No Time To Die: Filimi ya nyuma ya Daniel Craig nka James Bond iravugwaho iki?

Daniel Craig as James Bond in No Time To Die

Ahavuye isanamu, Nicole Dove

No Time To Die, filimi ya gatanu ya Daniel Craig ari nayo ya nyuma akinnye nka James Bond, yarebwe isubirwamo n'abagenzura filimi nshya bagira ibyo bayivugaho.

Iyi filimi uyu munsi ku wa kane tariki 30/09 nibwo bwa mbere iri bwerekanwe muri cinema mu Bwongereza, nyuma izagenda igera n'ahandi ku isi.

Kuwa kabiri yerekanywe i London muri Royal Albert Hall n'abantu bacye b'icyubahiro barimo abayigenzura, nyuma y'uko ikererejwe kenshi n'ibibazo bya Covid.

Mu gusubiramo no kujora iyi filimi, Kevin Maher w'ikinyamakuru Times yagize ati: "Ni nziza. Ni igitangaza.

"Craig ni we kizigenza uboneka kuva itangiye kugera ku ishusho ya nyuma, kandi arembera mu buryo bukomeye, mu njyana."

Nubwo bwose abayigenzuye benshi bayivuze neza, bamwe bavuze ko iyi filimi idakwiriye imino 163 imara.

Peter Bradshaw wa The Guardian avuga ko iyi filimi itanga "action, drama, byendagusetsa, kubabaza umutima, gutera ubwoba, na action yo mu gihe cya cyera".

Uyu avuga ko yose ari filimi "ishimishije kandi inogeye ijisho."

Nomi (Lashana Lynch) muri No Time To Die

Ahavuye isanamu, Nicole Dove

Insiguro y'isanamu, Lashana Lynch, umushya muri filimi za James Bond, yashimiwe uko yakinnye muri No Time To Die

Stephanie Zacharek w'ikinyamakuru Time nawe yashimye uko imeze, ariko anenga ko idakwiriye iminota yose imara.

Ati: "Ku masaha abiri n'iminota 43, ni ndende cyane kandi irimo ibintu byinshi - ibyinshi buri gihe si byiza."

Gusa yongeraho ati "No Time To Die uwayikinnye w'ingenzi yateguwe neza, kuri njye, niwe Bond mwiza muri zose."

Iyi filimi igejeje ku gasongero inkuru yatangiwe na Craig muri James Bond ye ya mbere, Casino Royale, yasohotse mu 2006.

Robbie Collin w'ikinyamakuru telegraph mu kuyigenzura yagize ati: "Twari tugutegereje, Bwana Bond, hashize igihe, mbega ibyishimo no kwiruhutsa kongera kukubona."

Rami Malek muri No Time To Die

Ahavuye isanamu, Nicole Dove

Insiguro y'isanamu, Rami Malek wakinnye muri filimi yitwa Bohemian Rhapsody muri iyi nshya ya Bond akina nka 'debande' (villain)

Clarisse Loughrey w'ikinyamakuru The Independent ashyira iyi filimi mu rwego rw'inyenyeri eshatu akanenga uwayiyoboye.

Ati: "Cary Joji Fukunaga [uwayiyoboye] yashatse gukora ikintu cya action drama muri No Time To Die - biteye isoni ko cyabaye filimi ya Bond. Ikibabaje kurushaho ni uko mu buryo budasanzwe wumva irangiye nabi."

Jonathan Romney w'ikinyamakuru Screen Daily nawe avuga ko ari "filimi irenze ku mategeko ya filimi zo mu bwoko bwayo" nubwo ngo atari ko bimeze muri filimi yose.

Daniel Craig n'uwayoboye iyi filimi Cary Joji Fukunaga ubwo No Time To Die yariho ikorwa mu 2019

Ahavuye isanamu, Bonhams

Insiguro y'isanamu, Daniel Craig n'uwayoboye iyi filimi Cary Joji Fukunaga ubwo No Time To Die yariho ikorwa mu 2019

John Nugent w'ikinyamakuru Empire yemera ko iyi filimi ari ndende bidakwiye, gusa akavuga ko irimo "ibyo uwundi Bond wese atakoze,...nicyo kintu kidasanzwe ifite gituma itangira mu buryo bushamaje."

Abenshi mu bayigenzuye bashimye abakinnyi bashya bayirimo nka Lashana Lynch bavuga ko yakinnye neza.

Iyi filimi nshya izasohoka ku wa kane mu Bwongereza, irimo abandi bakinnyi bakinnye muri bond zabanje barimo Ralph Fiennes, Naomie Harris, Ben Whishaw, na Léa Seydoux.

No Time To Die premiere

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Lashana Lynch, Daniel Craig na Lea Seydoux mu kwerekana bwa mbere No Time To Die ku wa kabiri

Damon Smith ukuriye Press Association yavuze ko No Time To Die itandukanye n'izabanje aho mu iheruka Bond aba ari umukinnyi udakomeye nko mu za mbere cyangwa iyi.

Kuwa kane tariki 30 z'uku kwezi kwa cyenda nibwo iyi filimi izerekanwa muri cinema zo mu Bwongereza, nyuma igere n'ahandi ku isi.

M (Ralph Fiennes), Moneypenny (Naomie Harris) na Tanner (Rory Kinnear) bagaruka muri iyi filimi nshya ya James Bond

Ahavuye isanamu, Nicole Dove

Insiguro y'isanamu, M (Ralph Fiennes), Moneypenny (Naomie Harris) na Tanner (Rory Kinnear) bagaruka muri iyi filimi nshya ya James Bond