Miss Rwanda 2022: Uko Jeanette Uwimana yagize ubutwari bwo kwinjira muri iri rushanwa

Jeannette Uwimana

Ahavuye isanamu, Miss Rwanda

    • Umwanditsi, Samba Cyuzuzo
    • Igikorwa, BBC Great Lakes

"Ni nkaho navutse ntumva. Mama yibuka ko yabonye icyo kibazo mfite amezi abiri. Najyanywe ku bitaro bitandukanye nyuma banzura ko ntumva" - Uwimana Jeannette

Ku myaka 26, niwe mukobwa wa mbere ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wateye intambwe yo kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda, ubu ahatanye n'abandi 70.

Yize amashuri yisumbuye mu kigo gifasha abafite ubumuga cya HVP-Gatagara kandi arateganya gukomeza kaminuza, yabwiye BBC ko ingorane nyamukuru y'abameze nkawe ari ukumvikana n'abandi kuko ururimi rwabo ari amarenga kandi atazwi na benshi.

Rangira Aimé Frederic ukuriye ikigo kitegamiye kuri leta giharanira uburenganzira bw'abafite ubu bumuga, avuga ko nubwo umwaka ushize hasohotse itegeko risaba inzego zitanga serivisi gufasha n'abakoresha amarenga, ko urugendo rukiri rurerure kuko henshi bitarakorwa.

Uwimana niwe mukobwa wenyine mu bana barindwi bavukana, iwabo ni i Nyanza mu ntara y'Amajyepfo, yabwiye BBC ko "nakuranye intego yo gukora cyane nkazaba umugore ushoboye, ntitaye ku bumuga bwanjye."

Yize amashuri abanza n'ayisumbuye mu bigo bifasha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
Insiguro y'isanamu, Yize amashuri abanza n'ayisumbuye mu bigo bifasha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Ati: "Nciye muri Miss Rwanda, ndashaka guharanira uburenganzira bungana kuri bose no guteza imbere urubyiruko rufite ubumuga. Ikirenzeho, ibyo abahatana basabwa byose; ubwiza, ubwenge n'umuco, nakubwira ntashidikanya ko byose mbyujuje."

Ingorane ashaka kurenga no gukuraho

Ubwo yaserukaga ngo ahagararire Intara y'amajyepfo yabaye uwa mbere uje guhatana muri Miss Rwanda ufite ubu bumuga, byari bishya. Inyuma ye hari abandi babiri nkawe nabo biyamamaje mu zindi ntara.

Abakemurampaka ubu bagombaga kuvugana n'abasemuzi babo kugira ngo bababaze ibibazo nabo babasubize.

Si ubwa mbere yari agize ubushake bwo kwitabira iri rushanwa. Ati: "Igihe cyose nahoze nifuza kurijyamo ariko abantu benshi, barimo n'inshuti zanjye za hafi, bakanca intege ngo sinujuje ibisabwa.

"Ariko uyu mwaka niyemeje ko noneho ngomba kurijyamo, nkerekana ko natwe dushoboye guhatana nk'abandi bose."

Mu irushanwa Jeannette avuga mu rurimi rw'amarenga maze inshuti ye akaba n'umusemuzi we Faïna Kabayiza (iburyo) akavuga ibyo avuze mu magambo

Ahavuye isanamu, Miss Rwanda

Insiguro y'isanamu, Mu irushanwa Jeannette avuga mu rurimi rw'amarenga maze inshuti ye akaba n'umusemuzi we Faïna Kabayiza (iburyo) akavuga ibyo avuze mu magambo

Abahatana bahagarariye Intara bose hamwe 70 kuwa gatandatu bazatoranywamo 20 bazinjira mu mwiherero wo gutozwa w'ibyumweru bitatu, nyuma yawo tariki 18 Werurwe (3) nibwo biteganyijwe ko hazaba 'finale' ya Miss Rwanda 2022.

Kugeza ubu Jeannette avuga ko nta ngorane aragira kubera ururimi rwe, ariko mu buzima busanzwe avuga ko abameze nkawe bahura n'ingorane nyinshi.

Ati: "Umuco wo kuduheza utuma twugarizwa cyane n'ubukene, ikindi ni uko urubyiruko rwamugaye kenshi sosiyete yibwira ko iby'imibonano mpuzabitsina bitatureba maze ntidushyirwe mu biganiro ku myororokere, ibyo bikavamo inda zitateganyijwe."

Yongeraho ko abafite ubumuga nk'ubwe bakwiye uburenganzira ku guhabwa serivisi bisanzuye nk'abandi bose.

Ati: "Urugero, iyo mfite gahunda na muganga uburyo bwonyine tuvugana buca ku muntu usemura ururimi rw'amarenga, ibyo bituma utiyizera ntihabeho n'ibanga ry'umurwayi na muganga."

Itegeko rishya, urugendo rurerure

Ibarura rusange ry'abaturage riheruka mu Rwanda (2012) ryerekanye ko abagera ku 33,000 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Nyuma y'uko impirimbanyi z'uburenganzira zikomeje kubisaba, umwaka ushize hasohotse itegeko ku burenganzira bw'abafite ubumuga risaba ko ururimi rw'amarenga rukoreshwa ahatangirwa serivise hose mu gihugu.

Jeannette avuga ko naba Miss Rwanda azaharanira uburenganzira bw'abakoresha ururimi rwe

Ahavuye isanamu, Miss Rwanda

Insiguro y'isanamu, Jeannette avuga ko naba Miss Rwanda azaharanira uburenganzira bw'abakoresha ururimi rwe

Ariko urugendo ruracyari rurerure, nk'uko Rangira Aimé Frederic ukuriye ishyirahamwe Rwanda Media for Deaf Rwanda abivuga, kuko ahatangirwa serivisi henshi abafite ubu bumuga batahasanga ururimi rwabo.

Rangira ati: "Ubona ko leta ifite ubushake bwo kugira icyo ibikoraho, ariko ikibazo dufite ni uko amarenga ari ururimi rutaremerwa, niyo mpamvu twibanda mu kurumenyekanisha."

Irushanwa rya Miss Rwanda ryagiye ryaguka rinafungura imiryango ku bantu benshi harimo n'abafite ubumuga nk'ubwa Jeannette Uwimana, nk'uko Meghan Nimwiza umuvugizi w'iri rushanwa abivuga.

Nimwiza - nawe wabaye Miss Rwanda 2019 - ati: "Gusa abafite ubumuga barimo ntabwo ari uko bafite ubumuga cyangwa ari impuhwe bagiriwe, barimo kuko bashoboye."

Meghan Nimwiza avuga ko uwabaye Miss Rwanda 2021 yagiranye imikoranire n'ishuri ryigisha abafite ubumuga rya HVP-Gatagara kandi ko "byaremye icyizere muri benshi" biga kuri iryo shuri.

'Kuva cyera yifuzaga kuba Miss Rwanda' - Mama we

Nyuma yo gutera intambwe ya mbere akinjira muri iri rushanwa, Jeannette Uwimana avuga ko ubu abantu benshi bamushyigikiye, harimo abo mu muryango we, inshuti ze, n'abantu b'iwabo ku ivuko.

Umubyeyi we avuga ko kuva ari muto yakundaga ibya 'fashion' no kuba Miss
Insiguro y'isanamu, Umubyeyi we avuga ko kuva ari muto yakundaga ibya 'fashion' no kuba Miss

Nyina, Colette Mukabutera avuga ko ibintu byaranze Jeannette kuva ari muto ari urugwiro no gukunda abana, cyane cyane abafite ubumuga.

Mukabutera ati: "Yajyaga ku ishuri ugasanga abana bigana badafite ibikoresho arabaha ibye, ubundi abana badafite amaguru agakunda kubaterura no kubakarabya.

"Ikindi akagira urugwiro rwinshi, nubwo atavuga, aho ari nta rungu riharangwa… naho ubundi kuva cyera akiri umwana yakundaga ibijyanye na fashion no kuba Miss."

Faïna Kabayiza, usibye kuba ari umusemuzi we muri iri rushanwa, ni n'inshuti ya Jeannette kuva bahurira mu mashuri yisumbuye mu 2016.

Kabayiza yabwiye BBC ati: "Twese twari bashya ku ishuri kandi nibwo bwa mbere nari mbonye abantu bavuga bakoresheje amarenga, yaranyegereye ngira amatsiko yo kuvuga ururimi rwe, ararunyigisha ndarumenya nyuma birangira mbaye umusemuzi ku kigo cyacu."

Avuga ku nshuti ye, Kabayiza ati: "Jeannette ni umuntu wihariye, yewe no mu bandi bafite ubumuga nkawe, arasabana, ntatinya kandi arasetsa. Ni umuntu uharanira cyane kugera ku ntego kandi ni umukobwa w'intwari, wigirira icyizere kandi udacika intege."

Kabayiza usemurara ibyo Uwimana avuze muri Miss Rwanda

Ahavuye isanamu, Miss Rwanda

Insiguro y'isanamu, Kabayiza usemurara ibyo Uwimana avuze muri Miss Rwanda

Rangira A. Frederic avuga ko kubona muri Miss Rwanda ubu harimo abarushanwa bakoresha amarenga ari "ikintu kidushimisha" n'urugero rwiza ku bandi bana bafite buriya bumuga "ko inzozi zabo zidakwiye gupfukiranwa kubera ubumuga bwabo."

Agira ati: "Ababyeyi bafite abana bafite buriya bumuga nabo babonye ko uwo mwana we abonye inkunga akeneye - ariyo ururimi rw'amarenga gusa, ashobora kugera kuri byinshi.

"Ntabwo bakeneye kugirirwa impuhwe, icyo bakeneye ni access [kugezwa] ku rurimi rw'amarenga, iyo ayifite ntaho aba atandukaniye nanjye, yahatana n'abandi aho ariho hose."

Jeannette Uwimana yabwiye BBC ko naba Miss Rwanda azaharanira gusaba ko itegeko rirengera abamugaye rishyirwa mu bikorwa maze abafite ubumuga nk'ubwe bakabona ubwisanzure ahatangirwa serivisi, ku mashuri, mu ma banki, mu bitaro, n'ahandi….

Ati: "Nzakomeza gukora ubukangurambaga kuri ibi bibazo n'ingorane abafite ubumuga bahura nazo buri munsi."

BBC yagiranye ikiganiro na Uwimana mu itumanaho ryo kwandikirana kuri telephone

Insiguro y'amajwi, King James avuga impamvu yashyize Clodine Mukarusine mu mashusho y'indirimbo