Inka za Madagascar 'zanesheje' ibisamagwe bya DR Congo

Ahavuye isanamu, Reuters
Ikipe y'igihugu ya Madagascar yakomeje urugendo rwayo rwo gutungurana ihigika ibihangange mu irushanwa yo igezemo ku nshuro ya mbere. Ubu igezemuri 1/4.
Yanganyije n'ibisamagwe bya Kongo 2 - 2 maze bakizwa na za penaliti aho Kongo yatsinze ebyiri naho Madagascar igatsinda enye.
Ku munota wa cyenda gusa Ibrahim Amada yarekuye ishoti ari mu ntambwe 18 atsinda igitego cya mbere cy'ikipe ya Madagascar yitirirwa ubwoko bw'inka zitwa Barea.
Cedric Bakambu yacyishyuye n'umutwe ku munota wa 21 bajya kuruhuka banganya.
Mu gice cya kabiri Madagascar yongeye kujya imbere ku gitego cya Faneva Andriatsima ku munota wa 77, Kongo yabashije kucyishyura ku munota wa 90, bongeraho iminota y'inyongera irangira ntagihindutse.
Barea yatsinze penaliti zose
Marcel Tisserand w'ikipe ya Wolfsburg mu Budage yahushije iya mbere naho Yannick Bolasie wa Kongo ukinira ikipe ya Everton iya nyuma ayitera hejuru y'izamu. Madagascar nta kosa yakoze.
Madagascar imaze kugaragaza ko ari ikipe nziza, yatsinze igihangange Nigeria cyatwaye iri rushanwa gatatu, itsinda u Burundi ijya muri 1/8, ubu yesuye n'ibisamagwe bya Kongo ijya muri 1/4.
Iyi kipe iri ku mwanya wa 190 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, ariko iracyari mu irushanwa ryasezerewemo ibihangange nka Misiri na Cameroun ifite iki gikombe.
Umunyamakuru w'imikino wa BBC Piers Edwards uri mu Misiri, avuga ko uku ari ugutungurana kuko iyi kipe iri mu makipe atandatu ya nyuma muri Afurika ndetse iri mu yahabwaga amahirwe macye yo kurenga umutaru muri iri rushanwa.
Avuga ko abakinnyi b'iyi kipe bakinisha imbaraga n'umutima bidasanzwe, gusa mu minota y'inyongera bakina na Kongo bari bananiwe cyane ndetse bagize amahirwe ntibinjizwe igitego.
Muri kimwe cya kane Barea izahura na Ghana cyangwa Tunisia kuwa kane i Cairo. Urugendo rwayo rwo gutungurana rukomeze cyangwa rurangirire aho.










