Umujura w'abana yahamijwe icyaha nyuma yo kugaragazwa mu mashusho ya BBC

Ahavuye isanamu, Brian Inganga/ BBC
- Umwanditsi, Joel Gunter & Anna Payton
- Igikorwa, BBC Africa Eye
Umukozi wo mu bitaro byo muri Kenya wafashwe amashusho na BBC arimo gucuruza uruhinja ku isoko rya magendu, urukiko rwamuhamije gukora ubucuruzi bw'abana.
Fred Leparan, wakoraga ku bitaro Mama Lucy Kibaki byo mu murwa mukuru Nairobi, yafashwe amashusho arimo kwakira amadolari y'Amerika 2,500 (miliyoni 3Frw) mu kugurisha uruhinja rw'umuhungu rwari rurimo kwitabwaho n'ibyo bitaro.
Yatawe muri yombi mu 2020, nyuma y'iperereza ry'ishami rya BBC rikora inkuru z'icukumbura, BBC Africa Eye.
Leparan hamwe n'undi mukozi w'ibyo bitaro, Selina Awour, barezwe kwiba umwana.
Urukiko rwahamije Awuor ibyaha bitatu byo kutita ku mwana ariko rwanzura ko ari umwere ku cyaha cyo gucuruza umwana.
Bombi bazakatirwa ku itariki ya 26 y'uku kwezi kwa Nzeri (9).
Mbere, umunyamakuru w'ishami rya Africa Eye yegereye Leparan yiyoberanyije nk'ushaka kugura umwana, nyuma yuko hari uwari wamuhaye amakuru ko uwo mukozi wo ku rwego rwo hejuru ushinzwe kwita ku barwayi yakoraga ubucuruzi bw'abana bunyuranyije n'amategeko, akabukorera mu bitaro bya leta.
Bemeranyijwe guhura kuri ibyo bitaro, aho Leparan yasabye uwo munyamakuru w'igitsina gore wari wiyoberanyije, wamubwiye ko we n'umugabo bafite ikibazo cyo kubura urubyaro, ibibazo byo muri rusange gusa ku kuntu bamerewe, mbere yuko yemera kumugurishaho urwo ruhinja rw'umuhungu.
Ku munsi urwo ruhinja rw'umuhungu byari byitezwe ko rukurwa mu bitaro rukimurirwa mu rugo rurererwamo abana - urugo rwitabwaho na leta, urwo ruhinja ruri kumwe n'abandi bana babiri, Leparan yafashwe amashusho arimo guhindura inyandiko mu buryo bwo kubeshya kugira ngo urwo rugo rwitege ko hoherejwe abana babiri aho kuba batatu.
Itsinda rya BBC ryakoze kuburyo abo bana bose uko ari batatu bajyanwa nta handi banyujijwe bagezwa mu rugo rurererwamo abana, ariko rifata amashusho agaragaza Leparan ahindura inyandiko no mu gihe yabwiraga iryo tsinda rya BBC ko uwo mwana noneho abaye uwabo bashobora kumujyana.

Ahavuye isanamu, Brian Inganga/ BBC
Nubwo hari hari ibimenyetso bimushinja, uru rubanza rwarakururutse rumara imyaka irenga ibiri. Leparan yashoboye kunganirwa n'umwe mu banyamategeko b'intyoza cyane muri Kenya, ariko ubuhamya bw'umushinjura bwaranzwe no kudahura no kutarasa ku ntego (gukwepa ibibazo).
Ahatiwe kwemera ko ari we ugaragara muri ayo mashusho yafashwe n'umunyamakuru wiyoberanyije, yagerageje kuvuga ko ijwi ryumvikana muri ayo mashusho ari iry'undi muntu, nubwo bwose umunwa we n'amagambo yavugaga muri ayo mashusho byajyanaga. Nyuma, yemeye ko amwe muri ayo magambo avugwa muri ayo mashusho ari aye bwite.
Leparan yanavuze ko atamenye ibice byinshi byo ku bitaro yakozeho imyaka itatu, ubwo amashusho yerekanwaga mu rukiko agaragaza Leparan ategura rwihishwa kwiba rwa ruhinja rw'umuhungu no kurwimura.
Iperereza rya BBC ryafashe amashusho agaragaza igurishwa rinyuranyije n'amategeko ry'uwo mwana umwe wo ku bitaro Mama Lucy, ariko uwahoze ahakora wavuganye na Africa Eye agasaba ko umwirondoro we udatangazwa, yavuze ko yamenye abana 12 bitabwagaho n'ibyo bitaro baburiwe irengero mu mezi abiri gusa.
Uwo mugabo wahoze uhakora, akomoza kuri ruswa ihabwa abakozi, yagize ati: "Abantu benshi cyane bamunzwe cyane na ruswa. Iyo bamaze guhabwa ikintu gito baraceceka ntibabivugeho na rimwe".
Abashaka kugura abana bibwe baracyari benshi muri Kenya, bitewe n'ipfunwe ryo mu muco rituruka ku kubura urubyaro, no gushaka abana bo kurera hamwe n'ukuntu bigorana mu nkiko kugira ngo umuntu ahabwe uburenganzira bwo kurera nk'uwe umwana atibyariye.
Ubwo buriganya bwo ku bitaro bwakorwaga na Leparan, ni igice gito gusa cy'iki kibazo cy'urusobe. Africa Eye yanafashe amashusho y'abacuruzi ba magendu bari barimo gutegura kugura no kugurisha impinja zo mu mavuriro yo mu mihanda atemewe n'amategeko, hamwe n'ubujura butihishira bwo kwiba impinja no kuzigurisha zikuwe ku bagore b'abanyantege nke, badafite aho kuba, bagenda barara aho babonye ku mihanda y'i Nairobi.
Mary Auma, wari ufite ivuriro aho abagore b'intege nke babyariraga bakamugurishaho abana babo, kugira ngo na we ashobore kubagurisha abungukemo, yaburiwe irengero nyuma yuko itsinda ryacu ryari ryiyoberanyije rimufashe amashusho. Ubwo duheruka i Nairobi, nta kanunu ka Auma twabonye, ndetse n'ivuriro rye ryari rifunze.
Ariko impinja ziracyakomeje kwibwa i Nairobi. Mu ntambwe nkeya uvuye kuri iryo vuriro rifunze, umugore yaratwegereye afite icyapa kiriho ifoto y'umwuzukuru we w'umukobwa w'imyaka itanu, witwa Chelsea Akinye.
Uwo nyirakuru, witwa Rosemary, yavuze ko mu mwaka umwe n'iminsi itandatu byari bishize, Chelsea yashikujwe mu muhanda. Yavuze ko kuva icyo gihe buri munsi aba arimo gushakisha Chelsea, atangaza ibyapa hirya no hino muri ako gace n'ahandi biriho uwo mwuzukuru we.
Yavuze ko uwo mwana w'imyaka itanu yari umukobwa uhora yishimye kandi ko yari umunyeshuri mwiza.
Rosemary yagize ati: "Ubwo yabaga avuye ku ishuri, yasabaga umuntu uwo ari we wese umuri hafi kumufasha agakora umukoro we wo mu rugo [devoir/homework] mbere yuko ava mu rugo akajya gukina".
Ati: "Nashakishije Chelsea kugera n'i Busia [ku ntera ya kilometero zirenga 450 uvuye i Nairobi, hafi y'umupaka na Uganda]. Kuva uwo munsi [yibwe], mva mu rugo mu gitondo cya kare, rimwe na rimwe saa kumi za mu gitondo [4:00], nkajya kumushakisha".

Ahavuye isanamu, Brian Inganga/ BBC
Cyo kimwe n'abandi babyeyi n'abandi bafite abuzukuru bahuye n'ibyago bikomeye byo kwibwa umwana, Rosemary rimwe na rimwe ajya ashaka ihererezo ry'ibi, uko ryaba rimeze kose.
Yagize ati: "Nibwira ko hari umuntu wamutaye ahantu runaka, cyangwa ko yishwe agasigwa ahantu runaka. Nuko nkagenda nkamushyingura, nuko bikamva mu mutima".
Hari imibare micye yo kwizerwa igaragaza ikigero ubucuruzi bw'abana buriho muri Kenya.
Minisitiri wa Kenya ushinzwe umurimo no kubungabunga imibereho, Florence Bore, avuga ko abana 6,841 batangajwe ko baburiwe irengero hagati y'ukwezi kwa Nyakanga (7) mu 2022 n'ukwezi kwa Gicurasi (5) muri uyu mwaka wa 2023. Muri abo, abana 1,296 bonyine ni bo bongeye guhuzwa n'imiryango yabo.
Mueni Mutisya, ukora mu itsinda rikurikirana ubucuruzi bw'abana bwa magendu mu rwego rw'ubugenzacyaha rwa Kenya, yabwiye BBC ko itsinda rye ubu muri rusange buri cyumweru ryakira dosiye ku bana batanu bashya bashimuswe. Mueni yavuze ko abiganje muri abo ari abana bava mu miryango ifite amikoro macye cyane.
Umunsi iperereza ryacu rya mbere ryatangazwaga, mu mwaka wa 2020, icyo gihe uwari Minisitiri wa Kenya ushinzwe umurimo no kubungabunga imibereho, Simon Chelugui, yasezeranyije ko leta izafata ingamba zikaze zo kurwanya ubucuruzi bukorwa ku bana bibwe, asezeranya ko abo bizahama bazahura n'"imbaraga zose z'amategeko".
Mu mwaka ushize nta mategeko mashya yatangiye gukurikizwa yo kongerera imbaraga ibijyanye no kurinda abana muri Kenya. Ariko Mueni avuga ko hari byinshi bigikenewe gukorwa. Yasabye ko habaho amategeko mashya yategeka abaturage kumenyesha ubutegetsi igihe bacyetse ko umwana ashobora kuba yahohotewe cyangwa yashimuswe.
Mueni yagize ati: "Mureke tugire intego duhuriyeho yo kurinda abana".
Maryana Munyendo, umukuru w'umuryango w'ubugiraneza witwa Missing Child Kenya, yavuze ko abana bibasirwa cyane bakiri abarerwa n'imiryango icyennye cyane. Missing Child Kenya ifite nimero ya telefone abantu bahamagaraho nta kiguzi, bakamenyesha ko ishimutwa ribaye.
Munyendo yagize ati: "Muri Nairobi, turacyakira ibibazo byinshi [by'ishimutwa] mu duce dutuwemo mu kajagari". Yavuze ko umurongo we wa telefone muri rusange ucyakira amakuru ku bana batatu bashimuswe buri munsi.
Andi makuru yo kuri iyi nkuru yatawe na Peter Murimi










