Abari kuri iyi foto na Kamala Harris mu 1986 kuri kaminuza ya Howard bavuga iki?

Inkuru ya Caché McClayBBC News, i Washington

Hari ifoto ya Kamala Harris, yafashwe mu 1986, ubwo yari umunyeshuri muri Howard University.

We n'inshuti ze ebyiri, bari guseka, inyuma yabo hari abantu benshi. Ni ifoto ibonekamo imbaraga n'ikizere.

Yarakoreshejwe cyane mu kuvuga inkuru yo kuzamuka kudasanzwe k'umugore wa mbere w'umwirabura-umunyaziya w'umunyamerika ubaye visi perezida wa mbere wa Amerika, wize mu mashuri azwi nka HBCUs (Historically Black Colleges and Universities) ugeze kuri uwo mwanya.

Ariko iyi ni inkuru y'abagore bari iruhande rwe muri iyi foto, inshuti ze z'akadasohoka - Valerie Pippen na Karen Gibbs - hamwe n'abandi bagiye bavugwa bo mu gihe iyi foto yafatiwe.

Mu myaka ya 1980, kwiga muri Howard University icyo gihe yari imwe muri HBCU mu bihe kandi byari ibyo kurwanya ivanguramoko mu buryo bukomeye, byari ibintu bisanzwe ku bana benshi nka Kamala.

Ubu bagiye kubona umwe muri bo aba visi perezida wa Amerika. Urugendo rwabo rwari gute kandi ubu bumva bamerewe bate?

Historically Black Colleges, nka kaminuza ya Howard, zashinzwe hagamijwe gufashwa abirabura b'abanyamerika batari bemerewe kwiga kaminuza nyuma y'uko ubucakara buciwe.

Nubwo ibi ubu byahindutse, ubutumwa shingiro bw'iyi kaminuza buracyari ubwo kurera abayobozi b'abirabura - ntabwo ari ukwigisha gusa, ahubwo no gufasha umuryango mugari.

Kamala Harris yavuze ko kaminuza ya Howard yagize uruhare rukomeye ku kumugira uwo ari we no kugera ku ntego ze.

Mu cyumweru gishize, yatangaje kuri Instagram ati: "Howard yanyigishije ko nubwo kenshi uzisanga mu bantu ari wowe wenyine usa nawe, cyangwa waciye mu buzima butandukanye n'ubwabo, ugomba kwibuka ko: utari wenyine."

Kimwe na Harris, nanjye nize kuri Howard University ndetse nabaye umwe mu bagize ihuriro ry'abagore bize kuri iyo kaminuza imyaka myinshi nyuma y'uko mpavuye.

Nagize amatsiko cyane yo kumenya abandi bagore n'abarangije muri iyi kaminuza mu gihe kimwe na Kamala.

Muri iriya foto, Valerie Pippen ari ibumoso, araseka nta mususu imbere ya camera.

Ababyeyi be nabo bize muri kaminuza zihariye ku birahura nyuma yo kuva mu majyepfo bakagana mu majyaruguru, ukwimuka kwakozwe na miliyoni z'abirabura bava hepfo bajya ruguru kubera ivangura ryari rikabije muri leta z'amajyepfo ya Amerika. Bagiye gutura mu gace ka Chicago aho bagize imibereho myiza.

Valerie nawe yoherejwe kwiga muri Howard, nyuma y'uko na musaza we aharangije.

Valerie ati: "Hari umuco w'ibyishimo n'ibirori, ariko kandi abantu bashyize umuhate ku masomo no kuzamura abantu bakandamijwe. Twari tuzi neza ko urungano rwacu ruzakoba urugero nitugera kuri byinshi."

Valerie avuga ko kuri Howard baharaniraga gutsinda cyane no "kubaho mu buzima bwiza tugasiga ikimenyetso ku isi".

Valerie Pippen avuga ko yakuriye mu muryango w'abirabura wageze kuri byinshi, ariko yari azi neza ko agomba kwitwara neza kuri kaminuza nawe bikazamugirira akamaro.

Ubu ni umujyanama mu by'ubuvuzi, kandi nyuma yo kurangiza muri Howard yagiye mu ishuri ry'ubuvuzi muri kaminuza ya Yale

Yibuka uko kuba ikirenga mu masomo n'intego yo kwereka isi icyo ushoboye yatumaga we n'inshuti ye ikomeye Kamala Harris barara amajoro menshi biga.

Ati: "Hari umwaka umwe turi Howard, twembi twagumye ku ishuri mu gihe cy'impeshyi. Ku manywa twakoraga akazi,, nijoro tukajya mu masomo na nyuma yabwo tukajya gusubiramo. Twakoze ibyo impeshyi yose kandi tukishima.

"Yavukiye kariya kazi. Kwitanga kwe - nk'ukwanjye - ku masomo no kuba umuntu mwiza ufite ubudakemwa."

Mu myaka ya 1990, 52% by'abarangije mu ishami rya farumasi, 30% by'abize kuvura amenyo, na 27% by'abize tewoloji bose bari barize muri za kaminuza za HBCUs.

Uyu munsi, amashuri y'ubuvuzi amaze imyaka myinshi kurusha ayandi rya HBCU - Meharry Medical College and Howard University - niyo atanga 80% by'abaganga b'abirabura n'abavura amenyo muri Amerika yose.

HBCUs yigishije 3/4 by'abirabura bose bafite impamyabumenyi z'ikirenga, 3/4 by'abirabura bose bari mu gisirikare, na 4/5 by'abirabura bose b'abacamanza, nk'uko bivugwa na minisiteri y'uburezi muri Amerika.

Karen Gibbs, uri muri ya foto iburyo, aracyari inshuti ikomeye na Kamala Harris na Valerie Pippen.

Ubu ni umunyamategeko, aravuga ku bihe bye muri Howard no kuri Kamala Harris mu gihe cyashize.

Avuga ko hari "ishema ry'ubwirabura n'urukundo rw'abirabura" mu muryango wa Howard mu gihe cye.

Ati: "Twari dufite abarimu badukunda. Byari mu byiza byo kujya kuri Howard. Baratureraga, bakadukuza ngo tugire icyo tuvamo. Bakatubwira bya nyabyo ibidutegereje hanze ya Howard - ariko bakanadufasha kugera ku nzozi zacu."

Karen yarerewe mu bice by'icyaro muri leta ya Delaware kandi hari "abantu bafite ivanguramoko cyane. Banyise amazina mabi abaho."

Hamwe n'ibindi bibi bakorerwaga nk'abirabura nibyo byatumye ashaka kujya kwiga muri kaminuza ya Howard, ngo azabe umunyamategeko uvuganira abantu.

Karen Gibbs na Valerie Pippen bakunze kuvuga ku mateka yabo kuri kaminuza ya Howard n'uko yabahinduriye ubuzima kimwe n'abandi benshi nk'inshuti yabo Kamala Harris.

Dexter Cole, umwe mu bize kuri Howard ubu akaba umuyobozi kuri TV One yabwiye BBC ko "ababyeyi bacu babaye imbere mu baharanira uburenganzira bw'abirabura, natwe twaje kuri Howard tutagamije guteza imbere ubuzima bwacu gusa ahubwo n'ubw'abandi".

Ati: "Twumvaga ko turi abantu bazazana impinduka."

Yibuka ubwo bajyaga kwigaragambya imbere y'inteko ishinga amategeko kugira ngo umunsi Martin Luther King yavutseho ugirwe umunsi w'ikiruhuko. Ati: "Ubu iyo mbonye uwo munsi wizihizwa muri Amerika yose binyibutsa icyo gihe nigaragambya".

Lita Rosario-Richardson ubu ni umucamanza mu myidagaduro. Kuri kaminuza ya Howard niwe wazanye Kamala Harris muri club y'ibiganiro mpaka.

Ati: "Gutirwa kwa Kamala Harris byabaye ikimenyetso gikomeye ko Howard igutegurira kuba icyo aricyo cyose"

Nubwo nta gitunguranye ku bazi Kamala Harris kuba ubu ari visi perezida wa Amerika, ibi babifata nk'urugero rw'urugendo rwabo n'ishingiro ry'aho banyuze n'icyo bahakuye.

Lita ati: "Kamala Harris ni umwana w'igihe cyo kurwanya ivanguramoko, kimwe nanjye. Intsinzi ye ni amateka, kandi ni umuntu ubereye uriya mwanya."

Ifoto iriho Kamala, Valerie na Karen yafashwe mu 1986 mu birori gusoza umwaka kuri kaminuza ya Howard.

Ku mashuri menshi muri Amerika ibi birori birangwa n'imikino n'ibitaramo bishobora kumara icyumweru, hakaba n'imihango yo kwemeza abarangije kaminuza.

Kuri iyi foto, Valerie Pippen ati: "Iriya weekend mu kuri yari ibyishimo bikomeye, kandi murabona ko ku maso n'inseko yacu twari mu bihe byacu byiza."