Ibihugu 15 gusa ku isi nibyo bimaze gutera intambwe Botswana iri gusatira, ni ibihe?

Umuryango w'Abibumbye watangaje ko Botswana yateye intambwe ikomeye igana ku guca kwanduza SIDA hagati y'umubyeyi n'umwana.

Ibihugu 15 gusa ku isi nibyo bimaze kugera kuri urwo rwego, Cuba niyo yabigezeho bwa mbere.

Mu 1999, muri Botswana abana bagera kuri 40% bafite ababyeyi banduye HIV nabo bavutse baranduye iyi virus.

Umwaka ushize iyi mibare yaramanutse igera kuri 2% gusa.

Ishami rya ONU rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) ryavuze ko intambwe ya Botswana yihariye kuko ari cyo gihugu cyonyine kigeze aho kandi cyari cyarazahajwe na SIDA.

Mu itangazo rya UNAIDS, ukuriye OMS/WHO muri Africa, Dr Matshidiso Moeti, yagize ati: "Iyi ni intambwe ikomeye ku gihugu kiri mu byibasiwe cyane n'icyorezo cya HIV ku isi.

"Botswana yerekanye ko ikiragano kidafite SIDA ari ibintu bishoboka."

Winnie Byanyima, ukuriye UNAIDS yavuze ko intambwe Botswana iteye yerekana ko kurwanya SIDA bishoboka "iyo ibikenewe n'abagore bafite HIV hamwe n'abana bigizwe iby'ibanze."

Iyo abagore bafite HIV badahawe imiti igabanya ubukana (antiretroviral, ARV) baba bashobora kwanduza abana mu gihe batwite, ku bise, babyara, cyangwa bonsa ku rugero rwa 15 - 45%.

Ariko ibyo byago byo kwanduza biragabanuka bikagera munsi ya 5% iyo imiti ihawe ababyeyi n'abana muri icyo gihe kwanduza biba bishoboka.

Mu 2013, Botswana yabaye mu bihugu bya mbere ku isi byatangiye gahunda yiswe 'Option B+' yo kuvura abagore bose batwite n'abonsa bafite HIV hakoreshejwe ARV zo ku rwego rwo hejuru.

Mu 2014, OMS/WHO yashyizeho ibipimo ngenderwa ku isi mu kugenzura no kwemeza ibihugu byabashije guca uko kwanduzanya.

Cuba niyo yabaye iya mbere yemejwe ko yabashije guca kwanduzanya HIV na Syphilis hagati y'umubyeyi n'umwana.

Ibihugu ubu bimaze kwemeza ko byaciye kwanduza SIDA hagati y'ababyeyi n'abana ni:

  • 2015: Cuba
  • 2016: Armenia , Belarus, Moldova, Thailand
  • 2017: Anguilla, Antigua na Barbuda, Bermuda, Ibirwa bya Cayman Montserrat, St. Kitts na Nevis
  • 2018: Malaysia
  • 2019: Maldives, Sri Lanka
  • 2020: Dominica