Rwanda: Nicole Cyubahiro ukora akazi ka 'makeup' arasobanura uko ikorwa

Umukobwa uri gukorerwa maquilage

Mu Rwanda abifuza gutunganya isura ngo base neza bijyane n'ibirori bagiyemo bagenda baba benshi, kandi ntibikorerwa abagore gusa kuko n'abagabo basigaye babikorerwa, nk'uko Nicole Cyubahiro ukora aka kazi abivuga.

Ibyo gutunganya ubwiza n'ibijyana nabwo nta muntu uzi neza igihe byahereye, uko abantu batera imbere mu mibereho bizana no kwita ku bwiza bwabo, kugeza ubwo gukora makeup/maquillage bihinduka akazi kuri bamwe.

Uko bakora 'maquillage'

Nicole Cyubahiro azwi mu bakora makeup mu mujyi wa Kigali, amaze imyaka hafi ine (4) abikora nk'umwuga.

Ati: "Makeup ikorerwa abantu bose, n'abagabo turayibakorera."

Icya mbere ni ubuhanga bwo kubikora, bamwe bashobora kwiga abanda - nka Nicole - batangira ari impano bakagenda bayinoza kugeza ubwo baba inzobere.

Kugira ibikoresho, birimo uburoso butandukanye, ibyo basiga uruhu, n'utundi dukoresho twinshi, ni iby'ibanze muri aka kazi.

Nicole ati: "Hari ibyo nkorera isura mbere yo kuyisiga. Hari udukoresho two guhanaguza uruhu tubanza gukoresha, hakaba na prima tubanza gusiga ifasha kurinda uruhu izi 'products' no gutuma rwumuka."

Umuntu Nicole cyubahiro agiye gutangira gukorera maquillage
Insiguro y'isanamu, Umuntu Nicole cyubahiro agiye gutangira gukorera maquillage

Mbere yo kumusiga ibindi, Nicole avuga ko biterwa n'uko we nka 'makeup artist' yaramutse n'uko umukiliya we isura ye imeze.

Ati: "Hari igihe mu gihe cyashize icyo naheragaho ubu atari cyo mperaho, ariko icyo tuba tugamije ni umuntu wahinduye uko yasaga, agasa neza kurusaho."

Arakomeza ati: "Nyuma ya prima ushobora gukurikizaho kuringaniza ingohe, ukaziha ishusho nziza, ugakurikizaho amaso 'eye shadow'; ayo ni amabara dusiga ku maso bitewe n'uko ashaka gusa n'ibirori ugiyemo.

Amaze gusigwa prima no gutunganywa ingohe
Insiguro y'isanamu, Amaze gusigwa prima no gutunganywa ingohe
Nyuma yo gutunganywa amaso ari gusigwa uruhu
Insiguro y'isanamu, Nyuma yo gutunganywa amaso ari gusigwa uruhu

"Nyuma y'amaso usiga uruhu, umusiga foundation (bimwe mu bo bakoresha) uruhu rwe rukagira ibara rimwe, ugakurikizaho 'contour' iyi ituma isura igororoka, hanyuma ukamusigira ku munwa.

"Hari uba ashaka ingohe bongeraho zigaragara cyane ukazimushyiriraho cyangwa yaba atazishaka ukamusokoreza izisanzwe, nicyo twita 'mascala', nabwo zikagororoka zikaboneka neza.

"Wamara kumusigira ku munwa, ukamusiga 'spray' ituma maquillage wamusize igira ubuhehere kandi iboneka neza."

Umugore umaze gusigwa na Nicole Cyubahiro
Insiguro y'isanamu, Umugore umaze gusigwa na Nicole Cyubahiro

Aka kazi Nicole Cyubahiro avuga ko hashobora gufata hagati y'iminota 15 na 45 bitewe n'umwanya umukiliya afite.

Uko yagiye muri aka kazi

Nicole w'imyaka 32, avuga ko gukora maquillage yari abiziho ariko atazi ko ashobora kubikora nk'akazi.

Ati: "Byatangiye ari umuntu w'inshuti yanjye nari nambariye mu bukwe, uwagombaga kumusiga yarabuze, kumwe uhana n'umuntu gahunda igihe cyagera akagira impamvu telephone ikavaho.

"Yahise ambwira ati 'twiyaranje', ndamusiga. Ibyo namunyujijeho rero byaje ari byiza kuburyo byaturutse kuri we agenda ampa abandi.

"Ntangira kugura ibikoresho, ntangira kwishyuza, abantu nabo bahana numero zanjye, gutyo gutyo..."

Nicole ari gusiga umwe mu bakiliya be mu gihe gishize
Insiguro y'isanamu, Nicole ari gusiga umwe mu bakiliya be mu gihe gishize

Nicole amaze kugira abakiliya benshi akorera maquillage, nk'uko abivuga, amaze no kuyikorera bamwe mu bantu bakomeye mu butegetsi mu gihugu mu birori byabo.

Ubuzima buri kugaruka nyuma ya Covid

Abakiliya ba maquillage benshi ni abagiye gukora ubukwe n'ababaherekeza, Nicole avuga ko byabaye nk'ihame ko nta bageni bakora ubukwe batakorewe makeup.

Covid iteye mu 2020 ubukwe buri mu byahagaritswe mbere, kuko buhuza abantu benshi kandi begeranye.

Ati: "Yaje bidutunguye iraduhagarika...Akazi kacu karahagaze ubuzima bwacu nabwo burahagarara, biranatinda tutazi ngo bizanagaruka ryari."

Amabwiriza yo kwirinda Covid yagiye yoroshywa uko iki cyorezo kigenza macye n'abantu benshi mu Rwanda bagakingirwa.

Nicole Cyubahiro ati: "Ubu biragenda bimera neza, gusa abantu bajya mu bukwe ntibakiri nka mbere, niba wari gusiga abantu 12 ubu usiga bacye kuko abajya mu bukwe nabo ari bacye."