Umunya Eritrea Kudus Merhawi ukinira ikipe ya Astana, yegukanye agace ka 2 ka Tour du Rwanda

Umunya Eritrea Kudus Merhawi ukinira ikipe ya Astana yo mu gihugu cya Kazakistan niwe wegukanye agace ka kabiri k'irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda ryatangiye ku munsi w'ejo.
Kudus Merhawi yageze mu mujyi wa Huye akoresheje amasaha 3 iminota 02 n'amasegonda 17 asiga abari bamukurikiye benshi amasegoda 2.
Ni urugendo rureshya na kilometero 120.
Merhawi ubusanzwe akomoka mu gihugu cya Eritrea akaba akina nk'uwabigize umwuga mu ikipe ya Astana izwi cyane mu marushanwa akomeye y'amagare ku isi nka Tour de France.

Iyo kipe kandi niyo igihangange mu gusiganwa ku magare Lance Armstrong yakinnyemo.
Uretse ikipe ya Astana iri muzikomeye ku isi harimo n'ikipe ya DERKO Marseille yo mu Bufaransa ikinamo umunyarwanda Areruya Joseph nayo iri gukubana cyane n'iya Astana ikaba ari nayo yegukanye agace kabanjirije isiganwa.
Harimo kandi n'abandi bakinnyi bakomeye b'abanyarwanda n'abanya Eritrea nabo bakiri ku bihe biri hafi cyane n'uwa mbere, dore ko nta kinyuranyo kinini kirajyamo.
Umunsi w'ejo isiganwa rizahaguruka mu mujyi wa Huye ryerekeza i Musanze mu majya ruguguru, urugendo rufite ibirometero 200.










