Rwanda: Impinduka n'icyizere ku Batwa bari kohereza abana ku ishuri

Jean Claude Mwambutsa/BBC Gahuzamiryango

Abana b'Abatwa, igice cy'Abanyarwanda leta yita ko basigajwe inyuma n'amateka, bitandukanye no mu myaka yo hambere ubu baritabira ishuri ku bwinshi, nk'uko byemezwa n'ababyeyi babo n'abategetsi.

Mu majyaruguru y'u Rwanda mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi, ku kigo mbonezamikurire y'abana cya Miyove, harererwa abari hagati y'imyaka 3 - 6, barimo n'ab'Abatwa.

Uretse kubategurira kujya mu mashuri abanza, hano banakurikirana imirire, imikurire n'ubuzima bwabo. Hafi aho hari Icyirezi, ikigo cy'amashuri abanza gikomerezamo abavuye muri iri rerero.

Mu Miyove hatuye imiryango myinshi y'Abatwa, kuri aya mashuri bavuga ko bibanda ku kwigisha abana bo muri iyo miryango batuye mu midugudu iri hafi aho.

Hambere, ni bacyeya mu bana babo bajyaga mu mashuri, abayagiyemo nabo ntibayakomeze, kubera ibibazo bishingiye ahanini ku bukene.

Ababyeyi bavuga ubu byahindutse, nubwo hakiri abana babananira ntibashake gukomeza amashuri.

Umwe mu babyeyi w'umugore yabwiye BBC ati: "Hari uwo mfite wiga muri bébé [mu ncuke] hano, hari uwiga haruguru aha muri primaire, n'uwo mfite wiga mu mashuri makuru hakurya hariya."

Undi mubyeyi w'umugabo ati: "Mfite uwiga muwa mbere primaire undi muwa kabiri, n'undi yiga mu irerero ry'abana hariya.

"Turwana nabo, n'abarimu n'ubuyobozi bakadufasha ariko byanze bikunze bigomba gukunda [kwiga]. Uretse abo bato, abakuru bagiye bagira za 18 [imyaka] abo nibo bari kwanga bagashaka kutunanira."

Béatrice Kandatwa ukuriye ishuri ribanza ry'Icyirezi yemeza ko hari impinduka.

Ati: "Ubona biga neza ugereranyije n'uko mbere twari tubazi, wenda muri uyu mwaka abo dufite muwa gatandatu si benshi kuko batakurikiye neza, ariko nk'abo dufite muwa kabiri no muwa gatatu umuntu yagira icyizere."

Yongeraho ati: "Ni abana twitaho cyane kuko urumva bafite uko babayeho bitandukanye n'abandi niyo mpamvu tubitaho by'umwihariko."

Kuki batigaga? Ni iki cyahindutse?

Ubukene no kubura ibiribwa ni bimwe mu byatumaga abana bo mu Batwa batiga, benshi bajyanaga n'ababyeyi mu mirimo y'ububumbyi kuva ari batoya ngo babafashe gukorera amafaranga.

Kugaburira abana ku ishuri ni kimwe mu bituma ubu ababyeyi bashobora kubohereza ku ishuri. Akarere ka Gicumbi kabifatanyamo n'umuryango utegamiye kuri leta Think About Education.

Deogratias Mwanafunzi ukuriye umurenge wa Miyove avuga ko hari abana bakurikiranwa byihariye, isuku, imirire yabo n'ubuzima bwabo.

Ati: "Icyiza kurushaho ni uko hari n'abandi babyeyi bo muri iyi miryango nabo baza kubitaho bagakurikirana isuku yabo bikanafasha kurwanya imirire mibi".

Marie Louise Towari washinze Think About Education avuga ko basubije mu ishuri abana bose bari barayacikirije kandi ubu bageze muwa gatandatu.

Ati: "Ni uko Covid yaje igatuma umwaka umwe usiba ubundi baba bageze muri secondaire. Mfite icyizere ko mu myaka 20 iza bashobora no gutera imbere cyane bakajya kwiga no mu mahanga."

Nubwo hari impinduka, Abatwa baracyafite ibibazo bishingiye ku bukene bishobora gutuma abana babo batarangiza amashuri uko bayatangiye, ariko abakuriye Umurenge wa Miyove bavuga ko hari icyizere kuko buhoro buhoro bagenda betera imbere mu mibereho.

Abatwa ntibagitunzwe no kubumba cyangwa guhinga gusa, barinjira mu yindi mirimo yatuma imibereho yabo ihinduka myiza, kimwe mu bibaha icyizere ku burezi bw'abana babo ubu no mu gihe kiri imbere.