DR Congo: Umuhanzi Tshala Muana yafashwe 'kubera indirimbo ye'

Tshala Muana

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Tshala Muana

Tshala Muana, umuhanzi w'icyamamare muri DR Congo, yafashwe n'abashinzwe umutekano avanwa iwe uyu munsi kuwa mbere nk'uko byemezwa n'ushinzwe ibikorwa bye.

Umunyamakuru wa BBC i Kinshasa avuga ko Claude Mashala ushinzwe ibikorwa bya Tshala Muana yavuze ko uyu muhanzi yakuwe iwe mu rugo mu gitondo.

Tshala Muana w'imyaka 62, ni umuhanzi uzwi cyane muri muzika ya DR Congo no mu karere kubera indirimbo ze zakunzwe cyane nka Karibu yangu, Chena cyangwa Dezo dezo.

Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, Tshala Muana yari agifatiwe ku biro by'igihugu bishinzwe iperereza i Kinshasa, kugeza ubu ibi biro ntibiratangaza impamvu yo gufata uyu muhanzi.

Mashala ushinzwe ibikorwa bye, yavuze ko Tshala Muana yafashwe kubera ibivugwa ku ndirimbo ye nshya yise "Ingratitude".

Bamwe mu bari hafi ya Perezida Etienne Tshisekedi bavuga ko muri iyo ndirimbo, Muana yavugaga ko uyu mutegetsi yabuhawe na Joseph Kabila yabugeraho akamutera umugongo.

Indirimbo ntirasohoka

Claude Mashala yavuze ko indirimbo 'ingratitude' yatumye bafata Tshala Muana atarayisohora kumugaragaro.

Yagize ati: "Ijwi ryayo riri gukwirakwizwa ni iry'indirimbo itarasohoka, kandi no muri yo nta zina ry'umuntu numwe avuga. Kandi ni indirimbo yanditse mu 2013.

"Ntabwo yayisohoye icyo gihe kuko Madilu [undi muhanzi uzwi cyane muri Rumba ya Congo wapfuye mu 2007] bari basohoye indirimbo ye yitwa gutyo. Ndasubiramo ko iyi ndirimbo yari itarasohoka".

Tshala Muana azwi nk'umuntu wa hafi cyane kandi ushyigikira Joseph Kabila ndetse na se Laurent Desire Kabila, "niyo mpamvu y'ibi bibazo yagize" nk'uko Mashaka abivuga.

Claude Mashala avuga ko muri iyo ndirimbo Muana - ukomoka mu ntara ya Kasaï - yaririmbaga ubuzima bwe bwite.