Trump avuga ko ishyaka rishya rya Musk ari 'ubupfapfa'

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Osmond Chia
- Igikorwa, Umunyamakuru ku bucuruzi wa BBC News, uri muri Singapour
Perezida w'Amerika Donald Trump yanenze bikomeye Elon Musk wahoze ari inshuti ye ikomeye nyuma ya gahunda y'uyu muherwe utunze za miliyari z'amadolari yo gushinga ishyaka rya politike rishya.
Ku cyumweru, ubwo yaganiraga n'abanyamakuru mbere yo kwinjira mu ndege ya perezida w'Amerika yitwa Air Force One, Trump yagize ati: "Ntekereza ko ari ubupfapfa gutangiza ishyaka rya gatatu.
"Buri gihe byamye ari uburyo bw'amashyaka abiri kandi ntekereza ko gutangiza ishyaka rya gatatu byongera urujijo gusa."
Nyuma y'ibyumweru byari bishize abicamo amarenga, mu mpera y'icyumweru gishize Musk yarashyize atangaza ku rubuga nkoranyambaga rwe X ko yatangije ishyaka ryitwa America Party mu rwego rwo guhangana n'"Ishyaka rimwe" ry'abarepubulikani n'abademokarate.
Trump na Musk bahoze ari inshuti zikomeye. Musk, nyiri kompanyi Tesla ikora imodoka zikoresha ingufu zidahumanya ikirere, yahoze ari umukuru w'ikigo cya leta y'Amerika cyitwa DOGE (mu mpine y'Icyongereza), gishinzwe gufasha kugabanya amafaranga leta ikoresha.
Musk yakomeje kunenga gahunda za leta zo kongera umwenda (ideni) wa leta y'Amerika.
Ku cyumweru, yavuze ko nubwo iri shyaka rishya rishobora gushyigikira umukandida perezida mu gihe runaka, "aho kwibanda mu mezi 12 ari imbere ni ku mutwe w'abadepite n'uwa sena [mu nteko ishingamategeko]".
Ku cyumweru kandi, Trump na we yatangaje ku rubuga rwe Truth Social agira ati: "Mbabajwe no kubona Elon Musk 'ata inzira' burundu, bigahuhuka mu byumweru bitanu bishize."
Ubwo butumwa bwa Trump bwibasiye umuhate wa Musk witwa "Electric Vehicle (EV) Mandate", wo gusaba inganda z'imodoka gukora no kugurisha ijanisha runaka ry'imodoka zikoresha amashanyarazi.
Trump yavuze ko iyo gahunda yari kuba "yarahatiye buri muntu kugura imodoka ikoresha amashanyarazi mu gihe gito".
Gahunda ya Perezida Trump ijyanye n'imisoro n'amafaranga leta ikoresha, yashyizeho umukono ku itariki ya 4 y'uku kwezi kwa Nyakanga (7) igahinduka itegeko, yasoje kugabanyirizwa imisoro ku modoka zikoresha amashanyarazi.
Yongeyeho ko kuva mu ntangiriro yarwanyije icyifuzo cya Musk cyo gushyiraho itegeko rijyanye n'imodoka zikoresha amashanyarazi, asobanura impamvu zo gukura izo modoka mu itegeko.
Yagize ati: "Ubu abantu bemerewe kugura icyo bashaka cyose - izikoresha lisansi, izikoresha byombi [Hybrids] (zirimo gukora neza cyane), cyangwa [izikoresha] ikoranabuhanga rishya uko rigenda riboneka - itegeko rya EV ntirizongera ukundi."
Iryo tegeko ririmo ingingo yongera amafaranga akoreshwa mu gucunga umutekano wo ku mipaka, mu gisirikare no mu gukora ingufu z'amashanyarazi, bivuye ku igabanywa ryateje impaka rya gahunda y'ubuvuzi n'iyo gutanga inkunga y'ibiribwa.
Kuri interineti ni ho Musk yatangiye (gutanga) igitekerezo cyo gushinga ishyaka rishya, ubwo we na Trump bacyocyoranaga ku karubanda, Musk agakomeza kunenga gahunda ze zijyanye no gukoresha imari ya leta.













