Intare y'ingore y'i Indianapolis muri Amerika yishe iy'ingabo yabyaranye nayo abana batatu

Abategetsi bavuga ko intare y'ingore yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yishe intare y'ingabo yabyaranye nayo abana batatu.

Bavuze ko byabereye mu nzu yororerwamo inyamaswa zikayibamo mu buryo bwo kuzereka ba mukerarugendo.

Iyi ntare y'ingore izwi ku izina rya Zuri y'imyaka 12 y'amavuko, yataye ku munigo intare y'ingabo izwi ku izina rya Nyack y'imyaka 10 y'amavuko, mu nzu yororerwamo inyamaswa iri i Indianapolis ho muri Amerika.

Abakozi bo kuri iyo nzu ntibashoboye kuzikiranura.

Izi ntare zari zimaze imyaka 8 zibana, ndetse zikaba zari zarabyaranye abana batatu mu mwaka wa 2015.

Mu butumwa ubuyobozi bw'iyi nzu yororerwamo inyamaswa bwanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, bwavuze ko abakozi bayo bazakora "iperereza ryimbitse" kugira ngo bagerageze kumenya impamvu ibi byabaye.

Ubwo butumwa bugira buti:

"Nyack yari intare ihebuje kandi tuzayikumbura cyane."

Abakozi bakora muri iyi nzu y'inyamaswa bavuze ko bagiye kumva bakumva "ingano idasanzwe y'umutontomo" uturuka aho izo ntare ziba.

Bavuze ko intare y'ingore Zuri yari yafashe intare y'ingabo Nyack mu ijoshi, kandi nubwo bagerageje kuzikiranura, Zuri yakomeje gufata Nyack kugeza ubwo itari ikirashya.

Itangazo ubuyobozi bw'inzu yororerwamo izi nyamaswa bwashyize ahagaragara ryavuze ko izi ntare zitari zarigeze zishyamirana mbere mu myaka 8 zari zimaranye.

David Hagan, umukuru w'iyi nzu y'inyamaswa, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:

"[Abakozi] bagirana umubano n'inyamaswa, rero kuri twe inyamaswa ipfuye kiba ari igihombo kinini kuri twe. Kuri benshi muri twe, ni nko gupfusha umwe mu bo mu muryango wacu."

Iri tangazo ry'ubu buyobozi ryongeyeho ko ubu nta gahunda bufite yo guhindura uburyo intare zibana.

Gusa ngo buri gukora igenzura ngo bumenye impamvu byabaye.

Amashusho yafatiwe muri pariki zitandukanye agaragaza ko intare z'ingore zikunze kwibasira intare z'ingabo.