Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Perezida Museveni ashyigikiye umusoro ku mbuga nkoranyambaga
Abinyujije mu butumwa bwo kuri Facebook, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yashyigikiye umusoro uherutse gushyirwaho ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, avuga ko abazikoresha bateza imbere amakompanyi y'itumanaho yo mu mahanga aho guteza imbere ubukungu bwa Uganda.
Yanavuze ko uburyo bwo kohererezanya amafaranga bukoresha telefoni zigendanwa bwa mobile money nabwo buzajya busoreshwa umusoro ungana na 0.5%, aho kuba 1% nkuko byari byatangajwe mbere.
Yavuze ko hari habayeho kutumvikana neza.
Ariko ikinyamakuru The Daily Monitor cyandikirwa muri Uganda cyo kivuga ko igabanywa ry'uyu musoro ryatewe nuko abaturage bari bawamaganiye kure.
Abakoresha imbuga za Facebook, Twitter, WhatsApp, Google Hangout, YouTube, Skype na Yahoo Messenger, ni bamwe mu bo ikigo cy'imisoro n'amahoro muri Uganda kizajya gisoresha umusoro ungana n'ibice 0.05 by'idolari ry'Amerika buri munsi.
Mu butumwa bwe bwo kuri Facebook, Perezida Museveni yavuze ko imbuga nkoranyambaga ari "uburyo bw'iraha bw'abantu bishimisha cyangwa abafite imigambi mibisha."
Yavuze ko gushyiraho uwo musoro ari ibintu bishyize mu gaciro.
Yongeyeho ko abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda "bakomeje gufashisha amafaranga ibigo by'itumanaho by'amahanga babinyujije mu kuganira cyangwa no mu kubeshya."
Iri tegeko rishya ry'umusoro ryateje uburakari bwinshi muri Uganda.
Abarinenga bavuga ko rigamije kuniga ubwisanzure, bakanavuga ko uyu musoro urenze amikoro ya benshi mu banya Uganda.
Itsinda ry'abacamanza n'abanyamakuru batanze ikirego mu ntangiriro y'iki cyumweru, bavuga ko uyu musoro unyuranyije n'itegeko-nshinga ndetse n'"uburenganzira n'ubwisanzure bya muntu."