Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Isenywa ry'inyubako ziri mu bishanga muri Kigali
Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwatangiye gusenya inyubako ziri ahantu hafatwa nk'ibishanga biwukikije nyuma y'igihe ntarengwa cyatanzwe kikarangira ibikorwa byinshi bigihaze.
Uretse ibikorwa by'ubucuruzi by'abantu ku giti cyabo, hari n'ibindi by'inyungu rusange nabyo bigomba gukurwaho hubahirijwe iri tegeko.
Ahitwa ku Kinamba mu murenge wa Muhima, ku kigo gisanzwe gifasha abana batishoboye APABENA, abasore b'inkorokoro bitwaje amapiki n'imitarimba baragerageza gusenya inkingi zifashe inzu y'igorofa n'andi mazu magufi yakorerwagamo imirimo yo kwakira abagenzi.
Bene ikigo bavuga ko bishakiye abasenya kugira ngo barebe ko hari icyo baramira ku byari bigize izi nyubako.
Ikindi kandi ngo hari no kwirinda gutegekwa kwishyura ibyakoreshejwe mu gusenya mu gihe iki gikorwa cyaba gikozwe na leta.
Abayobozi b'iki kigo bavuze ko ntacyo barenza ku cyemezo cya leta.
Gusa bashimangira ko mu gihe bubakaga mu myaka 25 ishize ,nta mabwiriza yariho yababuzaga kubaka ahantu nk'aha.
Abayobozi ba APABENA basa n'abadafite icyizere cyo kuba bahabwa ingurane dore ko nta n'igenagaciro ryanditse ryakorewe inyubako zabo.
Gusa imibare batanga ku buryo bucishirije ivuga ko ikigo cyari gifite agaciro cy'asaga miliyoni 500 z'amafranga y'U Rwanda.
Kuri ubu cyari gisigaranye abana 35 cyishyuriraga mu mashuri atandukanye, na ho abamaze kukinyura mu maboko cyareze basaga 800 kuva cyashingwa mu mwaka wa 1995.
Umujyi wa Kigali uvuga ko ibikorwa bisaga 2000 byiganjemo iby'ubucuruzi ari byo bigomba kuvanwa mu bishanga.
Ubu buyobozi buvuga ko umwanya uzavanwamo ibi bikorwa ugomba gutunganywamo ibikorwa rusange bitangiza ibidukikije nk'ubusitani cyangwa se hagahangwa ibiyaga bibereye ijisho.