Rwanda: Epimaque Nyagashotsi warwanye intambara y’isi akuriwe na Idi Amin Dada

Nyagashotsi Epimaque avuga ko yavanywe mu Rwanda ari umusore akajya kurwana intambara ya kabiri y'isi muri Kenya, ku ruhande rw'ingabo z'Abongereza zarwanaga n'iza Hitler kandi bagatsinda.

Uyu musaza avuga ko ubu afite imyaka 101, ati "[Umwami] Rudahigwa afata ubwami hari mu 1931 nari ndiho, navutse ku ngoma ya se Musinga, acirwa i Kamembe nari umwana muto cyane."

Uyu musaza avuga ko cyera yari umusore uharaze, uretse intambara ya kabiri y'isi yarwanye batayo (batalion) ye ikuriwe na Idi Amin Dada wari umusirikare mukuru, avuga ko yanarwanye kenshi n'intare akazinesha ndetse hari ubwo yishe ingwe uruhu rwayo akarugurisha.

Nyagashotsi ubu atuye mu burasirazuba bw'u Rwanda ahitwa mu Ndatemwa mu nzu ntoya nshya, n'isambu ya hegitari imwe aherutse guhabwa na leta.

Uyu mugabo wavukiye i Gahini mu burasirazuba, yabyaye abana icyenda ku bagore batatu, batatu mu bana be barapfuye, gusa avuga ko afite abuzukuru bagera kuri 45.

Uko yajyanywe mu ntambara ya kabiri y'isi

Mu bice bitandukanye bya Africa mu ntambara ya kabiri y'isi, Ubwongereza bwinjije mu ngabo zabwo Abanyafurika barenga 600,000 mu ntambara barwanaga n'ingabo z'Abataliyani bari barifatanyije n'Abadage bakuriwe na Hitler.

Benshi bashowe mu ntambara mu buryo bw'agahato, intambara batazi. Mu bihugu byari bikoronijwe n'Abongereza babwirwaga ko Hitler aje gufata ubutaka bwabo, uwo Hitler ntibari bamuzi. Benshi cyane bahasize ubuzima.

Mu kiganiro Imvo n'Imvano n'umunyamakuru wa BBC Yves Bucyana, Nyagashotsi ati: "Icyo gihe abashefu barababwiye bati 'mutoranye abantu b'abasore twatabajwe n'umwongereza, ngirango hari 1942, nari mfite nk'imyaka 20 aho, nari umusore nzi kurasa n'umwambi, nsimbuka nkaba nakwiruka 80Km mu munota umwe (aseka..)"

Arakomeza ati: "Iwacu i Gahini badutoranyije turi batatu, Ruratukuye George, mubyara wanjye Mbuguye James nanjye Nyagashotsi ariko nari ntaritwa Epimaque…"

Nyagashotsi avuga ko bavuye iwabo bagera i Kabare (Uganda) n'amaguru aho bahuriye n'abandi benshi. Aha niho buriye imodoka ibageza i Kampala bucyeye bakomereza ku mupaka wa Busia wa Uganda na Kenya.

Aha batojwe kurashisha imbunda nubwo benshi muri bo batazihawe kuko zari nke, bakoreshaga imiheto n'amacumu.

Ati: "Twatangiriye ahitwa Kericho, inkundura iraba, ryari ishyamba ry'inkatsi. Turahava tujya aho bita Nakuru, tujya Nairobi, tujya Mombasa hanyuma urugamba rusa n'urucogoye."

Nyagashotsi avuga ko yari muri batayo yitwa "Simba Bataliyani" yari ikuriwe na Idi Amin Dada wari umusirikare mukuru. Bose ngo bari nka batayo 60 buri imwe irimo abasirikare nka 60.

Gusa inyandiko z'amateka zimwe zivuga ko Idi Amin Dada yinjiye mu gisirikare cy'Abongereza kuva mu 1947, nyuma y'intambara ya kabiri y'isi.

Uruhande barwanaga narwo ngo rwarimo abazungu benshi n'abandi bantu ngo bitaga ibitendera, uruhande rwabo rwo rwari abirabura gusa.

Uru rugamba rwaratinze kandi rupfiramo abantu benshi kuko avuga ko barumazeho imyaka itanu, ati: "Amin Dada wari kiongozi wacu niwe watubwiye ati 'mwatsinze! Hitler yabuze".

'Abaseveni' mu Rwanda bari bubashywe

Nyagashotsi avuga ko batashye, bageze i Kabare ari ho bahembewe, Abanyarwanda bose bajyanye ntawapfuye, buri wese yahawe ingofero n'umudari n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitanu, ati: "zari nka miliyoni ebyiri cyangwa eshatu z'ubu".

Abavuye kuri urwo rugamba muri Uganda no mu Rwanda biswe 'Abaseveni' nk'uko Nyagashotsi abivuga. Bageze mu Rwanda avuga ko bahawe icyubahiro.

Ati: "Rudahigwa [Mutara III] yaravuze ati 'abo bantu bavuye ku rugamba ntibazatange umusoro' nuko turigenga tugahabwa icyibahiro. Wari umusoro w'umubiri n'uw'inka.

"Niyumvaga nk'umugabo ufite akamaro mu gihugu, ni ingororano bampaye, abandi barakubitwaga bagafungwa ariko njyewe sinyatangaga, ni icyubahiro twari dufite."

Yongeraho ati: "Uretse no mu giturage, no mu bashefu, muba-sushefu, twari abantu bubashywe. Abaseveni!! n'abashefu baradutinyaga! Wajya mu nama bakazana intebe ukicarana na shefu cyangwa sushefu

"Umuseveni yicaraga hariya nk'umutware, nta kiboko, nta guharura umuhanda, kujya kw'iperu ubundi utagiyeyo ni ikiboko, twebwe nta mpamvu, twajyagayo kwiyumvira amagambo gusa nk'uko n'ubu nkunda kujya mu nama. Ariko abandi uwaburaga kw'iperu cyari igihano. Aho twacaga bati 'dore abaseveni', hari icyubahiro."

Umudari we n'ingofero byaje kubura mu mpinduramatwara ya 1959 - 60 ubwo Abanyarwanda benshi mu bo mu bwoko bw'Abatutsi bahungiraga mu bihugu bikikije u Rwanda.

'Kicwanguvu kuja hapa' - Idi Amin

Nyagashotsi n'umuryango we bahungiye muri Uganda, bahageze bikoramo umutwe, mu 1962 batera u Rwanda kuko bumvaga bagomba gusubira iwabo, nibo rubanda mu Rwanda bise 'Inyenzi', nk'uko abivuga.

Yari mu baziyoboye, ati: "Ruvugayimikore batsinze (biciye) Maziba niwe wabanzaga, undi ni Nyabujangwe, nari uwa gatatu, na Ngurumbe ya Gahitsi."

Ati: "Tujya kubireka [Umwami] Kigeli (nawe wari impunzi) yaraje aremesha inama mu mpunzi aratugaya cyane, ati 'ingabo z'u Rwanda zifite imbunda, murabatera n'inkoni n'amacumu'?

"Imbunda nke twari dufite zazanywe na Ruvugayimikore, ngira ngo yazivanye i Kampala. Kigeli ati 'ibyo murimo ntacyo bimaze, ati 'mwiba imburamajyo nimwigishe abana… mwijya kwiyahura. Niko twabiretse. Tuba aho ariko dufite agahinda k'u Rwanda."

Nyagashotsi yagiye gusaba akazi ahitwa ku Ntebe ku kiyaga Victoria, aba umukamyi w'inka za leta, bucyeye Idi Amin wari umaze kuba Perezida wa Uganda aza kuhasura maze amubona mu bandi aramumenya.

Ati: "Nari mpagaze inyuma yabo hirya kure, agira atya arandembuza, ati: 'Kicwanguvu kuja hapa'. Mu ntambara banyitaga 'Kicwanguvu'…ni amatendo yandi nakoraga (aseka)…

"Mpagarara imbere ye ntera isaluti, arampobera, turaganira, ati 'waje ute hano', ndamubwira. Yereka Abagande ati 'dore umusirikare wanjye'. Akora mu mufuka ampa imitwaro itanu. Ati 'taha usange abana'.

"Imitwaro itanu yari amafaranga menshi."

Nyagashotsi yatashye mu Rwanda mu 1994 atura hafi y'iwabo i Gahini, mu cyaro mu burasirazuba bw'u Rwanda.

'Abongereza nabakijije umubisha'

Intambara irangiye, Abongereza bohereje iwabo abasirikare b'Abanyafurika babarwaniye babahaye ibihembo by'amafaranga macye y'akazi, bivugwa ko yari hafi kimwe cya gatatu cy'ayahawe bagenzi babo b'abazungu.

Mu myaka yashize, bamwe muri ba sekombata barwanye intambara ya kabiri y'isi ku ruhande rw'Ubwongereza mu bihugu bakolonije bagiye bahabwa indishyi n'Ubwongereza.

Ni nyuma y'uko impirimbanyi zigaragaje ko habayeho akarengane kuri bo no kujugunywa nyuma y'intambara. Abakiriho muri bo si benshi.

Mu banyarwanda bajyanye na Nyagashotsi benshi barapfuye, ntazi niba hari undi usigaye uretse we, nawe yumva Ubwongereza bwarabatereranye.

Ati: "Abongereza narabarwaniye birazwi, si ibyo gufefeka, simbeshya, baje bamenya, bakamenya ko nagize akamaro iwabo.

"Icyo nifuza ku Bwongereza nk'umuntu wabarwaniye ni uko bampa imfashanyo ihagije, bakamenya ko nabagiriye akamaro, nabakijije umubisha wendaga kubagirira nabi."

Ku bisabwa na Nyagashotsi, BBC yagerageje kuvugana n'abahagariye Ubwongereza mu Rwanda, ntibarasubiza.