Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ukraine: Zelensky yoherereje ubutumwa Kagame
Ibiro bya perezida w’u Rwanda byatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriye minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine amuzaniye ubutumwa bwa Perezida Volodymyr Zelensky.
Kagame ari kumwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta bakiriye minisitiri Dmytro Kuleba n’abandi, baganira ku ntambara ya Ukraine n’uburyo bwo gufasha inzira z’amahoro zigamije kurangiza iyi ntambara, nk’uko ibiro bya perezida w’u Rwanda bibivuga.
Ubutumwa bwa Zelensky yazaniye Kagame ntabwo bwatangajwe, gusa bizwi ko Ukraine irimo kugerageza guhangana n’ijambo rinini n’umubano Uburusiya bufitanye n’ibihugu bya Africa.
Mu 2019 u Rwanda rwasinye amasezerano n'ikigo ROSATOM cya leta y'Uburusiya gishinzwe iby'ingufu za nikleyeri agendanye no kubaka ikigo cy'ibijyanye n'izi ngufu mu Rwanda.
Kuleba yatangaje ko yishimiye “ko u Rwanda rwifatanyije na Ukraine”, kandi ko Ukraine ishaka gukorana n’u Rwanda mu bucuruzi, iby’isanzure, uburezi n’ibijyanye n’imiti. Yavuze kandi ko Ukraine izafungura ambassade mu Rwanda.
Kuva kuwa kabiri, Kuleba ari mu ruzinduko rwe rwa kabiri mu bihugu bya Africa, yaje mu Rwanda avuye muri Ethiopia na Maroc. Mu ruzinduko rwe agamije kandi kwizeza ibihugu bya Africa ko Ukraine izakomeza kohereza ibinyampeke mu bihugu bya Africa, nk’uko yabitangaje kuri Instagram ‘page’ ye.
Kagame abona ate iyi ntambara?
Ibihugu bya Africa ntibifite ijambo rinini kuri iyi ntambara hagati y’Uburusiya na Ukraine ifashijwe n’ibihugu by’iburengerazuba, ariko ingaruka zayo zigera kuri uyu mugabane mu buryo butaziguye.
Mu kwezi gushize ubwo yari i Cotonou muri Benin, mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Kagame abajijwe icyo avuga ku ntambara ya Ukraine, aho igana n’uko izarangira, yagize ati: “Simbizi”.
Ati: “Rero, sinatangira gukora amahitamo cyangwa gufata imyanzuro ku bintu ntafiteho igitekerezo n’ubushobozi bwo kugira icyo nkora ku bikivamo. Nubwo naba mfite igitekerezo runaka, ntacyo cyaba kivuze kuko ntacyo cyamara, nta mpinduka cyazana.”
Naho ku ijambo ry’Uburusiya muri Africa, Kagame yavuze ko iki gihugu cyo n’Ubushinwa – kimwe n’ibindi by’iburengerazuba, nacyo gifite “uburenganzira bwo kuba aho gishaka hose”.
Aha i Cotonou yagize ati: “Uzumva abantu binubira Ubushinwa, Uburusiya… Ariko se bo ki? Ni ubuhe burenganzira bafite bwo kuba muri Africa abandi badafite?”