ubuzima bwite imbere yuko wemera. Kugira ubibone hitamwo 'emera hanyuma ubandanye'.
Impera ya Instagram ubutumwa
Rufonsina iyo akina "aba yahindutse undi muntu", nk'uko abivuga, ndetse nawe ngo hari ubwo abireba bikamutungura.
Ati: "…hari igihe mbireba nkavuga nti 'ibi se ni njye wabikoze', ariko nyine kuko ari ikintu ukora kikurimo ugikunze ari n'akazi urambyemo… imyaka 12 ntabwo ari micye."
Gukina filimi no gutebya ntabwo ari ibyo Sandrine Uwimpundu yize mu mashuri ahubwo avuga ko ari impano Imana yamuhaye kuko "ushobora kumbwira ngo ngwino nguhe akazi [gukina], nkacishamo ijisho umunota umwe nkahita mbikora."
'Umwana wanjye kugira ngo anyite maman biragoye'
Uko umukinnyi wa filimi amenyekana ni nako agenda atera imbere, ni ko agenda abona akazi ko gukina mu zindi nshya n'izisanzwe zikinwa nk'uruhererekane.
Rufonsina, umugore wubatse ufite umwana umwe, kuba umu-star abifatanya n'inshingano zimureba nk'umubyeyi.

Ahavuye isanamu, rufonsina/Instagram
Ati: "Abantu benshi barampamagara bakanyitiranya n'ibyo nkina, bwa mbere akimbona akaba azi ko arambona muri za ngutiya za Rufonsina, abenshi baba bazi ko ntanakaraba kuko muri filimi nkina ngira umwanda.
"Ni ukuvuga ngo binyereka ko muri filimi nkina neza, ariko hanze nkaba Sandrine, 'Maman Gallois' [aseka] nkambara neza najye nkaba smart, muri macye ndi umusapeur."
Sandrine Uwimpundu avuga ko ubu ari gukina muri filimi eshanu icya rimwe, ibyo akabishobora kuko badakina babatunguye kandi abikora bucye bucye.
Umugabo we n'umuryango we bose avuga ko bakunda ibyo akora kandi bamushyigikira, "barambwira bati 'komeza ukore nta kintu umuntu ageraho kitamuvunnye'."
Ati: "Umwana wanjye w'imyaka irindwi arabireba agaseka, [nawe] anyita Rufonsina kugira ngo anyite maman biragoye, arambwira ngo 'Rusonsi ngwino wirebe dore uri kunyuraho'[kuri TV], mbese nawe arabikunda."

Rufonsina amaze guhabwa ibihembo bibiri mu Rwanda nk'umukinnyi mwiza wa filimi w'umwaka,2020, n'umukinnyi mwiza wa byendagusetsa w'umwaka,2020.
Kuri ejo he hazaza, avuga ko yifuza kuzaba 'film producer' agakora filimi ye nawe, kandi atifuza kuba umukinnyi wo mu Rwanda gusa ahubwo umukinnyi mpuzamahanga.
Ati: "Nkeneye iterambere rirambye kandi rihoraho."













