Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Mu Rwanda ababa mu manegeka batangiye kwimurwa ku ngufu
Abantu 93 nibo abategetsi bemeza ko bamaze kuvana ku gasozi gahanamye kari hejuru y' umugyi wa Kigali mu murenge wa Kimisagara aho amazu akomeza guhirima.
Ku musozi muremure wa Birama hejuru y'umurwa mukuru Kigali hari utuzu duto duto twubatse twegeranye.
Tumwe muri utwo tuzu inzego z'umutekano zadufunze zishyiraho ingufuri ndetse ziranasudira kugirango hatagira ugarukamo.
Muri uyu murenge wa Kimisagara w'Akarere ka Nyarugenge imvura idasanzwe imaze iminsi isenya amazu ikanahitana ubuzima bw'abantu.
Ubuzima butoroshye
Aha ni hamwe muho ubuyobozi bwatangiriye gahunda yo kwimura abashobora kugirwaho ingaruka z'ibiza.
BBC yasanze hari bamwe baraye mu rusengero ruherutse gufungwa na Leta kubera kutuzuza ubuziranenge.
Ariko barimo bimuka vuba muri urwo rusengero kuko narwo rugaragaza gusaduka n'umwanda ukabije.
BBC yashoboye kujyana na bamwe, batwereka aho bacumbikiwe mu yindi nzu y'icyumba nacyo kitari kinini ugereranyije n'ingano.
Hari abavuga ko aho bimuriwe nibura haruse aho bari mbere, ariko ngo nta biribwa, nta mazi kandi bafite impungenge z'indwara zituruka ku mwanda kubera ubucucike bw'abantu.
Hazubakirwa bande?
Umuyobozi w'umurenge wa Kimisagara Bwana Charles Vugugziga akoresheje ubutumwa bwa Telefone yatubwiye gusa ko bamaze gucumbikira imiryango 29.
Cyakora ntacyo yigeze avuga ku bufasha bundi bushobora guhabwa abakuwe mu byabo uretse aha babaye babacumbikiye.
Ubusanzwe abahabwa ubufasha bwo kubakirwa amazu mu Rwanda ni abatishoboye babarurirwa mu kiciro cya mbere cy'ubudehe.
Nk'uko bigaragara imibare y'abagiye gukurwa mu byabo kubera imyubakire leta ivuga ko ishobora kubateza akaga, igiye kuzamuka urebye ingamba leta yafashe n'uburyo umugyi wa Kigali ukikijwe n'imisozi ihanamye iriho amazu yubatswe mu buryo bwateza ibyago.
Hagati aho, abategetsi bo mu nzego z'ibanze mu mugyi wa Kigali bazindukiye mu nama kuri iki kibazo cy'ahagomba kwimurwa.