“Nabaye urupfu, umurimbuzi w’isi”: Yari muntu ki Robert Oppenheimer umucuzi wa bombe atomique?

Oppenheimer wari uzwi nk'umuhanga udasanzwe mu bugenge, yari n'umukunzi ukomeye w'ubugeni n'ubucanganzo

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Oppenheimer wari uzwi nk'umuhanga udasanzwe mu bugenge, yari n'umukunzi ukomeye w'ubugeni n'ubucanganzo
    • Umwanditsi, Ben Platts-Mills
    • Igikorwa, BBC Future

Mu gihe filimi yitwa Oppenheimer igiye gusohoka, Ben Platts-Mills aranyura mu nkuru nyakuri y’uyu muhanga muri siyanse wo muri Manhattan Project yakoze ‘bombe atomique’ yatumye uyu yitwa “umurimbuzi w’isi” - ugenekereje mu Kinyarwanda.

Byari mu masaha ya kare mu gitondo tariki 16 Nyakanga(7) mu 1945, Robert Oppenheimer yari ategerereje cyane ari mu nzu yo hasi, uwo umwanya wari ugiye guhindura isi. Muri 10 km uvuye aho yari ari, bombe kirimbuzi ya mbere yari igiye kugeragezwa, yari yiswe "Trinity", yagombaga guturikira mu mucanga mwinshi mu butayu bwa Jornada del Muerto, muri leta ya New Mexico muri Amerika, ntabwo hari kure cyane y’i Los Alamos hari laboratoire z’ibanga rya leta zacuriwemo ibi bisasu kirimbuzi.

Oppenheimer yari afite igihunga. Umugabo wari usanzwe ananutse, nyuma y’imyaka itatu akuriye umushinga "Project Y", igisata cya siyanse cya "Manhattan Engineer District" yakoze iyo bombe, yarananutse agera ku biro 52 kandi areshya na 1,78m, yari ananutse bikabije. Iryo joro yari yaryamye amasaha ane gusa, agakomeza gukanguka kubera igihunga n’inkorora aterwa n’itabi.

Uwo munsi mu 1945 ni umwe mu bihe bikomeye mu buzima bwa Robert Oppenheimer busobanurwa n’abanyamateka Kai Bird na Martin J Sherwin mu gitabo cyabo American Prometheus cyo mu 2005, ari nacyo cyashingiweho hakorwa iyo filimi nshya kuri Oppenheimer izasohoka tariki 21 z’uku kwezi muri Amerika.

Mu minota ya mbere yo kubara igihe gisigaye ngo bagituritse, nk’uko Bird na Sherwin babivuga, umusirikare w’umujenerali wareberaga hafi Oppenheimer yagize ati: "Dr. Oppenheimer...yakomeje kugira igishyika kinshi uko amasegonda yegereza. Yahumekeraga hejuru..."

Guturika, kubaye, kwamuritse kurusha izuba. N’imbaraga zingana na kilotoni 21 za TNT (trinitrotoluene), kwari uguturika kunini kubayeho kugeza ubwo. Kwateye gutigita kumvikanye kugeza muri 160km uvuye aho. Ikivumbi kinini cyane cyakwiragiye aho hantu kizamuka mu kirere, Oppenheimer aracururuka mu “kwiruhutsa gukomeye”. Hashize iminota micye, Inshuti ya Oppenheimer kandi bakorana yitwa Isidor Rabi yamuboneraga hirya gato iti: “Sinzibagirwa gutambuka kwe; sinzibagirwa uko yasohotse mu modoka…Yatambukaga yemye…nk’uwatsinze. Yari abikoze.”

Mu biganiro n’abanyamakuru yakoze mu myaka ya 1960, Oppenheimer yongeyeho agakeregeshwa ke ku buryo yakiriye iryo gerageza, avuga ko umurongo wanditse mugi-Hindu waje mu mutwe we: "Ubu Mbaye Urupfu, umurimbuzi w’isi."

Iki ni igikoresho cy'ingufu kirimbuzi cyari hejuru y'igisasu kirimbuzi cyiswe Trinity cyari kigiye kugeragezwa bwa mbere mu 1945

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Iki ni igikoresho cy'ingufu kirimbuzi cyari hejuru y'igisasu kirimbuzi cyiswe Trinity cyari kigiye kugeragezwa bwa mbere mu 1945

Mu munsi yakurikiyeho, inshuti ze zivuga ko yagendaga arushaho kwibasirwa n’agahinda.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Umwe ati: “Robert yagumye hamwe cyane kandi acecetse mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kuko yari izi ikigiye kuba.” Igitondo kimwe yumvikanye arimo kwicuza nk’ufitiye impuhwe (mu magambo yishyira hejuru) ibizaba ku Bayapani, avuga ati: “Bariya bantu bato, bariya bantu bato”. Ariko iminsi yakurikiyeho yarongeye agira igihunga, arahuga cyane.

Mu nama na bagenzi be b’abasirikare, yasaga n’uwibagiwe ya magambo “bariya bantu bato”. Kubwa Bird na Sherwin, ahubwo yari ahuze yiga ku hantu n’igihe bikwiriye byo kurekura indi bombe nk’iriya noneho ku bantu: “Bagomba kuyirekura mu mvura cyangwa mu bihu…ntimuzareke bayirekurira hejuru cyane.

“Imibare ni yo. Kutayirekurira hejuru cyane kuko byatuma idashwanyaguza nyabyo abo igambiriye.

Hatarashira ukwezi bombe bashoje igerageza ryabo, bombe kirimbuzi yarekuriwe kuri rubanda i Hiroshima, uyu mugabo yabwiye ihuriro rya bagenzi be uko icyo gikorwa cyagenze neza, umwe mu barebaga yibuka uburyo Oppenheimer “yazamuraga akaboko hejuru y’umutwe nk’umurwanyi watsinze urugamba.”

Oppenheimer yari umutima wa Manhattan Project kurusha undi muntu uwo ariwe wese, yatumye iyi bombe kirimbuzi iba ukuri. Jeremy Bernstein, wakoranye nawe nyuma y’intambara, yemezaga ko nta wundi muntu wari kubishobora. Nk’uko yabyanditse mu gitabo cy’ubuzima bwe mu 2004 yise A Portrait of an Enigma, yafize ati: “Iyo Oppenheimer ataba umukuru wa Los Alamos, mbona ko, ku neza cyangwa inabi, intambara ya kabiri y’isi yari kurangira…hadakoreshejwe intwaro kirimbuzi.”

Muri iyo filimi igiye gusohoka, Cillian Murphy akina ari we Robert Oppenheimer

Ahavuye isanamu, Universal

Insiguro y'isanamu, Muri iyo filimi igiye gusohoka, Cillian Murphy akina ari we Robert Oppenheimer

Umuhungu utameze nk’abandi

Oppenheimer yavukiye i New York City mu 1904, yari umwana wa mbere ku gisekuru cy’Abadage b’Abayahudi bimukiye muri Amerika bari barakize kubera ubucuruzi bw’amajyora. Inzu y’iwabo yari ‘apartment’ nini mu mujyi, bafite abakozi bo mu rugo batatu, umushoferi, n’amashusho y’ubugeni bw’i Burayi ku nkuta.

Nubwo yakuriye mu buzima bwa gikire, Oppenheimer yibukwa n’inshuti zo mu buto nk’umwana utari warateteshejwe kandi wagiraga ubuntu. Jane Didisheim wari inshuti ye ku ishuri yibuka ko yari “ananutse cyane, kandi agira isoni cyane…ariko ari umuhanga cyane.” Ati: “Vuba vuba buri wese yemeye ko atandukanye n’abandi bose, kandi abarusha.”

Ku myaka icyenda, yasomaga filozofiya mu Kigereki n’Ikilatini, kandi agakunda cyane ibijyanye n’ubugenge bw’ibigize amabuye y’agaciro, agahora asura za parike akandikira amabaruwa New York Mineralogical Club ayimenyesha ibyo yabonye. Amabaruwa ye yari arimo ubuhanga ku buryo iyo ‘club’ yari iziko ari umuntu mukuru, ndetse ijya kumusura ngo bamumenya.

Bird na Sherwin banditse ko ubu buhanga bwatumye Oppenheimer akiri muto akunda kuba wenyine. Inshuti ye iribuka iti: “Yahoraga ahugiye mubyo akora cyangwa atekereza.” Ntiyari yitaye kubyo abandi baba biteze ku musore w’ingimbi – ntiyitaga ku mikino cyangwa “ibindi bihuza abahungu b’ikigero cye” nk’uko mubyara we abivuga, “Kenshi baramunnyegaga cyangwa bakamuserereza kubera ko atameze nk’abandi.” Gusa ababyeyi be bari bazi ko ari umuhanga urenze.

Ubwo yavaga iwabo agiye kwiga ubutabire (chimie) muri Harvard University, intege nke zo mu mibanire no mu mutwe zarabonetse: ubwirasi n’igara rito ntibyagize icyo bimufasha. Mu ibaruwa yo mu 1923, yatangajwe mu nyandiko ndende yatunganyijwe na Alice Kimbal Smith na Charles Weiner, yagize ati: “Nkora nkanandika ubushakashatsi butagira ingano, imivugo, inkuru…nca ingando muri laboratoire eshatu…Nkora icyayi maze nkaganira n’abantu bacye bigunze, nkajya muri weekend kuruhuka no guseka, gusoma Ikigiriki, gushakisha amabaruwa mu kabati kanjye, ubundi nkifuza gupfa. Ngibyo."

Amabaruwa yashyizwe hamwe na Smith na Weiner yerekana ko icyo kibazo cyakomeje na nyuma yo gukomeza ikindi kiciro cya kaminuza muri Cambridge, mu Bwongereza. Uwamwigishije yibandaga ku gukorera muri laboratoire, ibyari mu ntege nke za Oppenheimer. Mu 1925 yaranditse ati: “Ndimo guca mu bihe bibi.

"Akazi ko muri labo karandambira bikomeye, kandi karananira kuburyo bidashoboka ko numva ko hari ikintu ndimo kwiga.” Nyuma muri uwo mwaka, iyo mibereho yamugejeje hafi y’akaga, ubwo yasigaga pomme/apple iriho uburozi bwo muri laboratoire ku meza y’umwalimu we. Inshuti ze zihwihwisa ko yabikoze nkana kubera urwango.

Uwo mwalimu ntabwo yariye iyo pomme ariko umwanya wa Oppenheimer muri Cambridge yawugumanye gusa ategetswe kwemera gusuzumwa n’umuganga w’indwara zo mu mutwe. Uyu yamusanzemo indwara ariko aramusezerera avuga ko imiti yamuha ntacyo yamumarira.

Yibuka ibyo bihe, Oppenheimer nyuma yavuze ko mu biruhuko bya noheli yatekereje cyane ku kwiyahura. Umwaka wakurikiyeho, ubwo yari yasuye Paris, inshuti ye ya hafi Francis Fergusson yamubwiye ko yasabye umubano umukobwa wakundanaga na Oppenheimer, uyu yahise agerageza kumuniga: “Yansimbukiye anturutse inyuma araniga akoresheje umushumi…nabashije gukurura ku ruhande yitura hasi arira.”

Oppenheimer yasomaga cyane ibintu byose, kuva ku busizi kugeza kuri filozofiya y'iburasirazuba bw'isi

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Oppenheimer yasomaga cyane ibintu byose, kuva ku busizi kugeza kuri filozofiya y'iburasirazuba bw'isi

Bisa naho aho abaganga b’indwara zo mu mutwe bamunaniriwe ubuvanganzo aribwo bwamufashije. Bird na Sherwin bavuga ko ubwo yasomaga igitabo ‘A La Recherché du Temps Perdu’ cya Marcel Proust ari mu biruhuko i Corsica mu Bufaransa, akabonamo igisa n’uburyo nawe amerewe mu mutwe byafunguye akadirishya k’ubuzima bushya. Muri icyo gitabo yigiyemo umurongo ku “kutita ku mubabaro undi aguteye”.

Ibijyanye n’uko wifata mu mubabaro cyakomeje kuba ikimushishikaje, biganisha Oppenheimer mu buzima bw’umwuka na filozofiya kandi amaherezo bigira ingaruka ku kazi kaje gusobanura uwo ari we. Ijambo yabwiye umwe mu nshuti ze muri ibyo biruhuko rirakomeye: “Umuntu nshaka cyane kuba we ni uwaba ingenzi cyane mu gukora ibintu byinshi ariko ugumana isura yuzuye amarira.”

Nyuma y’ibiruhuko yagarutse mu Bwongereza afite ingufu, yishimye “kandi agwa neza akanakira” kurusha mbere, nk’uko nyuma yabitangaje. Mu ntangiriro za 1926, yahuye n’umukuru wa Institute of Theoretical Physics yo muri University of Göttingen mu Budage, vuba vuba uyu yahise abona ubuhanga n’impano ya Oppenheimer amusaba kuza kwigayo.

Smith na Weiner bavuga ko nyuma yavuze ko 1926 wabaye umwaka we “wo kwinjira mu bugenge(phisics)”. Byari impinduka mu buzima. Yabonye PhD mu mwaka wakurikiyeho. Yahuye kandi n’abahanga mu bugenge baje kuba inshuti zo mu buzima. Benshi baje no kumusanga hahandi i Los Alamos.

Umukobwa yakunze yaramwanze

Asubiye muri Amerika, Oppenheimer yamaze amazi macye muri Havard mbere yo kujya gukora ibijyanye n’ubugenge muri California. Imvugo yumvikana mu mabaruwa ye icyo gihe yumvikanisha umuntu umeze neza, w’umunyampuhwe. Yandikiye murumuna we ibijyanye n’urukundo, n’uburyo akomeje gukunda ubugeni.

Muri University of California i Berkeley, yakoranye bya hafi n’abakoraga ubushakashatsi kubyo bita ‘cosmic rays’ hamwe n’ingufu kirimbuzi. Nyuma yaje gusobanura ko yisanze “ariwe muntu wenyine wumva ibi bintu ibyo ari byo”.

Amaherezo yashinze ishami ryashakaga gusobanurira abantu ibyo yakundaga. Gusobanura ibyo yagezeho n’ibibazo bigihari. Ubwe yavugaga ko ari “umwalimu ugoye” ariko abanyeshuri be bagenda bamukunda ndetse bagakunda kwigana uko yifata n’uko avuga, ariko kandi bakunze n’ibyo yakoraga byaje kumwerekeza muri ya Project Y.

Mu ntangiriro z’imyaka ya 1930, arimo gukomeza akazi ke k’ubwalimu n’ubushakashatsi muri kaminuza, Oppenheimer yakomeje kumurikira abantu. Icyo gihe nibwo yavumbuye inyandiko zitari zisobanutse zo mu gi-Hindu yiga Sanskrit, rumwe mu ndimi za cyera cyane mu gice cy’Ubuhinde n’Uburayi, kugira ngo abashe gusoma no kumva inyandiko itari isobanuye ya Bhagavad Gita – inyandiko yaje kuvanamo wa murongo uzwi cyane “Nabaye urupfu”.

Bisa naho ibyo yakundaga bitari iby’ubwenge gusa, ahubwo n’ibijyanye n’imibereho ya muntu byatangiriye muri cya gitabo yasomeye mu Bufaransa. Bhagavad Gita, inkuru yibanda ku ntambara hagati y’ingabo ebyiri z’umuryango ukize, yahaye Oppenheimer ibitekerezo by’uko gutinya ingaruka bitagomba kuba igisobanuro cyo kutagira icyo ukora. Mu ibaruwa yandikiye umuvandimwe we mu 1932, Oppenheimer yamubwiye kuri Gita maze avuga intambara nka kimwe mu bintu bitanga amahirwe yo gushyira iyo ntekerezo mu ngiro.

Hagati mu myaka ya za 1930, Oppenheimer yahuye na Jean Tatlock, umukobwa wari umuganga w’indwara zo mu mutwe, aramukunda cyane. Ku bivugwa na Bird na Sherwin, imiterere itangaje ya Tatlock yari ihuye n’iya Oppenheimer. Yari umuhanga ukunda gusoma.

Oppenheimer yasabye urukundo Tatlock inshuro irenze imwe uyu mukobwa amuhakanira. Gusa bizwi ko ari we winjije Oppenheimer muri politike y’ubuhezanguni no gukunda ubuvanganzo bwa John Donne. Bombi bakomeje kujya babonana rimwe na rimwe nyuma y’uko Oppenheimer arongoye umuhanga mu bumenyamuntu Katherine "Kitty" Harrison mu 1940. Kitty yagombaga gusanga Oppenheimer muri Project Y, aho yakoze nk’umushakashatsi ku ngaruka ziterwa na ‘radiation’.

Oppenheimer n'umuryango we - yashakanye na Katherine "Kitty" Harrison, umuhanga muri biologie waje gukorana nawe muri Project Y

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Oppenheimer n'umuryango we - yashakanye na Katherine "Kitty" Harrison, umuhanga muri biologie waje gukorana nawe muri Project Y

‘Akunda ikintu kitamukunda’ – Einstein

Mu 1939, abahanga mu bugenge bari batewe impungenge zikomeye n’ingufu kirimbuzi kurusha abanyapolitike kandi ni ibaruwa ya Albert Einstein yatumye iki kibazo kimenyekana bwa mbere kikitabwaho n’abategetsi muri Amerika. Nta kinini babikozeho, ariko kuburira byakomeje kuvugwa mu muryango mugari w’abahanga muri siyanse amaherezo bituma perezida agira icyo akora.

Nk’umwe mu bahanga bakomeye mu bugenge muri Amerika, Oppenheimer yari umwe muri benshi bashinzwe kwiga ku cyakoreshwa imbaraga kirimbuzi. Kugeza muri Nzeri(9) 1942, igice kimwe kubera uruhare rw’itsinda rya Oppenheimer, byarabonekaga ko umushinga wo gukora bombe kirimbuzi ugiye gutangira.

Kubwa Bird na Sherwin, ubwo yumvaga ko izina rye ariryo riri kuvugwa cyane nk’ushobora kuba umukuru w’icyo gitekerezo, Oppenheimer yatangiye imyitegure ye. Icyo gihe yabwiye inshuti ye ati: “Mpagaritse amahuriro yose n’abakomuniste. Kuko ntabikoze, leta izabona ko bikomeye kunkoresha. Sinshaka ko hari ikintu kibuza ko nakorera igihugu.”

Nyuma, Einstein yagize ati: “Ikibazo cya Oppenheimer ni uko akunda [ikintu] kitamukunda – leta ya Amerika.” Gukunda igihugu kwe no gushaka gushimisha byagize uruhare runini mu kumushyira muri iryo tsinda. Jenerali Leslie Groves, umusirikare wari ukuriye ya Manhattan Engineer District, niwe muntu wari ushinzwe gushaka umuhanga muri siyanse wo kuyobora umushinga wo gukora iriya bombe.

Robert Oppenheimer na General Leslie Groves basuzuma ibisigazwa by'ibyuma bishinze byasigaye ahageragerejwe bombe ya Trinity

Ahavuye isanamu, Alamy

Insiguro y'isanamu, Robert Oppenheimer na General Leslie Groves basuzuma ibisigazwa by'ibyuma bishinze byasigaye ahageragerejwe bombe ya Trinity

Mu gitabo cyanditswe mu 2002, Racing for the Bomb, ubwo Gen Groves yatangaga igitekerezo ko Oppenheimer yayobora icyo gikorwa hari ababirwanyije. Bakemanga uruhande rwa politiki ihejeje inguni y’aba ‘liberal’ yari ariho. Ariko kubera ubuhanga bwe bwari buzwi, Groves yongeyeho “n’ubushake budasanzwe” bwe. Uwari ukuriye umutekano muri Manhattan Project nawe yabonye ko: “Usibye kuba ari umwizerwa, ntiyanatuma hari ikintu kibuza akazi ke kurangira, kongeraho amateka ye muri siyanse.”

Mu gitabo cyo mu 1988 The Making of the Atomic Bomb, Isidor Rabi, ya nshuti ya Oppenheimer, isubirwamo ivuga ko yibazaga ko “ari ko guha umuntu akazi kutatekerezwaga” ariko nyuma akaza kwemera ko impamvu ari uko “ubuhanga bwe bwatunguye General Groves”.

‘Mfite amaraso ku ntoki’

I Los Alamos, Oppenheimer yakoresheje ubuhanga bwe, umwanya we, n’ubushobozi bwe bwose kurusha ahandi hose yanyuze. Mu gitabo cyo mu 1979, What Little I Remember, Otto Frisch umuhanga mu bugenge wavukiye muri Autriche yibuka ko Oppenheimer atazanye gusa abahanga muri siyanse bari bacyenewe muri uyu mushinga ahubwo yanahaye akazi “umuntu usiga amarangi, umuhanga muri filozofiya, n’abandi bantu bo mu byiciro bitangaje, kuko yumvaga ko umuryango w’abantu bajijutse waba utuzuye abo batarimo.”

Nyuma y’intambara, imyifatire ya Oppenheimer yabaye nk’ihinduka. Yasobanuye intwaro kirimbuzi nk’ibikoresho “byo gushotorana, gutungura, no gutera ubwoba” n’uruganda ruzikora nka “akazi ka sekibi”. Mu nama yo mu Ukwakira(10) 1945, mu buryo buzwi cyane yabwiye Perezida Harry Truman ati: “Numva mfite amaraso ku ntoki zanjye.” Nyuma Perezida yaravuze ngo: “Namubwiye ko ayo maraso ari ku ntoki zanjye – ngo andeke ari njye ubyitaho.”

Mu gihe cyo gukora iriya bombe, Oppenheimer yabwiraga abandi bahanga bakorana ko atari bo bazabazwa ibijyanye n’uko iyo ntwaro izakoreshwa – ko bo icyo bakora ari akazi kabo. Amaraso, niba hari ayari buzameneke, azaba ari ku ntoki z’abanyapolitike. Gusa, bisa n’aho amaraso amaze kumeneka Oppenheimer ibyo yatekerezaga byahindutse.

Kuri Albert Einstein: "Ikibazo cya Oppenheimer ni uko akunda [ikintu] kitamukunda – leta ya Amerika

Ahavuye isanamu, Alamy

Insiguro y'isanamu, Kuri Albert Einstein (ibumoso): "Ikibazo cya Oppenheimer ni uko akunda [ikintu] kitamukunda – leta ya Amerika". Ku ifoto yo mu 1947, Robert Oppenheimer, (iburyo) na Albert Einstein

Nk’uko Bird na Sherwin babivuga, mu gihe cya nyuma y’intambara umuhate we muri Komisiyo ya leta y’Ingufu Kirimbuzi yarwanyaga ikorwa ry’izindi ntwaro kirimbuzi, harimo na bombe y’umwuka irushijeho mu mbaraga izwi nka ‘hydrogen bomb’.

Uwo muhate mushya we watumye leta ya Amerika itangira kumukoraho iperereza mu 1954 ndetse yamburwa uburenganzira bwo kugera aho yakoreraga, birangiza akazi ke muri ibi bikorwa. Umuryango w’abo muri za kaminuza waje kumurwanaho. Yandikira ikinyamakuru The New Republic mu 1955, umuhanga muri filozofiya Bertrand Russell yagize ati: “iperereza ryagaragaje ko nta gushidikanya yakoze amakosa. Ariko nta kimenyetso ko muri yo harimo iryo kutizerwa cyangwa ikindi kintu cyafatwa nk’ubugambanyi….”

Mu 1963, leta ya Amerika yamuhaye igihembo cya Enrico Fermi Award nko kumuhonga, ariko hashize imyaka 55 apfuye, mu 2022, nibwo leta ya Amerika yakuyeho icyemezo cyayo cyo mu 1954 cyo kumwambura ubuziranenge, yemeza ko Oppenheimer yari umwizerwa.

Mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwa Oppenheimer, yakomeje guhagarara ku kwemeza ko mu buryo bwa tekinike iriya bombe yakozwe neza ariko akicuza ingaruka zayo. Inyandiko nto y’ibyo yatangaje ivuga ko inshuro zirenze imwe yavuze ko iriya bombe yari ‘ntakabuza’. Yamaze imyaka 20 ya nyuma y’ubuzima bwe ari umuyobozi wa Institute for Advanced Study muri Princeton University, akorana na Eistein n’abandi bahanga mu bugenge.

Kanseri y’umuhogo n’iherezo

I Los Alamos, mu mvugo ze yashimangiraga akamaro ko gukorana kw’abantu bo mu byiciro bitandukanye kandi ko abahanga muri siyanse bakeneye abo mu bindi byiciro kugira ngo bumve neza ingaruka za siyanse, nk’uko Bird na Sherwin babyandika. Kubera iyo mpamvu, yahaye akazi muri wa mushinga abahanga mu bindi byiciro nk’abasizi, abahanga mu mitekerereze, abahanga mu kumenya ibya cyera, n’abandi.

Nyuma yaje kwemeza ko ingufu kirimbuzi ari ikibazo kirenze imbaraga z’ubwenge n’igihe by’umuntu, nk’uko Perezida Truman yabivuze mu magambo ye, ko ari “imbaraga nshya zidakwiye gukoreshwa mu mpinduramatwara”. Mu ijambo yavuze mu 1965, nyuma rikandikwa mu 1984 mu gitabo Uncommon Sense, Oppenheimer yagize ati: “Numvanye bamwe mu bagabo bakomeye b’ibihe byacu ko babonye icyo kintu gitangaje cyane, bari bazi ko ari cyiza, kuko bari bafite ubwoba.”

Ishusho ya Oppenheimer, yashushanyijwe n'umwanditsi

Ahavuye isanamu, Ben Platts-Mills

Insiguro y'isanamu, Ishusho ya Oppenheimer, yashushanyijwe n'umwanditsi

Yewe no mu bihe bikomeye byo gukora ikintu kibi cyane, Oppenheimer yagumye ya “ya sura yuzuye amarira” yari yaravuze mu myaka 20 mbere. Izina “Trinity” ryahawe igisasu cya mbere bagerageje bikekwa ko ryavanywe mu muvugo w’umusizi John Donne, wa musizi Oppenheimer yakundishijwe.

Wa mugore Jean Tatlock, bikekwa ko Oppenheimer yakomeje kuba mu rukundo, yari yariyahuye umwaka umwe mbere ya kiriya gisasu. Umushinga w’iriya bombe ahantu hose wari uzwi nk’igitekerezo cya Oppenheimer, n’uburyo bwe bwo gukunda no guteza akaga. Birashoboka ko aricyo Gen Groves yamubonyemo ubwo yamukoreshaga ikizamini (cya interview) cy’akazi muri Project Y.

Uretse kuba cyari umusaruro w’ubushakashatsi, iki gisasu cyari umusaruro w’ubushobozi n’ubushake bwa Oppenheimer bwo gutekereza we ubwe ko ari umuntu watuma kigerwaho.

Umunywi w’itabi kuva mu bugimbi bwe, Oppenheimer yaje kurwana igituntu inshuro zitandukanye mu buzima bwe. Yaje gupfa mu 1967 azize kanseri y’umuhogo, yari afite imyaka 62.

Imyaka ibiri mbere y’uko apfa, mu gihe kidasanzwe kuri we cyo kwiyoroshya, yasobanuye itandukaniro ryo gukora siyanse n’ubusizi. Yavuze ko bitandukanye n’ubusizi, “siyanse ni business yo kwiga kudasubiramo ikosa wakoze”.

Grey line

*Ben Platts-Mills ni umwanditsi n’umunyabugeni ukora ubushakashatsi ku butegetsi, inyurabwenge n’intege nke, n’uburyo siyanse igaragazwa mu mico. Igitabo cye “Tell Me The Planets” cyatangajwe mu 2018, kuri Instagram ni @benplattsmills.

----

Sanga abandi bantu barenga igice cya miliyoni badukunda kuri Facebook, cyangwa udukurikire kuri Twitter.