Trump yanenze Ubwongereza ko gusubiza Mauritius ibirwa bya Chagos ari 'ubugoryi bukabije'

Ishusho y'ibirwa bya Chagos

Ahavuye isanamu, Getty Images

Abinyujije ku rubuga X, Perezida Donald Trump yagarutse ku cyemezo cy'Ubwongereza cyo gusubiza ikirwa cya Diego Garcia ku gihugu cya Îles Maurices, ibyo yise ko ari "ubugoryi bukabije".

Mu mpera za 2024 Ubwongereza bwemeye gusubiza ibirwa bya Maurices/Mauritius urwo ruhererekane rw'ibirwa biri mu nyanja y'Ubuhinde.

Uyu munsi Trump yagize ati: "Biratangaje cyane ko umufatanyabikorwa wacu wa NATO nk'Ubwongereza, ubu ateganya gutanga Ikirwa cya Diego Garcia, ahari ibirindiro bikomeye by'igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akagiha Maurice (Mauritius), kandi akabikora nta bisobanuro abitanzeho."

Yongeraho ati: "Ubwongereza gutanga ubutaka bufite akamaro gakomeye cyane kuri twe, ni igikorwa cy'ubugoryi bukabije, kandi ni indi mpamvu ikomeye y'umutekano w'igihugu cyacu n'aka gace by'umwihariko. Iyi ni indi mpamvu ituma tugomba kwigarurira Greenland."

Muri Gicurasi 2025 ubwo Ubwongereza bwasinyaga amasezerano na Mauritius yo kubasubiza ibyo birwa hanyuma bagakodesha aho bakeneye, ubutegetsi bwa Trump bwari bwavuze ko bushyigikiye icyo gikorwa.

Icyo gihe Trump ubwe yagize ati: "Barimo kuganira ku bukode bw'igihe kirekire cyane, ubukode bukomeye cyane, bungana n'imyaka hafi 140. Icyo ni igihe kirekire cyane, kandi ndatekereza ko twazemera kubishyigikira."

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, na we yari yayashimye, asohora itangazo rivuga ko Trump yari "yagaragaje ko ashyigikiye cyane iyi ntambwe ikomeye."

Ibitekerezo bishya bya Trump uyu munsi birerekana ukwivuguruza gukomeye

Umunyamabanga Mukuru wa Minisitiri w'Intebe w'ubwongereza, Darren Jones, aganira na BBC Breakfast yabajijwe niba uku guhindukira ku ijambo kwa Donald Trump ku masezerano y'Ubwongereza arebana n'Ibirwa bya Chagos bitarimo agasuzuguro no gukoza isoni Ubwongereza, maze agira ati: "Mu by'ukuri, sinkeka ko Ubwongereza bukwiye kugira isoni cyangwa kugira ipfunwe na gato."

Diego Garcia
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Yongeyeho ko amasezerano y'Ibirwa bya Chagos yatanze ibyiringiro ku gihugu cy'Ubwonhgereza, mu by'umutekano ku mikorere y'ikirwa n'ibiyaga biri hafi yacyo.

Ati: "Ubu ni uburyo bukwiye bwo kurengera ejo hazaza h'ikirwa kandi Ubwongereza ntibukwiye gucibwa intege n'izo mpamvu zose abandi bavuga."

Diego Garcia ni kimwe mu birwa bigera kuri 60 bigize Chagos Archipelago cyangwa British Indian Ocean Territory (Biot) – ahantu hanyuma Ubwongereza bugikolonije kuva bwahatandukanya n'igihugu cy'Ibirwa bya Maurices mu 1965.

Diego Garcia, ikirwa kiri kure mu nyanja y'Ubuhinde, ni ahantu hakize ku bimera by'umwimerere n'imyaro (beaches) y'umucanga wera, gikikijwe n'amazi y'ubururu bwererana.

Iki kirwa gitegekerwa i London, cyabaye izingiro ry'amakimbirane y'ubutaka amaze imyaka hagati y'Ubwongereza n'Ibirwa bya Maurices, kandi ibiganiro byongeye gusubukurwa umwaka ushize ndetse hanasinywa amasezerano hagati y'ibi bihugu yo gusubiza ibyo birwa.

Gusa si ukubizubiza burundu kuko hasigaye ubwumvikane bwo kubikodesha.

Leta y'Ubwongereza ivuga ko yemeye gukodesha iki kirwa imyaka 99 aho izajya yishyura agera kuri miliyoni 101 z'amapawundi (£) ku mwaka. Bavuga ko ikiguzi cyose cy'aya masezerano kizagera kuri miliyari £3.4