Abagore b’i Bamenda muri Cameroun bigaragambije basaba kurangiza amakimbirane

Mu mugi wa Bamenda mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Cameroun abagore bagera mu magana bagiye mu mihanda, mu myigaragambyo isaba ko amakimbirane muri aka gace kavuga icyongereza arangira.
Bakoze iyi myigaragambyo kuri uyu wa kane ubwo ku nshuro ya mbere Minisitiri w'Intebe wa Cameroun yari yasuye umugi wa Bamenda ufatwa nk'umurwa mukuru w'aka gace.
Abagore bigaragambirije imbere ya hoteli Minisitiri w'intebe, Joseph Dion Ngute, acumbitsemo mu ruzinduko rwe i Bamenda.
Aba bagore bari bambaye imyenda y'umukara na 'orange' bitwaje ibyapa banaririmba indirimbo batanga ubutumwa ko iki kibazo kimaze imyaka hafi itatu kirangira.
Umwe mu bigaragambya yabwiye BBC ati "Twahisemo kuza turi benshi ngo twereke umuyobozi wa guverinoma agahinda kacu, tumubwire ko abagore dushaka amahoro, tumubwire ko turambiwe amaraso, ko ubu tudashobora guhinga, twaje kumwereka ko abagore tubabaye".
Misitiri w'intebe yabumvishe
Bamwe muri aba bagore bariraga cyane bamusabaga ko asohoka akabavugisha, maze arabikora.
Yasohotse ababwira ko icyamujyanye muri ako gace ari ugusaba abari kurwana gushyira intwaro hasi.
Ati "Cameroun ni imwe itagabanyika, ni iyacu twese ndetse n'urwo rubyiruko ruri kurwana. Ntacyo barwanira, nibaze bakomeze ubuzima busanzwe".
Kuva mu 2016 hatangiye imyivumbagatanyo y'abo muri aka gace kavuga icyongereza, bavuga ko leta ibaheza inyuma, bongera basaba ko aka gace kabona ubwigenge nk'igihugu ukwacyo.
Leta yakoresheje imbaraga mu kubarwanya, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikavuga ko abantu bagera ku 2000 bamaze kwicwa muri aya makimbirane.
Umuryango w'abibumbye uvuga ko abantu hafi 500,000 bavuye mu byabo, kandi gusubukura ibiganiro by'impande zombi byarananiranye.










