Areruya Joseph wegukanye irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya La Tropicale Amissa Bongo

Umunyarwanda Areruya Joseph ni we wegukanye irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya La Tropicale Amissa Bongo ryaberaga mu gihugu cya Gabon .
Areruya w'imyaka 24 abaye Umunyarwanda wa mbere ubashije gutwara iri rushanwa rifatwa nk'irya mbere ku mugabane w'Africa.
Iri rushanwa ribarirwa ku ntera 2.1 ni ryo rikomeye kuko riruta ayandi azwi nka Tour du Fasso na Tour du Rwanda yo abarirwa ku rwego rwa 2.0
Iri siganwa rifite uburebiure bwa km 998 yarirangije ari uwa mbere akoresheje amasaha 23, iminota 52 n'amasegonda 24.
Ku mwanya wa kabiri haje Holler Nikodemus, Umudage ukinira ikipe ya Bike Aid yo mu gihugu cye akaba yaramusizeho amasegonda 18.

Ahavuye isanamu, HISANI
Umwanya wa 3 wo wegukanywe na Gaudin Damien, Umufaransa ukinira ikipe ya Direct Energie .
Areruya Joseph ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Africa y'Epfo ni na we wegukanye irushanwa rya Tour du Rwanda ryashojwe mu mpera z'umwaka ushize .






