Rwanda: Ubugeni si impano y'abagabo gusa nubwo abagore bayifite bagifite imbogamizi

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Yvette KABATESI/BBC Gahuzamiryango i Kigali
Uwacu Karekezi Martine avuga ko gushushanya atari impano Imana iha abagabo bonyine, gusa haracyari abagore benshi babikora bakabiherana mu ngo zabo, n'abatabona uko bakoresha impano yabo, nyamara uyu ni umwuga urimo imibereho.
Uwacu, n'abandi banyabugeni b'igitsina gore 38 mu kwezi gushize berekanye ibihangano byabo mu nzu ndangamurage y'ubugeni n'ubuhanzi, nibwo bwa mbere yari amuritse ibihangano bye.
Vivaldi Ngenzi ukuriye inzu ndangamurage y'ubugeni iri i Kanombe mu mujyi wa Kigali, avuga ko bakoze iri murika ry'ibihangano by'abagore gusa bagamije "kubakangurira kwitabira uwo mwuga wiganjemo abagabo".
Yabwiye BBC ati: "Ku bihangano by'abanyabugeni barenga 60 dufite muri iyi nzu iby'abari n'abategarugori ntibarenze umunani gusa."
Nyamara ngo iyo uri kureba ibihangano biri muri iyi nzu utazi ababikoze, ntiwatandukanya ibyashushanyijwe n'abagore n'ibyashushanyijwe n'abagabo, nk'uko Bwana Ngenzi abivuga.
Amateka n'imibereho
Louise Kanyange umukobwa umaze imyaka itatu akora ubugeni, umwuga yize, amaze gushushanya ibihangano birenga 50, asanzwe anabimurika mu bigo bitatu byikorera.
Yabwiye BBC ko hari impamvu zituma uyu mwuga ukirimo abagabo benshi kurusha abagore.
Ati: "Harimo no kutamenya amakuru, twari tuzi ko iyi nzu ndangamurage ifite ba nyiranyo.
"Ikindi uyu ni umwuga usaba igishoro kinini, ikindi ni umwuga urimo amahungu benshi cyane ku buryo hari aho ugera ugasanga ni wowe mukobwa gusa, ukumva uri wenyine".
Madamu Uwacu we avuga ko abagore, kimwe n'abagabo, nabo Imana yabahaye iyi mpano ishobora gutunga umuntu, gusa bakibangamiwe n'amateka n'imibereho.

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Ati: "Abagore babirebera kure bakabona iyi si ntabwo bayiyumvamo.
"Ikindi ndahamya ko amateka arimo, abagore benshi twakuze batatwereka ko impano y'umuntu yamutunga, bati 'urashushanya bizakumarire iki?'
"Cyangwa igihe cyawe cyo kubikunda kigasanga warafashe izindi nzira, uri umwarimu, uri umuganga, nkanjye ndi umwarimu...wataha ukajya mu nshingano z'urugo."
Imurika rya mbere ryabo gusa ni ingirakamaro
Louise Kanyange avuga ko mu banyabugeni b'abagore 38 baje muri iri murika yari azi babiri gusa, guhura no guhuza ibitekerezo avuga ko bizatuma hari ibindi byinshi bazakorana.
Uwacu Martine ati: "Ubu mfite imyaka 40 nashushanyaga ariko nta muntu numwe wari ubizi, iri murika ryarantinyuye ntabwo nzogera gukora ibihangano ngo mbibike mu nzu."

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Uwacu avuga ko uku gutinyuka gusohora ibihangano bye bigiye gutuma agera ku isoko ndetse yizeye ko bishobora kumubera isoko y'imibereho.
Ati: "Hari abandi bagore bagumana ibihangano byabo munzu, nibabimurike kuko byabagirira akamaro."
Vivaldi Ngenzi avuga ko inzu ndangamurage ayobora ubu yemereye ku buntu abanyabugeni b'abagore icyumba bacururizamo ibihangano byabo.










