Botswana: Umugore washatse ubu nawe yemerewe kugira ubutaka

Umugore wo muri Botswana uri gutunganya umusaruro w'ubuhinzi

Ahavuye isanamu, FAO

Insiguro y'isanamu, Umugore wo muri Botswana uri gutunganya umusaruro w'ubuhinzi

Muri Botswana abagore bashyingiwe ku nshuro ya mbere bemerewe gutunga ubutaka bafatanyije n'abagabo babo nk'uko byatangajwe na Perezida Eric Masisi.

Kugeza ubu, itegeko ry'ubutaka muri iki gihugu ribuza abagore bafite abagabo gutunga ubutaka igihe abagabo babo hari ubwo bafite.

Abagore badafite abagabo cyangwa abagore b'abagabo badasanzwe bafite ubutaka, nibo bonyine bari bemerewe kuba babugira.

Iri vangura ryatumye abagore babarirwa muri za miliyoni batagira uburenganzira ku butaka bw'aho batuye cyangwa bakora muri Botswana.

Kuri Twitter, Bwana Masisi yatangaje izi mpinduka avuga ko umugore wese "azaba afite uburenganzira ku kibanza cyo guturamo aho ashaka, haba ku butaka bwa leta cyangwa ubw'ubwoko".

Bwana Misisi yavuze ko itegeko rishya rizanarengera abapfakazi n'impfubyi bakuriye ingo kandi bakeneye uburenganzira ku butaka bwo guturaho.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yashimye izi mpinduka ivuga ko zije nyuma y'igihe kinini.