Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwanze ikirego cy'abanga kwimurwa i Nyarutarama

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwatesheje agaciro ikirego cy'imiryango igera ku bihumbi bibiri y'ahitwa Nyarutarama yasabaga ko icyemezo cyo kubimura gihagarikwa.

Kari akababaro ku baturage babarirwa mu mirongo, ubwo umucamanza yavugaga ko inzitizi zatanzwe n'akarere ka Gasabo zifite ishingiro bityo ko ikirego kitagomba kwakirwa.

Umucamanza yavuze ko abaturage banyuranyije n'itegeko ubwo batakambiraga Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu barenze ku mujyi wa Kigali kandi ari byo byateganywaga mu itegeko.

Buri muturage kandi ngo yagombaga gutanga kirego cye bwite kuko ikiburanwa atari umutungo umwe bahuriyeho.

Mu rwego rw'amategeko kandi, buri muturage ufite umutungo yagombaga gutanga igarama rye bwite, iki kikaba kimwe mu bisabwa kugira ngo ikirego cyakirwe.

Gusa inzitizo yatangwaga n'akarere ka gasabo yo kuba abaturage bararegeye hamwe ndetse bagahagararirwa n'abunganizi bamwe, ngo urukiko rusanga nta shingiro kuko ibyakozwe n'abaturage bitanyuranije n'amategeko.

Abaturage nibashizwe

Abaturage bagaragazaga kutishimira imikirize y'uru rubanza bo ngo ntibashizwe.

Umwe muri bo yagize ati: "Jye mbona tudatsinzwe kuko baraturenganyije. Icyo bakora cyose ntabwo tuzahava kuko aha ni iwacu".

Nubwo iki kirego giteshejwe agaciro birashoboka ko abaturage bakongera kubyutsa ikirego gishya noneho bubahirije ibyo babwiwe ko binyuranije n'amategeko.

Abarega bose babarirwa mu miryango ikabakaba 2000 yo mu midugudu itatu: Kangondo ya 1 n'iya 2 ndetse n'uwa Kibiraro.

Nubwo bivugwa ko nta mutungo basangiye, bo ngo basanga basangiye akarengane bityo ko no gutanga ikirego kimwe bo bumva nta kibazo cyarimo.

Agace kaburanwa ni akegereye agace ka Nyarutarama gatuwe n'abifite mu gihe abagomba kwimuka bo batuye mu kajagari.

Ikigo Savanah CRICK gihagarariwe n'umunyemari Denis Karera ni cyo cyemerewe kuhazamura amacumbi menshi agezweho mu rwego rw'ishoramari.

Amasezerano cyagiranye n'akarere ka Gasabo avuga ko kigomba kubakira aba baturage amazu yegeranye, aho kubaha ingurane y'amafranga.

Iki ni cyo aba baturage badakozwa, bo bakavuga ko imitungo yabo igomba kubarurwa, bakayivamo ari uko bahawe ingurane y'amafranga.