Esther Nish, umuhanzi w’impano ikomeye ushaka kurenza ah'ibihangange by'u Burundi

Ahavuye isanamu, Esther Nish
Mu ruhando mpuzamahanga, iyo bavuze muzika y'u Burundi utekereza Khadja Nin, Kidum cyangwa Jean-Christophe Matata. Esther Nish avuga ko ari gukora ngo nibishoboka azarenze aho aba bageze, ni umugore ubu uri kugaragaza impano ye mu kuririmba no gucuranga.
Esther Nish (Nishimwe) yavukiye i Bujumbura mu Kamenge, ari mu bahanzi bagezweho muri iki gihe mu Burundi kubera ijwi rye, gusa avuga ko azi no gucuranga 'guitare basse', 'guitare acoustique' na piano.
Umuziki ubu ni wo mwuga umutunze, ariko ni n'umwuga yakuze asanga iwabo kuko avuga ko se yari umucuranzi wa 'guitar' wigeze no kuririmba mu itsinda Amabano ryo mu myaka ya kera.
"Bitu Mingi", "Huruma", "Telenovela" cyangwa "Umwambaro", iyi yakoranye na Kidum, ni zimwe mu ndirimbo zatumye Esther Nish amenyekana.
Iyo aheruka gusohora yo igaragaza imbaraga z'umugore.
Yayiririmbye anakora amashusho yayo atwite inda y'amezi umunani, nk'uko yabibwiye BBC, ubu amaze ibyumweru bitatu gusa yibarutse.
Ibyari bikomereye abagore biri guhinduka
Esther Nish yakuriye muri muzika yo mu nsengero, nyuma ajya kuyiga mu ishuri ngo yongere ubumenyi, mu 2011 nibwo yagiye bwa mbere muri studio gukora indirimbo ye, avuga ko rwari urugendo rukomeye.

Ahavuye isanamu, Esther Nish/Facebook
Ati: "Ikintu cya mbere kitugora [abakobwa n'abagore] ni ukubona 'promotion', hari igihe usanga habaho kugusaba igitsina cyangwa igiturire [ruswa], gusa ibyo byabaga cyane mu minsi ishize.
"Nanjye byarangoye kubera n'uburyo bucye nari mfite, byatumye batanyitaho uko bikwiye ariko ubu bisa n'ibiri guhinduka, bagukorera 'promotion' nubwo atari [abahanzi] bose babikorera, bisaba ko uba ufite izina na ritoya cyangwa umaze gukora ibikorwa bishimishije babonye".
Kuririmba akuriwe ntibyari byoroshye
Esther Nish avuga ko nubwo aririmba ku bintu bitandukanye, icyo aririmba akumva arabikunze cyane ari imico gakondo (kama) y'u Burundi.
Indirimbo ye nshya ni "Kavori vori", ijambo avuga ko ari iry'Ikirundi ryo kubyinirira cyangwa guhoza ikibondo. Avuga ko yayikoze kuko yifuzaga kuririmbira ikibondo cye kitaranavuka.
Ati: "Byari bigoye cyane kuko kenshi iyo umugore yibungenze [atwite] aba ari mu bihe by'ubunebwe, ariko nagize umwete wo kubikora kuko nari mfite ubushake bwo kuririmbira ikibondo.
"Byarangoye kubera kunanirwa ariko byegenze uko nabyifuzaga".

Ahavuye isanamu, Esther Nish
Intego zikomeye ariko zishoboka
Esther Nish avuga ko yifuza kuririmba kugeza ubwo amahanga amenya ko mu Burundi hari undi muhanzi uri ku rwego rwo hejuru.
Khadja Nin, Kidum, Matata ni amwe mu mazina akomeye cyane muri muzika y'u Burundi mu mahanga.
Esther Nish avuga ko bishoboka ko abanyamuziki bari kuzamuka nkawe batera intambwe, bakanarenza ku y'ibi bihangange.
Ati: "Sinavuga ngo 'nkore nka naka', ahubwo 'nkore gusumba naka', abo barakoze cyane kandi barakoze kuducira inzira, ariko reka natwe twerekane ko hariho abo basize bari mu nzira yabo.
"Numva ku bwanjye nakora nkasumba aho bagejeje".










