Abanyeshuri bo muri Afurika y'epfo "banze gukora ikizamini gikomeye, barigaragambya"

Ibitangazamakuru byo muri Afurika y'epfo byatangaje ko abanyeshuri bo kuri kaminuza yo muri iki gihugu banze gukomeza gukora ikizamini, nuko batangira kwigaragambya kubera ko ngo cyari gikomeye cyane.

Byabereye kuri kaminuza ya Limpopo iri mu majyaruguru y'iki gihugu ubwo abanyeshuri bakoraga ikizamini cya filozofiya.

Videwo z'iyo myigaragambyo zahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga, zigaragaramo aho umunyeshuri umwe aba agenda hejuru ku meza yo mu ishuri.

Umunyeshuri w'igitsina-gore utashatse ko izina rye ritangazwa, yabwiye igitangazamakuru Sowetan Live ko bari biteze kubazwa imvange y'ibibazo bikomeye n'ibyoroshye, nuko bagwa mu kantu basanze ibibazo by'ikizamini bikomeye cyane kurusha uko babitekerezaga.

Iki gitangazamakuru cyasubiyemo amagambo ye agira ati:

"Mu kugaragaza ko iki kizamini kitarimo gushyira mu gaciro, ishuri ryose twasohotse. Ndetse na bamwe b'abahanga cyane nabo basohotse."

Undi munyeshuri yagize ati:

"N'umwarimu ubwe ntabwo asobanukiwe n'isomo rya filozofiya. None ni gute yaritwigisha? Iki kizamini ntabwo ari cyo twari twiteze. Yagikomeje nkana."