Trump v Harris: Incamake y'uko iki kiganiro-mpaka cyagenze

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Anthony Zurcher
- Igikorwa, BBC News i Philadelphia
Donald Trump na Kamala Harris ku nshuro ya mbere bahuriye mu kiganiro-mpaka i Philadelphia, nubwo bahanye ikiganza ntibyari byoroshye hagati yabo.
Harris yinjiye yasanze Trump aho yari ahagaze kuri ‘podium’ ye. Amuhereza ikiganza, maze ati: “[ndi] Kamala Harris. Reka tugire ikiganiro cyiza”.
“Ni byiza kukuboza. Ishimishe”, ni ko Trump yamusubije.
Ni bwo bwa mbere aba bombi bari bahuye, kandi ni ko guhana ibiganza kwa mbere kubayeho muri bene ibi biganiro mpaka mu myaka umunani ishize.
Mu minota 90 yo guhanganisha ingingo n’ibitekerezo yakurikiyeho, Harris kenshi yaburabuje Trump amwibasira ku giti cye, ibyatumaga hato na hato ata umurongo w'ikiganiro.
Yaneguye Trump ko abantu bamwe bisohokera bakava mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, imyitwarire ye ku myigaragambyo ku nteko ishingamategeko ya Amerika, no ku bantu bakoranye na we ku butegetsi bwe nyuma baje kumunenga bikomeye, ni bimwe mu byazonze Trump.
Umujyo rusange w’iki kiganiro wabaye kuba Trump yagombaga kwisobanura ku byo Harris yamuvugagaho yavuze cyangwa uko yitwaye. Hato na hato yazamuraga ijwi mu kwisobanura, ahandi akazunguza umutwe.
Nko mu ntangiriro, ku kibazo cy’abimukira, Harris yavuze ko Abanyamerika bagomba kujya mu kwiyamamaza kwa Trump kuko ari abera. Ati: “Abantu batangiye kuva mu bikorwa bye byo kwiyamamaza kwe hakiri kare kubera kurambirwa.”
Mu buryo bugaragara iki cyazonze Trump, kuko byatumye afata umwanya asobanura ku ngano y’abitabira mitingi ze zo kwiyamamaza aho kuvuga ku ngingo zindi z’intege ze.
Trump yageze ku gusobanura ikintu cyaje kumenyekana ko atari ukuri ku bimukira bo bavuye muri Haïti bo mu mujyi wa Springfield muri leta ya Ohio, avuga ko biba kandi bakarya imbwa n’injangwe z’abaturanyi babo.
Niba ibiganiro-mpaka bitsindirwa ku mukandida witwaye neza ku ngingo afitemo intege – kandi akihagararaho aho agira intege nke – ikiganiro mpaka cyarangiye mu gicuku cya none uwagitsinze yaba ari Visi Perezida Harris.
Ibyo byagaragaye neza kuko ingingo batinzeho ari ubukungu no gukuramo inda. Amakusanyabitekerezo yerekana ko Abanyamerika benshi batishimiye uko ubutegetsi bwa Biden – Harris aburimo mu b’ingenzi nka visi perezida – burimo kwitwara ku izamuka ry’ibiciro.
Ariko Harris iyi ngingo yayerekeje ku gitekerezo cya Trump cy’imisoro mishya Trump ashaka kuzana Harris yise “Umusoro ku byacurujwe wa Trump”, maze azana icyiswe ‘Project 2025’, umushinga utavugwaho rumwe w’ubutegetsi bwajyaho bw’abarepubulikani.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Nk’uko yabikoze no mu bindi biganiro nk’ibi mbere, Trump yitandukanyije n’uwo mushinga ahubwo asobanura impamvu y’umusoro ateganya, avuga ko ubutegetsi bwa Biden bwagumishijeho imisoro myinshi yari yarashyizeho akiri perezida. Byari ingingo zikomeye, ariko byatumye akomeza kwisobanura ntiyabasha gukubitira Harris ku izamuka ry’ibiciro.
Ku gukuramo inda, Trump yasobanuye uko yakemura iki kibazo, avuga ko Abanyamerika benshi bashaka ko itegeko ry'umwanzuro w'urubanza ruzwi nka Roe v Wade– wemerera abagore gukuramo inda leta itabyivanzemo – rivaho, gusa iyi ngingo ye amakusanyabitekerezo arayihakana. Yagowe no kwerekana neza uruhande rwe kandi hamwe na hamwe yavugananye amakaraza asubiza kuri iki.
Harris yahise azamukira aho maze yifatanya n’imiryango yahuye n’ibibazo bikomeye mu gukuramo inda kandi itarahawe ubufasha yemererwa muri za leta zibuza gukuramo inda, kubera ibyo yise “gukuramo inda kubuzwa na Trump”.
Kuri iki yanzuye ati: “Ni igitutsi ku bagore muri Amerika.”
Bwari ubutumwa yitondeye ku ngingo afiteho amajwi menshi kurusha Trump.
Uko ikiganiro cyakomeje Harris yakomeje gushyira Trump mu mfuruka yo kwiregura no kwisobanura, amutera ingingo no anamushotora yashoboraga no kwihorera ariko Trump akomeza kuzigarukaho.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ahantu hamwe, Harris yabajijwe uburyo mu kwiyamamaza mu 2019 (nka visi perezida) yahinduye uruhande ku ngingo zimwe ku bwisanzure yemeraga mbere. Yagerageje kwisobanura ariko arangiza igisubizo cye anavuga ko atigeze ahabwa amafaranga na se w’umukire.
Aha na ho, aho kugira ngo Trump afatire hano amusenye kuri uko guhindura uko yabonaga ibintu – ikintu ubundi gisobanuye intege nke muri iyi politike – yahise na we avuga uburyo yahawe “[udufaranga] ducye” na se.
Ku kuvana ingabo za Amerika muri Afghanistan, indi ngingo y’intege nke kuri Harris, uyu visi-perezida yahindukije ingingo ayijyana ku biganiro byo kumvikana kw’ubutegetsi bwa Trump n’Abatalibani no kubatumira i Camp David (muri Amerika). Ni uburyo na mbere bwakozwe gutya kandi bugatanga umusaruro cyane muri izi mpaka.
Ubu, abarepubulikani barimo kwinuba bavuga ko abanyamakuru ba ABC bayoboye iki kiganiro, David Muir na Linsey Davis, babogamiraga kuri Harris. Inshuro zitandukanye bombi hari aho banyomoje bimwe mu byavuzwe na Trump bitari ukuri.
Amaherezo ariko, kwiregura kwa Trump n’umuhate we wo kugwa mu dutego Harris yamusobekaga, ni byo byabaye inkuru y’iki kiganiro-mpaka.
Ibi kandi byabonekaga no mu maso y’aba bakandida. Ubwo mukeba we yabaga arimo kuvuga, Harris yamurebaga amwiga ariko anamwenyura cyangwa amuninura. Trump we yabaga amureba azinze umunya.
Iki kiganiro kikirangira uruhande rwa Harris rwahise rusaba ko hazaba ikindi kiganiro-mpaka nk’iki mbere y’Ugushyingo(11). Ibyo byonyine byasobanura uburyo bumva koumukandida wabo yitwaye neza muri iki cya mbere.













