The Harder They Fall: Filimi nshya ya western y'abirabura gusa ni agashya

Ahavuye isanamu, Netflix
- Umwanditsi, Na Steven McIntosh
- Igikorwa, Umunyamakuru w'imyidagaduro
The Harder They Fall, filimi nshya ya Netflix yo mu bwoko bw'iza Western, itangirana amagambo ateye amatsiko: "Mu gihe ibiri muri iyi filimi byakinwe...Aba. Bantu. Babayeho."
Aya magambo atariho abayireba bakeka ko iyi filimi ibiyirimo ari ibyahimbwe, ibintu bikorwa kenshi muri Hollywood bagakina ibintu byabaye mu mateka ariko bitari ukuri nyako kwabyo.
Gusa muri iyi filimi ibirimo ni ukuri kutazwi cyane; umubare munini w'aba-cowboys bari abirabura, nyamara kuva kera filimi za Western zerekana abagabo b'abazungu ari bo baziganjemo, abirabura bagakina bari munsi yabo.
Uwateguye akanayobora iyi filimi Jeymes Samuel, yakunze bene izi filimi kuva ari umwana aho yakuriye mu burengerazuba bwa London, arashaka guhindura imyumvire y'abareba filimi za Western.
Yabwiye BBC ati: "Nanga interuro black cinema, na black film. Kuko iyo indi filimi yayobowe n'umuzungu igakinwa n'abazungu ntabwo yitwa white film. Niba rero nta cinema y'abazungu, nta na cinema y'abirabura. Cinema ni cinema.
"Ariko buri gihe niba ushyize abirabura muri Western ukavuga ngo "Aba bantu bari abacakara", kandi niba buri gihe bashyize abagore muri Western bakabagira abajakazi bo hasi cyane, hari ubwo biba ngombwa ko ugira icyo ubikoraho.
"Rero ntabwo ari filimi y'abirabura, ni filimi yo kwishimirwa na buri wese, gusa irimo ahanini abirabura, ivuga inkuru y'uko babagaho."

Ahavuye isanamu, NETFLIX
Gukunda bene izi filimi kuri Samuel biva ku babyeyi be, buri gihe babaga bazireba mu rugo rwabo. Ati: "Umenya byarangiyemo kuva ubwo kuko nabonaga ari ukuri.
"Bisa n'aho twari muri icyo gihe koko - ifarashi nyazo, abantu nyabo. Yari mu myaka amagana ishize, ariko hari uburyo n'ukuntu twumvaga ari ubuzima turimo. Westerns ni cyo kintu cyari kinyoroheye kwemera."
The Harder They Fall ivuga inkuru y'amatsinda abiri y'amakeba - akuriwe na Nat Love (Jonathan Majors) na Rufus Buck (Idris Elba).
Itangira yibutsa mu bwana bwa Love, aho ababyeyi be biciwe imbere ye bishwe na Rufus Buck bari ku meza bafata ifunguro rya nijoro.
Nyuma mu buzima, ahigira kuzihorera, Love yumvise ko itsinda rya Buck ryamutorokesheje gereza maze ahagurukira kumuhiga.
Ikiva muri ibi ni amasaha abiri ya cinema iryoshye ariko irimo urugomo rukomeye, kuko amatsinda yombi imirwano ari ibintu byayo.

Ahavuye isanamu, NETFLIX
Kuri Regina King, ukina yitwa Treacherous Trudy nk'umufatanyabyaha wa Bucks, avuga ko iyi filimi ikinwe ku bintu by'ukuri kandi ishimishije.
Ati: "Iyi ni ugutekereza no kugaragaza ibyabaye nyabyo, ntekereza ko ibyo bituma yihariye kandi ishimishije."
Jeymes Samuel wayiyoboye ni he yaciye umurongo mu kwerekana amateka nyayo no kuyakina muri filimi?
Arasubiza ati: "Ntaho. Numviye ubusazi bwanjye gusa, maze ndishimisha. Hanze y'ibyo, nashyizemo guhanga ibishya ndabiryoshya, nk'uko mama yambwiraga nkiri muto ati 'genda ukangure icyago!'"
'Nta mpuhwe nta n'imbabazi'
Netflix nta na rimwe iratsindira igihembo cya Oscar cy'amashusho meza, kandi iyi na yo si filimi izagitwara. Ariko, imaze kwemerwa nka filimi nziza ije guhindura uko iz'aba Western zimenyerewe.
Valerie Complex w'ikinyamakuru Deadline ati: "Nta kintu gikwiye guhora ari kimwe iteka, kandi iyi filimi irerekana ibishya muri ubu bwoko bwazo.
"Iyi filimi irimo ibikorwa by'urugomo rutarimo impuhwe n'imbabazi, ariko inafite ibice by'agahenge byo kugabanya ubugome. Ni filimi yujuje byose? Oya, ariko ishobora kuba intango mu guhindura no kuzura ubwoko bwa filimi bamwe bibazaga ko bwapfuye."

Ahavuye isanamu, Rachel Murray
Mu buryo buboneka, iyi filimi yirinda ikoreshwa ry'imvugo z'ivangura.
Samuel ati: "Ntabwo ubwacu turi amagambo ya n. Icyo abantu bazi ni uko iyo ushyize abirabura muri filimi, baba bagomba kwitwa cyangwa kuvuga amagambo ya n. inshuro magana muri filimi.
"Ibyo si ko bimeze kuri twe, yewe no mu minsi y'ubucakara, ijambo n. ntabwo ryakoreshwaga mu gushyira [abantu] mu gatebo kamwe. Nashatse kwigizayo iryo jambo no kwerekana abantu mu cyubahiro cyabo cyose."
Regina King ati: "Biratangaje uburyo icyo cyemezo cya Jeymes wumvaga kikunyuze. Wahitaga ubona ko iryo jambo ryigijweyo. Mu gihe hari izindi filimi usanga zikora uko zishoboye ngo iryo jambo rivugwe."
Aritsa gato, ati: "Birumvikana ndavuga filimi za [Quentin] Tarantino!" araseka. "Ntabwo navuga ibintu ngo mbice ku ruhande. Ariko ni amahitamo, kandi buri wese afite amahitamo yo kwerekana ubuhanga bwe uko abishaka, tugomba kwemerera umuntu kubikora. Ushobora kubikunda cyangwa ukabyanga."

Ahavuye isanamu, Netflix
Mu myaka ya vuba ishize, ibikorwa bya TV na filimi byahaye akazi abirabura n'abagore kurushaho. Nka Ghostbusters isubiwemo irimo abagore gusa, cyangwa Bridgerton irimo urunyurane rw'amoko.
Ibi bigaragaza impinduka bamwe bashaka kuzana muri ibi bikorwa n'uburyo bazishyigikiye.
Ariko ku rundi ruhande, iyo bivuzweho cyane nanone ushobora kuba uri kubiba ivangura mu bantu nanone, bivuze ko filimi nk'iyi y'abantu bamwe itarimo uburinganire.
Samuel wayikoze avuga ko uru ruganda ruzahinduka gusa ari uko habayeho kwita ku buryo bushya bwo gukora ibintu.
Ati: "Impamvu yanjye nyayo yo gukora The Harder They Fall n'uko bakora filimi aho buri mukinnyi wese ashobora kuba umu-western, atari uko ari umwirabura, umunyaziya, umu-latino cyangwa umunyamerika.
"Tugakosora ishusho dufite ko umunyamerika muri western za kera ari ugendera muri wagon n'umugore w'umuzungu n'abana be mo imbere. Ibyo ni ikabya rya Hollywood, tugomba kwagura ishusho y'ibi."
The Harder They Fall ubu iri kwerekanwa muri za cinema, izagera kuri Netflix tariki 02 z'ukwezi kwa 11.











