Oprah yasabye abatora ‘guhitamo ukuri’ aho yatunguranye akaboneka mu ikoraniro ry’abademokarate

Ahavuye isanamu, Bloomberg via Getty Images
Icyamamare kuri Televiziyo Oprah Winfrey yatunguranye agaragara mu ikoraniro rusange ry’ishyaka ry’abademokarate muri Amerika riri kubera mu mujyi avukamo wa Chicago, aho yasabye abademokarate n’abadafite aho babogamiye “guhitamo inyurabwenge hejuru y’ibidafite shinge”.
Ku wa gatatu nijoro Oprah yabwiye abantu benshi cyane bari bishimiye kumubona ati: “Nimureke duhitemo ukuri, nimureke duhitemo icyubahiro, nimureke duhitemo ibyishimo. Kuko nibyo byiza Amerika ikwiye.”
Oprah Winfrey, wari waririnze kugaragaza uruhande rwa politike mu myaka ya vuba ishize, ubu yerekanye ko imbaraga ze azihaye Visi-Perezida Kamala Harris n’uwo biyamamazanya Tim Walz.
Oprah yavuze mbere y’ijambo rya Walz ryo kwemera kumugaragaro ko aziyamamaza nka visi-perezida iruhande rwa Harris.
Oprah yibanze ku butumwa bw’ubumwe ariko ananegura yitonze bacyeba ba Harris na Walz, abarepubulikani Donald Trump na JD Vance baziyamamazanya.
Yagize ati: “Uretse ibyo bamwe bibwira, ntabwo dutandukanye cyane n’abaturanyi bacu. Iyo inzu ihiye, ntabwo tubaza ibara ry’uruhu rya nyiri inzu cyangwa idini rye, ntitwibaza k’uwo babana cyangwa uko batoye. Hoya. Tugerageza gukora ibyo dushoboye ngo tubatabare.”
Mu kunegura aninura JD Lance, yongeyeho ati: “Kandi iyo nzu ibaye ari iy’umugore utagira umwana ufite injangwe gusa, tugerageza no gusohora iyo njangwe na yo.”
Yavuze ibi akomoza ku kiganiro Vance yatanze mu 2021 aho yavuze ko abanyapolitike b’abademokarate bameze “nk’itsinda ry’abagore batagira abana babana n’injangwe gusa bishwe n’agahinda mu buzima bwabo, bityo barashaka ko n’igihugu cyose cyicwa n’agahinda”.
Ayo magambo yari yaranenzwe cyane icyo gihe, yongeye gukwirakwira cyane vuba aha ubwo Trump yatangazaga ko uyu musenateri wa leta ya Ohio ari we baziyamamazanya.
Oprah nta mwana yabyaye.
Uyu muherwe utunze za miliyari z’amadorari mu myaka ya vuba aha yari yaririnze kugaragara muri politike. Mu 2007, yashyigikiye Barack Obama wari senateri wa leta ya Illinois washakaga kuba perezida.

Oprah, wafataga Obama nk’inshuti kuko bigeze kubisikana muri politike ya Chicago, yamufashije gukusanya inkunga no mu bikorwa byo kwiyamamaza muri leta ya Iowa.
Ariko ku wa gatatu nijoro, Oprah Winfrey yigaragaje nk’udafite ishyaka arimo, asaba abandi bameze nka we gushyigikira abademokarate mu matora yo mu Ugushyingo (11).
Ati: “Murimo kureba umuntu wigenga utora udafite ishyaka arimo, utewe ishema no gutora nanone, kuko ndi Umunyamerika, kandi ibyo ni byo Abanyamerika bakora.”
Tracy Prince na Kathy Sykes basimbutse aho bari bicaye ubwo batungurwaga no kubona Oprah azamutse kuri stage/scene ngo avuge, Oprah yavukiye muri leta y’iwabo wa Tracy na Kathy ya Mississippi.
Kathy yabwiye BBC News ati: “Dukunda Oprah cyane. Buri wese muri Mississippi atewe ishema no kuba ari uwacu.”
Avuga ko ijambo rya Oprah ari “ubutumwa bw’imbaraga” ku batora badafite aho babogamiye ngo bazatore Kamala Harris.
Kathy ati: “Yatanze impamvu nziza cyane zo gutora inyurabwenge hejuru y’ibidafite shinge”.
Ku wa gatatu nijoro kandi muri iri koraniro ry’abademokarate habonetse ibindi byamamare birimo Stevie Wonder, Mindy Kaling na Kenan Thompson.
Ishyaka ry’abademokarate ririmo gusaba ibyamamare birishyigikiye kwitabira no gushishikariza abantu gukurikira iri koraniro ryaryo rimara iminsi ine, ryizeye ko byatuma abatora barikurikira – bakaba banatora Kamara Harris mu Ugushyingo.
Ikoraniro nk’iri ry’abarepubulikani mu kwezi gushize ryabonetsemo ibyamamare nk’umunyamuziki Kid Rock n’umukinnyi wo gukirana (Wrestling) Hulk Hogan.













