Igitero cy'ubwihanduzacumu cya Ukraine cyatanze ubutumwa bukomeye ku Burusiya – no ku burengerazuba

Ahavuye isanamu, Ukraine Presidential Press Service/EPA-EFE/Shutterstock
- Umwanditsi, Paul Adams
- Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC kuri dipolomasi uri i Kyiv
Biragoye gukabiriza ubwihanduzacumu ubwabwo – cyangwa ubuhanga – bwabaye mu gitero Ukraine yagabye ku cyumweru mu Burusiya ku gisirikare cy'icyo gihugu kirwanira mu kirere, mu bice bitandukanye by'igihugu.
Birashoboka ko tudashobora kugenzura ibivugwa na Ukraine ko ibyo bitero byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari 7 z'amadolari y'Amerika, ariko icyo gitero, cyiswe "Operation Spider's Web" (cyangwa igitero cy'inzu y'igitagangurirwa, ugenekereje mu Kinyarwanda), cyabaye, nibura kuri bicyeya umuntu yakivugaho, igikorwa gitangaje cy'icengezamatwara.
Abanya-Ukraine bamaze gutangira kukigereranya n'ibindi bikorwa bikomeye bya gisirikare byageze ku ntego yabyo kuva Uburusiya bugabye igitero gisesuye kuri Ukraine.
Ibyo birimo nk'igikorwa cyatumye ubwato bw'intambara bukomeye cyane kurusha ubundi bw'Uburusiya bwo mu nyanja y'umukara, bwitwa Moskva, burohama, ndetse n'igikorwa cyo kurasa iteme rya Kerch, ibikorwa byombi byabaye mu mwaka wa 2022, hamwe n'igitero cya misile cyo mu 2023 ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) cya Sevastopol.
Ushingiye ku makuru y'ibanga urwego rwa Ukraine rw'ubutasi bw'imbere mu gihugu (SBU) rwameneye ibitangazamakuru, iki gikorwa cya gisirikare cyo ku cyumweru ni cyo gikoranywe ubuhanga cyane Ukraine ikoze kugeza ubu.
Muri icyo gikorwa cya gisirikare bivugwa ko cyateguwe mu gihe cy'amezi 18, indege nto z'intambara zitajyamo umupilote (drone) nyinshi zajyanwe mu buryo bwa magendu mu Burusiya, zibikwa mu byumba byihariye byo mu makamyo atwara imizigo iremereye, zijyanwa nibura ahantu hane hatandukanye, hatandukanyijwe na kilometero zibarirwa mu bihumbi, zoherezwa (zihagurutswa) mu buryo bw'iyakure zerekezwa ku bibuga by'indege za gisirikare z'Uburusiya biri hafi aho.
Umusesenguzi ku bya gisirikare Serhii Kuzan yabwiye televiziyo ya Ukraine ati: "Nta gikorwa cy'ubutasi ku isi cyakoze ikintu na kimwe nk'iki mbere."
"Izi ndege zikomeye z'intambara zifite ubushobozi bwo kutugabaho ibitero bigera mu ntera ndende.
"Zihari [mu Burusiya] ari 120 gusa none twarashe 40. Uwo ni umubare utangaje [munini]."
Biragoye gusuzuma ibyangiritse ariko Oleksandr Kovalenko, Umunya-Ukraine utangaza amakuru y'ibya gisirikare ku mbuga za interineti, avuga ko nubwo izo ndege z'intambara, hamwe n'indege zo kuyobora no kugenzura ibitero, zitaba zasenyutse, ingaruka icyo gitero cyagize ari nini cyane.
Yanditse ku rubuga nkoranyambaga Telegram ati: "Ingano y'ibyangititse ni nini cyane kuburyo inganda za gisirikare z'Uburusiya, uko zimeze ubu, ntibishoboka ko zishobora kuzizahura [gutuma zongera gukora] mu gihe cya vuba kiri imbere."
Izo ndege zikomeye zitwara ibisasu bya misile ni izo mu bwoko bwa Tu-95, Tu-22, na Tu-160, yavuze ko zitagikorwa. Kuzisana bizagorana, kuzisimbuza ntibishoboka.
Yavuze ko gutakaza indege ya Tu-160, yihuta cyane kurusha umuvuduko w'ijwi, bizagira ingaruka zikomeye mu buryo bw'umwihariko.
Yanditse ati: "Uyu munsi [ejo ku cyumweru] igisirikare cy'Uburusiya kirwanira mu kirere cyatakaje atari gusa indege ebyizi mu z'imbonekarimwe cyane zacyo, ahubwo mu by'ukuri ebyiri zihebuje muri ubwo bushyo [muri izo ndege]."
Uretse kwangirika kw'izo ndege, gushobora cyangwa ntigushobore kuba ikintu gikomeye nkuko abasesenguzi ba hano muri Ukraine barimo kubivuga, iki gitero cyiswe 'Operation Spider's Web' cyahaye ubutumwa bukomeye, atari gusa Uburusiya ahubwo n'inshuti za Ukraine zo mu burengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika).
Mugenzi wanjye Svyatoslav Khomenko, yanditse ku rubuga rw'amakuru rwa BBC mu ishami ritangaza mu rurimi rw'Ikinya-Ukraine, yibuka ubwo aherutse guhurira mu murwa mukuru Kyiv n'umutegetsi wo muri leta ya Ukraine.
Uwo mutegetsi yari abihiwe.
"Ikibazo gikomeye cyane," ni ko uwo mutegetsi yabwiye Svyatoslav, "ni uko Abanyamerika biyemeje [bishyizemo] ko twamaze gutsindwa intambara. Ibindi byose bikurikira, bishingira kuri icyo gitekerezo."
Umunyamakuru ku bya gisirikare w'Umunya-Ukraine Illia Ponomarenko yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga X abivuga mu bundi buryo, akomoza ku nama yabayemo guterana amagambo, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yagiranye na Perezida w'Amerika Donald Trump muri Gashyantare (2) uyu mwaka.
Uwo munyamakuru yanditse ati: "Ni uku bigenda iyo igihugu gifite ishema cyagabweho igitero, cyimye amatwi abo bose [bavuga bati]: 'Ukraine isigaranye amezi atandatu gusa'. 'Nta makarita mufite [nta ruvugiro mufite]'. 'Mumanike amaboko nta kindi kugira ngo amahoro aboneke, Uburusiya ntibushobora gutsindwa'."
Ubutumwa busobanutse kurushaho ni ubwatangajwe ku rubuga X n'ikinyamakuru cy'inkuru ndende gisohoka rimwe mu mezi atatu cyitwa 'Business Ukraine', cyatangaje n'ishema kiti: "Byaje kugaragara ko rwose Ukraine ifite amakarita [ifite uruvugiro]. Uyu munsi Zelensky yakinnye nk'Umwami wa za 'Drone'."
Ubu, rero, ni bwo butumwa intumwa za Ukraine zitwaje, aho ubu zageze mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya, mu kindi cyiciro cy'ibiganiro bigamije agahenge zigirana n'abahagarariye Uburusiya: Ukraine iracyari mu mirwano.
Wa mutegetsi wo muri leta ya Ukraine yabwiye Svyatoslav Khomenko ko Abanyamerika "batangiye kwitwara nkaho inshingano yabo ari ukuganira ku bijyanye n'ukuntu twamanika amaboko mu buryo bworoshye cyane [budaciye igikuba] bushoboka".
"Nuko bakarakara iyo tutabashimiye. Ariko birumvikana ntitubikora – kuko ntitwemera ko twatsinzwe."
Nubwo Uburusiya bukomeje gutera intambwe gahoro gahoro, mu buryo bugaragara nkaho ari ntakumirwa, ku rugamba rwo mu karere ka Donbas, mu burasirazuba bwa Ukraine, Ukraine irimo kubwira Uburusiya, n'ubutegetsi bwa Trump, kudapfobya gutyo gusa mu buryo bworoshye cyane ibyo Ukraine ishobora kuzageraho.














