Umunya Colombia Vila Vanegas yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda

Umunya Colombia Vila Vanegas ukinira ikipe ya Israel Cycling Academy niwe wegukanye agace ka kane k'irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda.
Yakoresheje amasaha 2 iminota 37 n'amasegonda 32 ,kuva mu mujyi wa Rubavu mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'u Rwanda kugera mu mujyi wa Karongi uhererereye mu burengerazuba,ni intera ireshya n'ibirometero 103.
Yakurikiwe na Torres Muino Pablo umunya Espagne ukinira ikipe ya Interpro Cycling yo mu gihugu cy'u Buyapani na Tesfom Sirak wo ikipe ya Eritrea waje ku mwanya wa gatatu ,basiganwaho ibice by'amasegonda.
Isiganwa rikomeje kuyoborwa n'umunya Eritrea Kudus Merhawi ukinira ikipe ya Astana Pro yo muri Kazakistan.
Muri rusange kuri uyu munsi wa kane w'iri siganwa ,Kudus Merhawi Arusha uwa kabiri Taaramae Rein wo muri Estonie ukinira ikipe ya Direct Energy yo mu Bufaransa,hagati yabo harimo ikinyuranyo cy'amasegonda 17.
Yarashyize intera igaragara cyane hagati ye n'abandi bakinnyi bakomeye cyane bashoboraga kwegukana iri rushanwa,abo mu Rwanda ndetse n'abanya Eritrea ,dore ko abarusha hagati y'iminota 5 n'iminota 10.
Ku munsi w'ejo irushanwa rizakomeza ryerekeza mu mujyi wa Musanze mu majyaruguru y'u Rwanda.










