Trump yaburiye ko Putin azihorera ku gitero cya 'drone' cya Ukraine

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Bernd Debusmann Jr
- Igikorwa, BBC News muri White House
Perezida w'Amerika Donald Trump yaburiye ko Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin azagomba gusubiza ku gitero gikomeye cy'indege nto z'intambara zitajyamo umupilote (drone) Ukraine yagabye ku bibuga by'indege za gisirikare z'Uburusiya.
Nyuma yo kuganira kuri telefone na Perezida w'Uburusiya, Trump yagize ati: "Perezida Putin yavuze rwose, kandi akomeje cyane, ko azagomba gusubiza ku gitero giherutse kugabwa ku bibuga by'indege."
Abategetsi bo mu Burusiya banze kubyemeza ku wa gatatu nijoro ariko mbere Uburusiya bwari bwavuze ko ibishoboka bya gisirikare "biri ku meza" (biri kwigwaho) bijyanye n'igisubizo cyabwo.
Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, Trump yaburiye ko icyo kiganiro cyo kuri telefone, cyamaze isaha irenga, kitazageza ku "mahoro y'aka kanya" hagati y'Uburusiya na Ukraine.
Ibiro ntaramakuru RIA Novosti bya leta y'Uburusiya byavuze ko Putin yabwiye Trump ko Ukraine yagerageje "guhungabanya" ibiganiro ndetse ko leta ya Ukraine "urebye yahindutse umutwe w'iterabwoba".
Ibyo biro ntaramakuru byanavuze ko "bunguranye ibitekerezo ku kuba hazasubizwaho ubufatanye hagati y'ibihugu [byombi], bushobora kugeza kuri byinshi cyane".
Ibiganiro hagati y'abo bategetsi, ni byo bya mbere bagiranye kuva Ukraine igabye igitero gitunguranye cya 'drone' yari yinjije mu Burusiya mu buryo bwa magendu, yagabye ku bibuga by'indege za gisirikare ku itariki ya mbere y'uku kwezi kwa Kamena, ku ndege yavuze ko zifite ubushobozi bwo kurasa ibisasu bya kirimbuzi mu ntera ndende.
Yury Ushakov, umujyanama wa Perezida w'Uburusiya, yavuze ko Trump yabwiye Putin ko Amerika itari yamenyeshejwe iby'icyo gitero mbere yuko kiba.
Yuriy Sak, umujyanama wa minisitiri wa Ukraine w'inganda zikomeye, yabwiye ikiganiro World Tonight cya BBC Radio 4 ko igihugu cye cyari cyizeye ko Amerika izasubiza ku "bitero bya buri gihe bya misile na drone by'Uburusiya" mu kubufatira "ibindi bihano no kubwotsa igitutu kurushaho".
Mu cyumweru gishize, Trump yagaragaye nk'uha Putin igihe ntarengwa cy'ibyumweru bibiri, akangisha guhindura ukuntu Amerika irimo gusubiza ku Burusiya igihe azaba abona ko Putin arimo kumukinisha ku bikorwa bigamije kuzana amahoro muri Ukraine.
Ayo magambo yabaye amwe mu rukurikirane rw'amagambo ya Trump anenga Putin. Ku itariki ya 26 Gicurasi (5) uyu mwaka, Trump yavuze ko Putin yari "yasaze rwose" ndetse ko yari arimo "gukina n'umuriro", nyuma yuko Uburusiya bwongereye ibitero bya misile na 'drone' ku mijyi yo muri Ukraine, bwica abasivile babarirwa muri za mirongo.
Mu butumwa yatangaje ku wa gatatu ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump ntiyakomoje ku gihe ntarengwa cyangwa ku byo yavuze mbere.
Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ku ngano y'ibitero by'Uburusiya ku gihugu cye kuva Uburusiya bugabye igitero gisesuye kuri Ukraine mu mwaka wa 2022.
Zelensky yanditse ati: "Benshi bavuganye n'Uburusiya ku nzego zinyuranye. Ariko nta biganiro na bimwe muri ibyo byazanye amahoro yo kwizerwa, cyangwa se ngo bihagarike intambara."
Yongeyeho ati: "Niba amahanga asubizanyije intege nkeya ku nkeke za Putin, abifata nkaho [amahanga] yiteguye kwirengagiza ibikorwa bye."
Ku wa gatatu, intumwa zigizwe n'abategetsi bo muri Ukraine zirimo na Minisitiri w'intebe wungirije, Yulia Svyrydenko, n'umukuru w'ibiro bya perezida, Andriy Yermak, zari zitezwe guhura n'abasenateri b'Amerika i Washington, bakaganira ku kugura intwaro no ku bikorwa bigamije guhagarika imirwano.
Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, Yermak yavuze ko izo ntumwa zateganyaga kuganira ku "bufasha bwa gisirikare no ku kuntu ibintu bimeze ku rugamba", ibihano ku Burusiya no ku kigega cyashyizweho umukono mbere cy'ishoramari ryo kongera kubaka Ukraine.
Ubwo butumwa yanabutangaje hashize iminsi habaye icyiciro cya kabiri cy'ibiganiro by'amahoro bitaziguye hagati ya Ukraine n'Uburusiya biri mu ntambara, byabereye i Istanbul muri Turukiya, birangira nta kintu kinini kigezweho, nubwo ibihugu byombi byemeranyije guhererekanya izindi mfungwa zo mu ntambara.
Intumwa za Ukraine mu biganiro zavuze ko Uburusiya bwanze "agahenge nta mananiza" – icyo ni ikintu cy'ingenzi Ukraine n'inshuti zayo zo mu burengerazuba bw'isi zirimo n'Amerika, basaba.
Itsinda ry'Uburusiya ryavuze ko ryari ryatanze icyifuzo cy'uduhenge tumara iminsi myinshi "mu duce tumwe na tumwe" two ku murongo w'imbere wo ku rugamba muri Ukraine, nubwo nta yandi makuru arambuye ryatanze kuri ibyo.
Mbere – kandi inshuro nyinshi – Trump yavuze ko yemeza ko impande zombi zirimo gutera intambwe (iganisha ku kurangiza intambara), nubwo imirwano ikomeje ku rugamba, hamwe n'ibitero byo mu kirere mu Burusiya no muri Ukraine.
Mu yandi makuru yo ku wa gatatu, Putin yanavuganye kuri telefone na Papa Léon XIV, uvuka muri Amerika.
Vatikani yemeje ko irimo "kwita byihariye" ku mahoro mu ntambara yo muri Ukraine.
Mu kiganiro cyo kuri telefone cya Putin na Trump, abo bategetsi banaganiriye kuri Irani. Trump yavuze ko yemeza ko bombi bemeranyije ko "Irani ntishobora kugira intwaro ya kirimbuzi".
Amakuru avuga ko Amerika yagejeje icyifuzo kuri Irani cyo guhagarika ibikorwa byose byo gutunganya uranium, ahubwo igacungira ku ishyirahamwe ryo mu karere rikayiha iyo ikoresha.
Uranium itunganyije ishobora gukoreshwa mu gukora ibitoro by'amamashini (reactors) ariko ishobora no gukoreshwa mu gukora intwaro kirimbuzi.
Irani ntirasubiza kuri iyo gahunda Amerika yayigejejeho mu biganiro byo ku wa gatandatu ushize.
Trump avuga ko Putin "yumvikanishije ko azitabira ibiganiro na Irani ndetse ko ashobora, wenda, gufasha mu gutuma ibi bigera ku mwanzuro wihuse".
Trump yanditse ati: "Ntekereza ko Irani imaze igihe igenda gahoro mu gufata icyemezo kuri iki kibazo gikomeye cyane.
"Tuzacyenera [kubona] igisubizo ntakuka mu gihe gito cyane."
Umutegetsi w'ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei yanenze icyifuzo cy'Amerika ndetse avuga ko itazareka gutunganya uranium.














